Musanze: Ba Noteri bigenga basabwe gukumira uburiganya bukunze kugaragara mu nyandiko
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss asaba abakora umwuga wo gutanga serivisi za notariya (notariat) bikorera ku giti cyabo, kubahiriza amategeko, ubunyamwuga n’ubushishozi mu kazi na serivisi baha abaturage, kuko bifite uruhare runini mu kugabanya amakimbirane harimo n’ashingiye ku nyandiko.

Akomoza ku bibazo ba noteri bigenga bategerejweho guhangana na byo, Bizimana yavuze ko hakigaragara ibishingiye ku nyandiko mpimbano abantu bakora bagamije inyungu zabo bwite, abigana inyandiko cyangwa imikono y’abandi, inyandiko zisinywa n’abihisha mu mwuga w’ubunoteri bakabikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikaba byateza amakimbirane hagati y’abantu kugera ubwo haniyambazwa inkiko.
Bizimana agaragaza uburemere bw’inshingano za ba noteri bigenga yagize ati "Mukwiye kuzirikana ko akazi ka notariya mu gihe gakozwe neza mu bushishozi, bigira uruhare runini mu kunganira ingamba za Leta zo kurwanya amakimbirane. Iyo noteri agishyira umukono ku nyandiko, ibizikubiyemo bihita bigira izindi mbaraga zihanitse mu rwego rw’amategeko. Kugira ngo twizere neza ko ibikubiyemo ari ibyagirira nyirabyo cyangwa rubanda akamaro, ni ngombwa ko mu gihe hari izibageze imbere mwajya mubanza kugira amakenga, mugasuzuma mu bushishozi bwanyu ko byakozwe mu mucyo n’ubwumvikane bw’impande zombi mukabona kuzemeza".
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ubwo yakiraga indahiro za bamwe mu ba Noteri bigenga bashya, ku wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, yabibukije ko kuba babaye ba Noteri bigenga bidakuraho ko inshingano zabo za buri munsi ari ugukorera abaturage.
Nk’abantu bafite ububasha bwo gukorera ahantu hose, basobanukiwe neza icyo amategeko avuga, ngo ni ingenzi kuba hafi y’abaturage mu bijyanye n’ubujyanama mu by’amategeko.

Bagaza Magnifique, umwe mu banoteri bigenga ati "Nk’umuntu ufite ubunararibonye mu mategeko nsanga kunoza izi nshingano neza bisaba kwegera abaturage, tukabafasha muri serivisi bakenera zirebana n’amategeko no gukoresha umutimanama, twirinda amanyanga mu gihe tubaha serivisi, tukibanda ku bibafasha kwitwararika amategeko".
Me Josephine Nyirabera yungamo ati "Umusanzu wacu mu bikorwa byose Abaturage bagiramo uruhare birebana n’iyubahirizwa ry’amategeko urakenewe. Muri iki gihe hari abantu benshi usanga bakora uburiganya bwinshi bagendeye ku nyandiko bagamije inyungu runaka. Urugero nk’umuntu ukagurisha umutungo bikaba ngombwa ko awuhinduranya n’uwo mutungo bawuguze binyuze mu nyandiko".
Ati "Muri uko gufasha abo baturage nemeza iryo hanahana ry’ubutaka mu buryo bwubahirije amategeko, ngomba kubanza kujya nsuzuma inyandiko mu bushishozi n’ubusesenguzi nirinda ko zagira aho zihurira no kugongana n’amategeko. Ibi bikazatuma turushaho kubaka icyizere ku batugana na Leta y’u Rwanda muri rusange ".
Isoko ry’umurimo ba noteri bategerejweho nk’uko Mayor Bizimana akomeza abivuga, harimo kwemeza ko inyandiko ari umwimerere, kwemeza inyandiko z’irage ku mutungo wimukanwa, kwemeza no guhamya inyandiko zikomatanyije imitungo yimukanwa n’itimukanwa, n’izindi nyandiko noteri afitiye ububasha ziteganywa n’amategeko. Yaho yagaragaje ko ba noteri bafite inshingano zo kubikora mu buryo bwubahirije amategeko.
Kudakorera ku ijisho bacunganwa n’amasaha y’akazi, cyangwa gushyira imbere inyungu zabo bwite zikaba zimwe mu ndangagaciro asanga bakwiye kubakiraho, mu kunoza akazi kabo ka buri munsi.

Mu Rwanda habarurwa ba noteri basaga 1000 barimo 900 ba Leta, mu gihe abagera muri 200 bo ari abigenga; muri aba abagera mu 10 bigenga bakaba bakorera mu Karere ka Musanze.
Ohereza igitekerezo
|