Musanze: Akarere kahagaritse ku mirimo abayobozi bavugwaho gukubita abaturage

Nyuma y’amakuru ajyanye no gukubita abaturage mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze katangaje ko kahagaritse ku mirimo by’agateganyo ababigizemo uruhare, bakomeje gukurikiranwa n’Inzego zibishinzwe.

Iyi foto yakuwe mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo bayobozi bakubita abo baturage
Iyi foto yakuwe mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo bayobozi bakubita abo baturage

Abo bayobozi bahagaritswe ku mirimo by’agateganyo, nyuma y’uko Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutangaje ko rwabafashe bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bamwe mu baturage bayoboye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze witwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza witwa Tuyisabimana Jean Leonidas, n’abacunga umutekano babiri bazwi ku izina rya ba DASSO ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yavuganye na Kigali Today, yemeza ayo makuru y’ihagarikwa ry’abo bayobozi.

Yavuze ko bahagaritswe hakurikijwe amategeko, ati “Ni ugukurikiza amategeko, kuko iyo umuntu akekwaho icyaha gikomeye cyangwa ikosa rikomeye ahagarikwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikorwa”.

Yongeyeho ati “Uretse no gukubita umuturage uyobora, no gukubita no gukomeretsa ni icyaha gihanwa n’amategeko nk’uko tubizi, noneho iyo bigaragaye ko wahohoteye cyangwa wakubise uwo uyobora ni icyaha kiremereye. Hari inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza, ubwo hagati aho itegeko rivuga ko bahagarikwa iperereza rigakomeza, batagaragaraho icyaha nyine ubwo bakaba abere. Abagaragaye mu cyaha bose bahagaritswe”.

Uwo muyobozi, avuga ko yababajwe n’uburyo yabonye abayobozi bakubita abaturage muri video yagiye icicikana ku mbuga nkoranyambaga, yemeza ko ari ibintu bidakwiye kuba mu Rwanda.

Ati “Nayibonye nk’uko abantu bose bayibonye ariko ni ikintu kibabaje cyane, nta wundi muntu wakwifuza kongera kubona video nk’iriya. Ni ibintu bibabaje, kandi ni ibikorwa bidakwiye kugaragara hano mu gihugu cyacu cy’u Rwanda”.

Meya Nuwumuremyi avuga ko kuba abo bayobozi bane bahagaritswe, ko nta cyuho bitera mu baturage, aho yabijeje ko ubuyobozi buhari kandi ko bukomeza kubaba hafi.

Agira ati “Burya ubuyobozi ntabwo ari umuyobozi, umuyobozi iyo ahagaritswe ku buryo ubwo ari bwo bwose, ubuyobozi buba buhari.

Wenda uwo bari bamenyereye ubu tuvugana abaye ahagaze mu gihe hagikorwa ibigomba gukorwa, ariko ubuyobozi bwo burahari, ubutumwa natanga ni uko abaturage bahohoterwa basabwa kubivuga hakiri kare kugira ngo batabarwe”.

Ati “Ariko n’abaturage turabasaba gukora ibyo bagomba gukora, bubahiriza amabwiriza n’amategeko ariko cyane cyane umuyobozi mwiza ntabwo ahohotera abaturage ayobora, araberekera, akabasobanurira, akabigisha kugira ngo babashe kwiteza imbere mu bintu bumva neza”.

Ingingo ya 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko umuntu wese ukomeretsa undi, amukubita cyangwa se amusagararira ku buryo bwa kiboko, bubabaje ko aba akoze icyaha.

Mu gihe abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

Mu gihe icyo cyaha gikorewe umwana, umubyeyi, uwo bashakanye cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye y’umubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itatu, ariko kitarenze imyaka umunani, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hari ikosa Umuyobozi ashobora kugwamo kubera uburakari butewe n’ abantu batumvira. Na Mose byamubayeho Igihe yari ayoboye abisiraeli mu butayu bakamwitotombera cyane kubera kubura AMAZI yo kunywa bageze i Masa na Meriba hanyuma kubera agahinda kenshi yari afite kubera mushiki we Miriyamu wari umaze gupfa, maze akubita urutare kabiri arangije yita ubwoko bw’Imana ibivume. Ati: ’Ngaho munywe mwa bivume mwe.

Karangwa Timothee yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

pole sana Jean paul wowe byakugwiririye pe ntabwo umeze nka Kanyarukao rwose bakubabarire bitwe n’uko wubaha buri wese ni impanuka uretse ko n’abaturage bo muri kariya gace batiyoroheje.

kigabo yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka