Musanze: Bababazwa no kuba hari abageza imyaka 30 batarabona indangamuntu

Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze barinubira servisi z’imitangire y’indangamuntu, aho ngo gutinda kuzihabwa bibabera imbogamizi ku mibereho yabo, bikababuza uburenganzira bugenewe umuturage.

Abasore n'inkumi ngo kutagira indangamuntu byababujije amahirwe yo kujya mu gisirikare no gushaka perimi
Abasore n’inkumi ngo kutagira indangamuntu byababujije amahirwe yo kujya mu gisirikare no gushaka perimi

Mu baganiriye na Kigali Today bo mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze, bamaze imyaka irenga 10 bashaka indangamuntu, bagaragaje ingaruka bagizweho no kutagira icyo cyangombwa.

Muri izo ngaruka, harimo kubura servisi zo kwa muganga zijyanye no kwisuzumisha inda ku babyeyi batwite, kubura uburyo bwo gusezerana mu mategeko ku bifuza kurushinga, kubura icyangombwa cyo gutwara ibinyabiziga n’izindi.

Bamwe muri abo baturage Kigali Today yasanze ku biro by’Umurenge wa Kinigi, aho bari ku murongo muremure bategereje gufotorwa, bagaragaje akababaro kabo, bavuga ko bahora basiragizwa bajya kwifotoza bagatahira aho.

Dusabirane Emmanuel ati “Ngize imyaka 21 nta ndangamuntu, natangiye kuyishaka mfite 16, naje kwifotoza inshuro umunani ngataha ntafotowe kubera ubwinshi bw’abashaka kwifotoza ariko imashini zifotora zikaba nke. Ntuye mu Murenge wa Musanze ariko naje hano mu Murenge wa Kinigi ngo ndebe ko bamfotora, bambwiye ko bataradufotora”.

Dusabirane na bagenzi be, bavuga ko igihe bamaze batagira indangamuntu byabateye igihombo gikomeje mu iterambere n’imibereho myiza yabo.

Ati “Nujuje ibisabwa byose ngo nibere umusirikare, ariko kubura indangamuntu byambujije ayo mahirwe, mba narashatse perimi nkibera umushoferi, umukobwa we sinamuvugisha, nashaka umugore umwana akandikwa ate? Ni ibibazo bikomeye mudukorere ubuvugizi bashake imashini nyinshi zifotora n’abakozi benshi”.

Hari abageza imyaka 30 batarabona indangamuntu
Hari abageza imyaka 30 batarabona indangamuntu

Muhawenimana Adelphine w’imyaka 28 ubyaye kabiri, avuga ko atigeze agira amahirwe yo kwipimisha mu gihe atwite, ibyo bigatuma abura uburenganzira buhabwa umubyeyi.

Ati “Mfite imyaka 28 nta ndangamuntu ndabona, twazaga kwifotoza bareba mu bitaro bakatubura, umugabo tumaranye imyaka umunani sinakwemererwa gusezerana na we, simbyarira kwa muganga nk’abandi, ntabwo nemererwa gupimisha inda mu gihe ntwite. Maze imyaka irenga 10 niruka ku ndangamuntu, nararambiwe ndiyicarira”.

Arongera ati “Ni gute umuntu agira umwana w’imyaka umunani nta ndangamuntu, barongeye baradusezereye ngo ntabwo dufotorwa, ndatwite nabuze uko njya ku gipimo, ni mudukorere ubuvugizi badufotore”.

Undi mukobwa w’imyaka 26 avuga ko kutagira indangamuntu biri gutuma adashaka, kuko yifuza gushaka mu buryo bwemewe n’amategeko, ikibazo kikaba kuba adafite icyo cyangombwa, ari naho abasore ngo bamufata nk’umuntu udafite imyaka y’ubukure.

Ati “Mba narashatse ariko kutagira indangamuntu byaranzitiye, abasore dukundanye basanga nta ndangamuntu bakishakira abandi bati wowe nturuzuza imyaka y’ubukure”.

Umugore w’imyaka 30 na we yabwiye Kigali Today ko kutagira indangamuntu byamuteye kwimwa serivisi nyinshi, gusa we aremeza ko byaturutse ku bujuji bwe.

Ati “Mfite imyaka 30 nta ndangamuntu, umuntu aba yarabaye nk’injiji ntabwo niyandikishije mu irangamimerere, ariko ubu najijutse ndava hano ari uko bamfotoye”.

Bagorwa cyane no kubona indangamuntu
Bagorwa cyane no kubona indangamuntu

Nteziryayo Epimaque, Umukozi w’Umurenge wa Musanze ushinzwe irangamimerere, ari mu bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kuba Umurenge akoreramo ufite umubare munini w’abatagira indangamuntu, agashinja abaturage bamwe na bamwe uburangare.

Ati “Hari ubwo umuturage atinda kwibaruza we akaba yicaye azi ko ari muri system, yaza gushaka kode yo kwifotorezaho tukamubura, ntabwo rero twahita tubarura umuntu gutyo, aba agomba kuzana ibimuranga. Ibyo dukunda gusaba ni za ndangamuntu zimeze nk’agatabo cyangwa ifishi y’ibarura, iyo tubatumye ibyo byangombwa hari ubwo bagenda ntibagaruke”.

Arongera ati “Hari n’ikindi cy’ubujiji cyangwa kutabyitaho, hano muri iyi zone uhasanga abantu benshi bagera igihe cyo kwifotoza ntibaze, nk’abashumba cyangwa se abakora ibindi bikorwa binyuranye, ukabona iby’indangamuntu ntacyo bimubwiye yajya kwifotoza ugasanga yarengeje igihe, kubera ko akazi bakora katabasaba indangamuntu, bigatuma atita ku byo kuyishaka”.

Uwo muyobozi kandi yagaragaje izindi mpamvu zitera abaturage kutabonera indangamuntu ku gihe, zirimo abagaruka mu gihugu cyabo bavuye mu mahanga, ibikoresho bike n’ibindi.

Ati “Imirenge yose ntabwo ifotora, Umurenge wa Kinigi ni wo ufotora, ugasanga imirenge itatu ariyo Kinigi, Nyange na Musanze turakoresha imashini imwe ya Kinigi, ni yo mpamvu usanga abaza kwifotoza ari benshi”.

Arongera ati “Gusa icyo kibazo twagikoreye ubuvugizi muri NIDA, batubwiye ko barimo kudushakira imashini, gusa twumvikanye uburyo tuzajya dutizanya iyi mashini ya Kinigi, umurenge ukayikoresha mu cyumweru kimwe, mu kindi igatizwa undi murenge”.

Uyu mukobwa ngo abasore baramukunda ariko basanga nta ndangamuntu bakishakira abandi
Uyu mukobwa ngo abasore baramukunda ariko basanga nta ndangamuntu bakishakira abandi

Ku murongo wa telefone, Kigali Today yashatse kumenya icyo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), avuga kuri icyo kibazo, incuro zose yahamagawe ntiyafashe telefone.

Uyu yababajwe n'uko ku ivuriro banze kumupima nk'umugore utwite kubera kutagira indangamuntu
Uyu yababajwe n’uko ku ivuriro banze kumupima nk’umugore utwite kubera kutagira indangamuntu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka