Musanze: Akarere n’ishuri barashinjwa guheza mu gihirahiro abana bafite ubumuga
Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza ry’abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva (Nyabihu Deaf School) riherereye mu Murenge wa Mukamira Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe no kuba abana babo bakomeje kwirukanwa ku ishuri bakabwirwa ko akarere katubahiriza amasezerano.
Abana 11 bavuka mu karere ka Musanze biga muri icyo kigo, ni bo ako karere kishyurira amafaranga y’ishuri, nk’uko biri mu masezerano Akarere ka Musanze kagiranye n’ubuyobozi bw’ishuri.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo guhora babona abana babo birukanwa, bakwegera ubuyobozi bw’ishuri bukababwira ko akarere kanze kwishyurira abo bana, abo babyeyi bajya no ku karere, bakababwira ko bamaze kwishyura, ibyo bigaheza abana mu gihirahiro.
Ababyeyi baganiriye na Kigali Today, batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko icyo kibazo cyo kuba abana babo bakomeje kwirukanwa, gikomeje kudindiza imyigire y’abana no kudindiza iterambere ry’ababyeyi bahora mu ngendo baterwa n’icyo kibazo.
Umwe yagize ati “Hari ubwo ishuri rifata abana bacu rikanga kubakira ngo ntabwo binjira mu kigo kuko akarere katishyuye, twajya kubaza ku karere bakatubwira bati mufate abana mubasubize ku ishuri, bati ikibazo twagikemuye, twasubira ku ishuri bati ntabwo tubakira ntibirakemuka, tugakomeza kuba muri ibyo”.
Arongera ati “Ejobundi bajya gutangira igihembwe cya kabiri, ishuri ryanze kubakira batubwira ko utundi turere twishyurira abana uretse Akarere ka Musanze, bati rero nimujyane abana banyu akarere nikabikemura tuzabahamagara. Icyo gihe twarabacyuye nyuma ni bwo ku ishuri baduhamagaye batubwira ko bamaze kuvugana n’akarere, abana tubasubizayo bariga bageze hagati ubuyobozi bw’ishuri bwongera kudutumizaho butubwira ko amaseserano bagiranye n’akarere y’igihe bazishyurira, akarere katayubahirije”.
Uwo mubyeyi avuga ko basubiye ku karere baganira n’Umukozi w’akarere ushizwe abantu bafite ubumuga, Ati “Twababwiye ikibazo na bo bavugana n’ubuyobozi bw’ishuri, abana tubasubizayo gusa twumvise ko akarere katarishyura, none bagiye kwirukana abana kandi igihe cy’ibizamini cyari kigeze”.
Undi mubyeyi ati “Abana bacu twari twishimiye ko babonye ishuri none Akarere ka Musanze n’Ubuyobozi bw’ishuri barabatererana nk’umupira, turabageza ku kigo bati abo bana mubasubizeyo ntabwo barishyura, twagera ku karere bati twamaze kwishyura, abana baririrwa muri ibyo ari nako batakaza ayo masomo, niba akarere kemera kwishyurira abo bana ni kishyure bige cyangwa batubwire ko nta bushobozi abana bacu bicare aho kwirirwa babarindagiza”.
Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’ishuri buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi waryo, Bizimana Ngabo Eric, avuga ko ikibazo cyo guhoza abo bana mu gihirahiro giterwa n’abakozi b’akarere ka Musanze bafite abo bana mu nshingano, aho batuzuza amasezerano bagiranye n’ishuri.
Yagize ati “Akarere ka Musanze kuva kera kishyura bitinze rimwe na rimwe bakishyura umwaka wararangiye, nk’ishuri ryigenga riba rikeneye ubushobozi bwo kurera abo bana biga bacumbikirwa, biba bigoye kwihangana igihe kirekire, ubu akarere karishyuzwa asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900”.
Arongera ati “Muri Musanze niko bihora, bishyurira abana babanje kutugora, ariko ugasanga ibindi byiciro by’abafite ubumuga mu karere birafatwa neza, ni gute abo muri siporo babona ayo mafaranga buri cyumweru mu mikino baba bitabiriye, abana nk’abo biga ntibarihirwe?”.
Arongera ati “Ibaze umwana umaze ibihembwe bibiri akarere karamwemereye kumwishyurira amafaranga y’ishuri n’ibikoresho ariko ntibishyure, baba bazi ko uwo mwana abayeho ate nta n’ibikoresho, utundi turere tugerageza kwishyura neza, ariko Musanze yaratuyobeye”.
Umukozi w’Akarere ka Musanze ufite mu nshingano abantu bafite ubumuga, Uwitonze Heslon yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo akarere kari mu nzira zo kugikemura, nyuma y’uko cyari cyaradindijwe n’uko ingengo y’imari yari ibateganyirijwe yashize.
Ati “Twagiye muri finance dusanga amafaranga y’igihembwe cya mbere n’icya kabiri yarashize, n’ubu dosiye iri imbere yanjye nyijyanyeyo, twategereje ko ingengo y’imari ivuguruye yemezwa kandi byarakozwe dutegereje kwishyurira rimwe ay’umwaka wose, twasabye ubuyobozi bw’ishuri kuba butwihanganiye, biba bihenze bisaba budjet, nk’ubu bari kutwishyuza miliyoni zirenga eshatu, kugira ngo umwaka urangire biradusaba miliyoni enye n’ibihumbi 500, birahenze rwose”.
N’ubwo uwo mukozi w’Akarere yizeza ababyeyi kwishyura ayo mafaranga y’ishuri, ubuyobozi bw’ishuri buremeza ko buri hafi kubirukana mbere y’uko ibizamini bitangira.
Bizimana Ngabo ati “Kuwa mbere w’icyumweru gitaha, amafaranga y’akarere naba ataragera kuri konti y’ishuri abana bazataha, ntabwo tuzemera ko bakora ikizamini”.
Ohereza igitekerezo
|