Musanze: Babiri bagwiriwe n’imodoka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2023, Daihatsu ifite plaque RAF 121 N yakoze impanuka igwa munsi y’umuhanda yubamye, igwira umushoferi n’umuturage bari kumwe, Imana ikinga ukuboko.

Ni imodoka yari ipakiye inkwi, iva Kabaya yerekeza mu mujyi wa Musanze, aho yageze ku gapando ko ku mashuri ya Kabaya hafi y’icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, inanirwa kuzamuka isubira inyuma igwira abari bayirimo, nk’uko Kigali Today ibitangarijwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe Mukamusoni Assoumini.

Yagize ati “Ni imodoka yari ipakiye inkwi, iturutse ahitwa Rukereza yerekeza mu mujyi wa Musanze, igeze hafi y’ikigo cya Polisi ahazamuka cyane, inanirwa kuzamuka umusozi ibuze feri isubira inyuma, igwa mu rutoki ruri ahongaho amapine areba hejuru.

Uwo muyobozi yavuze ko abaturage babiri bari muri iyo modoka, barimo n’Umushoferi batigeze bagira ikibazo, akaba yahise abimenyesha Polisi, nayo igahita ikora ubutabazi bwihuse, inakurikirana iby’iyo mpanuka.

Ati “Umuturage wahageze yahise ampamagara ampa amakuru, ampa na Shoferi turavugana, ambwira uko byagenze. Shoferi n’undi yari atwaye bose ni bazima nta n’igikomere na gito bagize.”

Arongera ati “Nta bintu iyo modoka yangije, ubu twabimenyesheje Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Musanze, kugira ngo bakore ubutabazi bwihuse”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka