Musanze: Babangamiwe n’abana b’inzererezi biyise Abamarine babakorera urugomo

Abatuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze, barataka gukorerwa urugomo n’abana b’inzererezi biyise Abamarine, bakunze kugaragara mu gihe cy’amasaha ya nijoro no mu rukerera, bategera abantu mu mihanda iri rwagati mu mujyi wa Musanze, bakabambura kandi bakanabakorera urugomo rushingiye ku gukubita no gukomeretsa.

Aba bagaraga muri kaburimbo rwagati ni bamwe muri abo bana, hirya yabo hari abantu bagenda badakebuka kubera gutinya abo bana
Aba bagaraga muri kaburimbo rwagati ni bamwe muri abo bana, hirya yabo hari abantu bagenda badakebuka kubera gutinya abo bana

Umugabo witwa Hagumimana aheruka kuzinduka mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo, agiye mu kazi. Ubwo yari ageze mu muhanda uturuka kuri La Sienda ugana ahitwa kwa Mudjomba, agwa mu gatsiko k’abana b’inzererezi, barimo bambura umugore.

Mu kugerageza kumukiza ngo abo bana batamumaramo umwuka, bahise bamuhindukirana, aba ari we bambura ibyo yari afite byari bigizwe n’ikofi yarimo ibyangombwa byose n’amafaranga ibihumbi 40, bagerekaho no kumukubita banamukomeretsa mu mutwe no mu ntoki.

Yagize ati “Kari agatsiko k’abana bagera nko muri 12. Nabaye nkihagera, mbona ukuntu bateraniye uwo mugore, barimo banamushushubikanya, ndibwira mu mutima nti uyu mugore atabonye umutabara byihuse baramwivugana. Nagerageje kubatesha, ubwo baba barampindukiranye, bamwe bafite twa twuma babagisha abarwayi kwa muganga, abandi bafite imisumari minini, za tourne visi, inzembe, imigozi n’ibindi bikoresho bifashisha bambura abantu no kubahohotera”.

Akomeza ati “Bampuriyeho bankubita imigeri, banankomeretsa mu mutwe no mu biganza byombi. Bamaze nk’iminota 15 bampondagura, ku bw’amahirwe abazamu barinda ibipangu byo hafi aho, babaye bagisohoka abo bana bakibumva bahita birukanka. Na n’ubu aho bankomerekeje hose ntiharakira, ndacyajya kwa muganga kwiyomoza ibisebe”.

Abo bana biyise Abamarine, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 10 na 16. Ngo imihanda bakunze gutegeramo abantu, harimo uturuka ahitwa mu ibereshi rya gatandatu, unyuze ku musigiti umanuka mu mujyi rwagati, ugakomeza ku muhanda wa gare ya Musanze hafi y’ahitwa kuri Mubona. Undi muhanda bagaragaramo ni uzwi nko kwa Mudjomba.

Uyu muturage abo bana biyise Abamarine baramukomerekeje
Uyu muturage abo bana biyise Abamarine baramukomerekeje

Mu ma saa kumi kugeza hafi saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ni yo masaha bakunze gutegeraho abantu, biganjemo ababa bagiye mu kazi no kurangura. Nanone bakagaragara muri iyo mihanda mu gihe cy’amasaha ya nijoro, guhera mu ma saa tatu, batega abavuye mu kazi.

Umuturage witwa Manzi Damascène, yagize ati “Ayo masaha aba ari mabi cyane. Hari n’abaturage badashobora kunyura muri iyo mihanda n’iyo yaba agiye mu kazi kamuhemba akayabo kangana iki. Kubera gutinya abo bana bafite ubukana nk’ubw’inyamaswa”.

Yongera ati “Iki kibazo kiradukomereye cyane, tukaba dusaba ko ubuyobozi bwakirebaho, bukadufasha bariya bana bakabafatira ingamba zikemura ikibazo mu buryo buramye”.

Bamwe mu bana Kigali Today yagerageje kwegera, barimo abahamya ko kujya mu buzererezi aho barara mu mihanda na za borodire, ngo babiterwa no kuba iwabo harabananiye, ahanini bitewe n’uko ababyeyi babo cyangwa ababarera, babakoresha imirimo ivunanye, nko kwahira ubwatsi bw’amatungo, kuragira, kuvoma n’ibindi, babona batabishoboye bagahitamo kujya mu muhanda.

SP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, avugo abo bana bajya mu muhanda kubera impamvu zinyuranye.

Ati “Isesengura twakoze, byagaragaye ko bariya bana baba bafite ibibazo byinshi bitandukanye, bituma bajya mu muhanda. Muri byo harimo amakimbirane mu miryango atuma ababyeyi badahuza, abatagira imiryango babamo ngo ibakurikirane, cyangwa bakaba banayifite ariko itishoboye. Tujya tugira gahunda abo bana tukabakusanya dufatanyije n’ubuyobozi, tukabasubiza mu miryango bakomokamo nyuma yo kubigisha bo ubwabo ndetse n’ababakira”.

Arongera ati “Hari ingero z’abana batari bacye bagiye bitabwaho, banashakirwa ubufasha bamwe basubira mu ishuri, abandi bihangira imirimo. Gusa hari n’abo tuba twakoreye ibyo byose, twanabashyize mu miryango ariko ntibamareyo kabiri, kubera ukuntu baba barananiranye, bikarangira basubiye mu muhanda. Ni ikibazo tutavuga ngo uyu munsi turagikumira kirangire, bisaba guhozaho!”

SP Ndayisenga, asaba abaturage gufatanya na Polisi n’izindi nzego zirimo n’iz’irondo ry’umwuga, gukumira abakora ibyaha nk’ibi, aho bigaragaye n’ababigaragayemo, bakajya bafatwa bagahanwa.

Ati “Tuba dufite abapolisi, bakurikiranira hafi umutekano muri rusange. Ariko nkibutsa abaturage ko Polisi itacyemura ikibazo icyo ari cyo cyose gihungabanya umutekano abaturage batadufashije. Ni nayo mpamvu nkomeza mvuga ko ubufatanye bwabo na Polisi ari ngombwa kandi ari n’ingenzi, kugira ngo tubashe kurwanya no gukumira ibi byaha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka