Musanze: Bacana agatadowa kandi urugomero rw’amashanyarazi rwubatse mu kagari kabo

Abatuye akagari ka Bumara mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bababazwa no kuba urugomero rw’amashanyarazi rwarubatswe mu masambu yabo, ariko umuriro ukaba ubanyura hejuru ujya gucanira utundi duce, bo bagaca agatadowa.

Urugomero rw'amashanyarazi rwubatse mu kagari kabo ariko nta muriro bagira mu ngo zabo, bacana udutadowa
Urugomero rw’amashanyarazi rwubatse mu kagari kabo ariko nta muriro bagira mu ngo zabo, bacana udutadowa

Kugeza ubu ako Kagari ka Bumara kari mu icuraburindi, aho abaturage babayeho bacana ibishishimuzo (ibibingo) n’udutadowa nk’uko babyivugira, ibyo bikabagiraho ingaruka zo gusigara inyuma mu iterambere n’abana bakaba batabasha kwiga uko bikwiye.

Ubwo Kigali Today yabasuraga, mu gahinda kenshi bayitangarije uburyo batumva ukuntu akagari kabo kaba ikigega cy’umuriro w’amashanyarazi, aho urugomero rutanga Megawatt zisaga enye, rwubatse mu hahoze ari imirima yabo, ariko ngo bagatangazwa no kudafashwa kugezwaho umuriro, dore ko hari na bamwe bavuga ko kuva mu mwaka wa 2013, urwo rugomero rwubakwa batarahabwa ingurane.

Umusaza witwa Rukemanganizi Phocas ati “Nta muriro tugira, biratubabaza kuba tudacana kandi amasambu yacu yubatsemo urugomero, twibera mu icuraburindi”.

Arongera ati “Tugize inzara yo kubura ingurane tugize kuba mu kizima, twe abatuye mu Kagari ka Bumara twarumiwe, ni ugucanisha ibishishimuzo, ibibingo, nta n’umwe ufite umuriro muri aka gace! Ubu dutegereje Perezida Kagame ni we uzumva ibibazo byacu, kuko aka karere kayobowe n’abayobozi benshi bagenda babahinduranya, nta n’umwe wigeze adutekerezaho”.

Karimutumye ababazwa no gucana ibibingo kugira ngo abone kandi urugomero rwubatswe mu isambu ye
Karimutumye ababazwa no gucana ibibingo kugira ngo abone kandi urugomero rwubatswe mu isambu ye

Karimutumye Kapitolina ati “Ntabwo tuzi icyo Bumara izira, utugari twose tudukikije baraducaniye, ndetse uyu muriro urambuka ukajya gucanira muri Gakenke na Nyabuhu, ibaze kubura umuriro kandi amasambu yacu ariyo yubatsemo uru rugomero rwa Mukungwa ya Kabiri. Muturwaneho mutuvugire, ni gute twagira urugomero rw’amashanyarazi tukabura umuriro? Abacana ntibarenze batatu bafite ubushobozi, biguriye umurasire”.

Mugenzi we witwa Ladislas Mugabugirababo ati “Umuriro ntawo kandi urugomero rumaze imyaka umunani rwubatse muri aka kagari mu masambu yacu. Bakimara kurwuzuza twabonye umuriro bawohereza ahandi hasigara Akagari ka Bumara n’aka Bikara, ntabwo bigeze batekereza bati wenda reka dushinge ipoto duhe umuriro ingo nk’icumi, tuwubona mu kirere wambuka ujya ahandi, twabibwiye abayobozi bati icyo kibazo turimo kugikurikirana bihera mu magambo”.

Abo baturage ngo kutagira umuriro bikomeje kubagiraho ingaruka mu iterambere ryabo, aho n’ukeneye gushariza telefoni ajya mu ngo zo mu tundi tugari bagacibwa amafaranga.

Ikindi kibazo ni icy’abana biga bibagoye aho bakomeje kugira impungenge z’indwara z’ubuhumekero bashobora kwandura kubera gucana udutadowa, ndetse no gutsindwa amasomo kubera kwigira ahantu hatabona neza.

Ni ikibazo cyababaje Umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, aho yavuze ko yiteguye kugikemura vuba.

Yagize ati “Ibyo abaturage bavuga biri mu murongo watanzwe na Perezida wa Repubulika, aho yavuze ko ahantu hose hubatse urugomero abaturage barukikije batagomba gusigara mu icuraburindi, ubwo na bo ikibazo cyabo turagisuzuma vuba, babe bagerwaho n’umuriro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nuki ababaturage bakwiriye umuriro kuko umuriro ufashabantu muri servisezitandukanye

mugisha leonard yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka