Musanze: Babangamiwe n’umunuko uturuka mu byobo byirohamo imyanda

Abaturiye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi(IDP Model Village) uherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko ibyobo bifata imyanda (fosses septiques) byubatswe rwagati mu ngo byegeranye na bo, bikaba bitarigeze bipfundikirwa, bikomeje kubateza umunuko ukabije, imibu ndetse hakaba hari n’impungenge ko hari abashobora kuzagwa muri iyo myanda bakahaburira ubuzima.

Hari impungenge ko abantu bashobora kugwa muri ibi byobo byirohamo imyanda bakahaburira ubuzima
Hari impungenge ko abantu bashobora kugwa muri ibi byobo byirohamo imyanda bakahaburira ubuzima

Abafite iki kibazo ni abo mu Kagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze ari na ho izo fosses septiques zubatswe. Izi zikaba zirohamo imyanda iva mu bwiherero bwo mu Mudugudu w’Icyitegererezo ndetse n’amazi mabi aba yakoreshejwe n’abahatuye.

Bagaruka ku ngaruka z’iyo myanda abarimo uwitwa Kabera, yagize ati: "Imyanda yose iva mu bwiherero bwo muri uriya Mudugudu ikamanuka ikaruhukira muri ibi byobo bacukuye. Basize babyubatse, ntibabipfundikira nk’uko nawe munyamakuru ubyibonera. Umunuko uba uterera yaba ku manywa na nijoro, nta muntu ugiteka amafunguro ngo ayarye ayashyizeho agatima bitewe n’isesemi duhorana iterwa n’uyu munuko. Ari mu buriri, muri salon, hanze no mu byumba hose usanga umunuko wahatangatanze. Ibi byobo biratuzengereje cyane nibabidukize".

Uwintije Speciose we yagize ati: "Si umunuko gusa kuko n’imibu iba isabagira mu kirere no mu nzu hose na yo ubwayo ituzengereje ituruma bya hato na hato. Bamwe duhora turwaye bitewe n’indwara ziterwa n’amasazi adukururira inzoka zo mu nda. Nibarebe ukuntu badukiza ibi byobo rwose baze babipfundikire".

Aba Baturage bafite impungenge z’uko n’abana bashobora kubigwamo. Umwe muri bo ati: "Aha hantu kubera ukuntu hasa n’umurambi, duhora ducunganwa n’uko abana batahakinira bakaba babigwamo. Ababyeyi duhorana imitima ihagaze kuko urebye nabi gatoya umwana ashobora kujya kuhakinira akaba yakigwamo akahaburira ubuzima. Ubuyobozi nibushobore burebe uko butwimura aha hantu budushakire ahandi tujya, ibi byobo tubyimukire bihasigare kuko biratubangamiye cyane".

Ibyo byobo byubatswe hafi y'Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi
Ibyo byobo byubatswe hafi y’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi

Ibi byobo bigaragara ko ari binini mu bugari n’uburebure kandi bikaba ari na byinshi, byagiye bicukurwa hepfo gato y’ahari inyubako z’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi.

Abaturage bagaragaza ko izi mbogamizi batangiye guhura na zo nyuma y’amezi macye yakurikiyeho ubwo uwo mudugudu watuzwagamo abaturage.

Ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze ko agiye gukurikirana mu buryo bwihutirwa.

Ati: "Ni byiza ko icyo kibazo nkimenye, ngiye gukurikirana menye uburyo ibyo byobo byaba byarubatswemo n’impamvu byashyizwe ahegereye ingo z’abaturage, niba haba hari gahunda yo kuba bakwimurwa cyangwa hari ubundi buryo bwatekerejwe bwo kubarinda izo mbogamizi zose bagaragaje kuko koko ibyo bibazo byose biramutse bihari, ingaruka zabikomokaho zaba ari nyinshi cyane".

Yongeyeho ati "Turakurikirana dusesengure turebe n’ibiteganyijwe mu rwego rwo kwirinda ingorane izo ari zo zose byateza.Turakora ibishoboka igisubizo kirambye kizabe cyabonetse bidatinze".

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, wubatswe mu buryo bw’inzu z’amagorofa atatu manini, ukaba ufite Irerero, amashuri abanza n’ayisumbuye.

Hiyongeraho n’ibindi bikorwa remezo birimo Ikigo nderabuzima, inzu mberabyombi, agakiriro, ibibuga by’imyidagaduro, ibiraro by’amatungo, imihanda ya kaburimbo n’ibindi bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abawutuyemo.

Uherereye mu birometero bibarirwa muri 12 uturutse mu mujyi wa Musanze, ukaba utujwemo imiryango 144 itishoboye, aho nibura buri muryango uba mu nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikagira ubwiherero, ubwogero n’igikoni byo mu nzu.

Imirimo yo kuwubaka yatwaye Miliyari zisaga 26 z’amafaranga y’u Rwanda, utahwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2021.

Ingo zegeranye n'ibi byobo zigaragaza ko zibangamirwa n'umunuko, amasazi n'imibu ibiturukamo
Ingo zegeranye n’ibi byobo zigaragaza ko zibangamirwa n’umunuko, amasazi n’imibu ibiturukamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki batabyipfundikirira.
Guhora abantu basamye ngo batamikwe bimaze gutera isesemi kabisa.

cyuma yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka