Musanze: Amakuru menshi afasha gukumira ibyaha atangwa n’abagize RYVCPO -Polisi
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Karere ka Musanze burashima uruhare rukomeye urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCPO) bagira mu kurwanya ibyaha.
Ubwo urwo rubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ryiswe "RYVCPO" 117 rwagiranaga inama n’ubuyobozi, ku wa Kane tariki 30 Mata 2015, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Nsengiyumva Benoit yashimangiye ko amakuru menshi afasha polisi mu gukumira ibyaha aturuka muri urwo rubyiruko.

Mu rwego rwo kubashimira, SSP Nsengiyumva yabemereye inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, akangurira n’abandi bafatanyabikorwa kugira icyo bakora ngo biteze imbere.
Umuyobozi wa RYVCPO mu Karere ka Musanze, Murangamirwa Théodore amurika ibyo bagezeho mu gihembwe cya mbere cya 2015, yagaragaje ko bagize uruhare mu gukumira ibyaha batanga amakuru y’ibyahungabanya umutekano.
Mu byo bakoze harimo gutanga amakuru hafatwa ibiyobyabwenge bingana na litiro 100 za kanyanga, abatekamutwe bambura abaturage bakoresheje umukino wa kazungunarara mu Murenge wa Busogo n’abajura bamburaga abaturage bo mu Murenge wa Muhoza.

Uretse ibijyanye n’umutekano, uru rubyiruko rugwizwe ahanini n’abasore rwigishije bagenzi babo gukunda igihugu no kurwanya ibiyobyabwenge. Bafatanyije n’ingabo na Polisi by’igihugu bubakiye inzu umuturage utishoboye n’uturima tw’igikoni umunani mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Rwebeya.
Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha nk’uko bitwa basabwa kandi kwitabira gahunda za leta zirimo umugoroba w’ababyeyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifrida avuga ko urwo rubyiruko ruzifashishwa mu guhindura imyumvire ya bagenzi babo ari bo benshi bagaragara mu biyobyabwenge n’ubwomanzi.
Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwakumiriye ibyaha 300 mu gihe rwari rwarahize gukumira ibigera kuri 400.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|