Musanze: Arashakishwa nyuma yo gukubita umugore we icupa mu mutwe

Umugabo w’imyaka 34 witwa Turatsinze Merikisedeki wo mu kagari ka Kamisave, Umurenge wa Remera Akarere ka Musanze, arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita umugore we icupa mu mutwe akamukomeretsa, mu gihe yari amuhamagaye ngo biyunge.

Byabaye mu ma saa tatu zijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, nyuma y’uko uwo mugabo yari asabye umugore we witwa Mutuyimana Domina, kumusanga mu kabari ngo biyunge ku makimbirane bari bafitanye mu minsi ishize.

Abaturage bemeza ko amakimbirane hagati y’umugore n’umugabo aterwa n’ubusinzi bukabije bwabo, dore ko bashinjwa gukunda inzoga, aho ngo hari ubwo bubakeraho bari mu kabari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Nteziryayo Justin, yatangarije Kigali Today ko ubuyobozi budasiba gukemura amakimbirane hagati yabo, cyane cyane aterwa n’ubusinzi.

Ngo n’ubwo umugabo ari we uhora agaragara cyane mu businzi, yahoraga ashinja umugore we kugendera mu kigare cy’abandi bagore bakanywa bagataha mu ijoro, aho ngo bari baramaze kwiyunga kuri icyo kibazo, aho umugore yari yarasezeranyije umugabo we ko atazongera kujya agorobereza mu kabare.

Ngo intandaro yo gukubita umugore we icupa, byatangiriye mu kabare, aho uwo mugabo usanzwe acuruza ibyuma by’amagare, yasabye umugore kumusanga mu kabare mu buryo bwo kwiyunga, nyuma y’amakimbirane bari bafitanye yatewe n’uko umugabo yahishe umugore we umugambi afite wo kwimuka akajya gukorera ahandi.

Ngo umugore akimenya ayo makuru byaramurakaje, ari nayo mpamvu ku cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, umugabo yasabye umugore we kumusanga mu kabare mu rwego rwo kumusaba ko biyunga.

Nk’uko Gitifu Nteziryayo akomeza abivuga, ngo umugore akibyumva yabyakiriye neza ahita aza kureba umugabo wari amutumyeho, ariko akihagera amenya ko umugabo we afite uburakari yari amaze guterwa n’undi mugabo bari bamaze gutongana.

Umugore ntabwo yahise yinjira, yabanje gutegereza ko umugabo we ashira uburakari yari afite, nyuma umugore yinjiye umugabo yahise amutura uburakari anamukubita icupa mu mutwe, nk’uko Gitifu Nteziryayo abivuga.

Ati “Umugore akimara kwinjira umugabo we wari umutumyeho aramurakarira, aramubaza ati ni gute aya masaha uje mu kabari uri umugore, nibwo yatangiye kumukubita, amukubita ivide mu mutwe”.

Arongera ati “Irondo ryari hafi aho ryaje gutabara, umugabo ahita asohoka mu kabari yinjira mu nzu ye akoreramo, anyura mu muryango wo mu gikari aratoroka, ntituramubona turacyamushakisha”.

Uwo muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, ingo zibanye neza zigafasha ubuyobozi kwigisha ingo zifitanye amakimbirane.

Ati “Buhoro buhoro dufatanyirije hamwe wazasanga iyo myumvire ihinduka, n’abanyamadini bagenda badufasha kwigisha mu kubanisha ingo, icyo dusaba abagirana amakimbirane ni ukujya batekereza ku ngaruka z’ibyo bagiye gukora, umuntu ntabeho nk’itungo”.

Umugore nyuma yo kugezwa mu kigo nderabuzima cya Rwaza akaba ariho yaraye yitabwaho n’abaganga, yamaze gutaha mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka