Musanze: Ba Gitifu bahinduriwe Imirenge bayoboraga
Mu Karere ka Musanze abanyamabanga nshingabikorwa b’Imirenge yako, bahinduriwe iyo bayoboraga, bimurirwa mu yindi ariko n’ubundi y’aka Karere.
Inyandiko igaragaraho urutonde rw’aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge bakoreragamo n’iyo bimuriwemo, yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo n’urwa Whatsapp, guhera kuwa Kane Tariki 15 Kanama 2024, aho urwo rutonde rugaragaza ko muri ba Gitifu 15 bayobora Imirenge yose igize aka Karere, umunani muri bo bahinduriwe Imirenge mu gihe abandi 7 bo bagumye aho bayoboraga.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien wemeje iby’izi mpinduka, yavuze ko zigamije gufasha aka Karere kuzamura ibipimo by’imitangire ya serivise zinoze n’iby’umuvuduko w’iterambere.
Yagize ati: "Ni ukugira ngo turusheho gutanga serivisi zinogeye abaturage. Ntibivuze ko aho bayoboraga batazitangaga neza, gusa hari ibibazo bimwe biba byarakiriwe bisaba gukemurwa hagendewe ku bunararibonye bwihariye umuntu aba afite. Tuvuge niba hari nka Gitifu ufite ubunararibonye mu buhinzi n’ubworozi, Umurenge yayoboraga ukaba ukataje mu bijyanye n’iterambere ry’umujyi. Tukavuga tuti uyu munsi iyo mikorere ko hari byinshi yahinduye n’ibyo yazamuye, aramutse ayimukanye n’ahandi, harushaho kuzamuka byihuse".
Akomeza agira ati "Nk’ubu bigaragara ko hari Imirenge igenda itera imbere byihuse nka Muhoza, Cyuve, Kimonyi n’ahandi; ubunararibonye bwakoreshejwe mu kuyizamura, ba Gitifu bahayoboraga, bashobora no kubukoresha n’ahandi bikahafasha kuzamuka byihuse".
Yijeje abaturage ko izi mpinduka zitazigera ziteza icyuho, cyane ko aho abanyamabanga nshingwabikorwa bahinduwe bakoreraga, hasanzwe hari abandi bakozi bakoranaga kandi bahagaze neza mu ngamba.
Mu Mirenge yahinduriwe Gitifu harimo uwayoboraga Busogo wimuriwe kuyobora Umurenge wa Cyuve, uwayoboraga uwa Gacaca yimurirwa mu Murenge wa Gashaki, uwayoboraga Gataraga yimurirwa muri Nkotsi naho uwayoboraga Nkotsi ahabwa inshingano zo kuyobora Kimonyi.
Ni mu gihe Gitifu wayoboraga Gashaki yahawe kuyobora Muhoza, uwa Gataraga yoherezwa muri Nkotsi, uwayoboraga Kimonyi yoherezwa muri Gacaca. Uwayoboraga Muhoza yoherejwe i Busogo, uwayoboraga Cyuve yoherezwa mu Murenge wa Gataraga.
Usibye abo, abandi uko ari barindwi barimo uyobora Umurenge wa Kinigi, Musanze, Nyange, Shingiro, Remera Rwaza na Muko bo bagumishijwe aho bayobora.
Nsengimana yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’ababayobora, bitabira kubahiriza gahunda za Leta, kugira ngo imihigo aka Karere kahize kwesa y’umwaka wa 2024-2025 kazayese.
Yabibukije ko muri Manda nshya Umukuru w’Igihugu Paul Kagame aherutse gutorerwa y’imyaka itanu iri imbere, kugira ngo ibyo yiyemeje gukora bigerweho bisaba ko abaturage n’abayobozi babigiramo uruhare rufatika.
Avuga ko gahunda ishishikaje Akarere ari ugushyira umuturage ku isonga, ahabwa serivisi zinoze, ibi bikaba aribyo ba Gitifu bategerejweho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|