Musanze: Akababaro ka Gitifu watewe n’ibiza bigahitana abaturage babiri

Mu mezi abiri ashize, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye ifoto y’umuyobozi bigaragara ku maso ko afite agahinda, icyondo cyamwuzuye aho yari kumwe n’abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence ubwo umurenge we wibasirwaga n'ibiza
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence ubwo umurenge we wibasirwaga n’ibiza

Uwo ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze, Mukasano Gaudence, umugore umwe rukumbi uri muri izo nshingano mu mirenge 15 igize ako karere.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ubwo yabwirwaga inkuru ko abaturage be bagwiriwe n’inkangu mu ijoro rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, yashidukiye hejuru yiruka ajya gutabara.

Muri iryo joro inkangu yahitanye umugore n’umwana we w’umukobwa, abandi bana babiri babahungu, uw’imyaka 19 na murumuna we bavanwa muri icyo gitaha cyari cyabarengeye, bagihumeka aho bitaweho n’abaganga ubu bakaba bameze neza.

Ati “Hariya bamfatiye ifoto ni mu kagari ka Mbizi, tekereza gupfusha abaturage babiri, noneho umwana na nyina, ureba akagari kose abaturage bimutse, wahagarara gata ukabona umusozi uragiye, yewe ubwenge bwari bwagiye umuntu ari hagati y’urupfu n’umupfumu”.

Uwo muyobozi avuga ko abana basigaye, bitaweho aho bubakiwe inzu, umukuru bamugurira igare mu rwego rwo kumufasha gushaka imibereho.

Iyi nkangu yagwiriye inzu umwana na nyina bahasiga ubuzima
Iyi nkangu yagwiriye inzu umwana na nyina bahasiga ubuzima

Ati “Buriya byari byandenze mbona abaturage banjye bahungabanye, erega umuturage n’ubwo wenda ntacyo wamukorera muri ibyo bibazo biba bitunguranye, ariko iyo muri kumwe aba abona ko nawe waje kumufasha, buriya twari twarenzwe n’icyondo dutaburura abana babiri barokotse, turi kubitaho uko dushoboye, tubujurije inzu, umuhungu mukuru w’imyaka 19 twamuguruye igare ari kunyonga, umuto ari ku ishuri”.

Uwo muyobozi, yavuze ko ikimufasha mu kazi ke ka buri munsi, ari ugukorana n’abaturage bo mu ngeri zose, agaharanira kubegera, kubumva no kwishyira mu mwanya wabo.

Ati “Uwo dukorera ni umuturage, tuba dukeneye gushyira imbaraga mu mibanire yawe nawe, niba usanze akata icyondo nawe kijyemo kugira ngo abone urugero, niba usanze ahinga nawe hinga umwereke ko akazi akora gafite agaciro, kubera ko ibyo ahinga nawe biguteza imbere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Haba hakenewe abayobozi bameze nkuyu mubyeyi wegera abaturage be haba mubyiza haba no mubibazo akenshi aliko biterwa nimibereho yumuntu uburere nikinyabupfura yakuranye wabona abayobozi bangahe wakwemerera gusanga abaturage ngo ahindane kuriya hamwe nabo noneho wongereho ko ali umudamu rwose nyakubahwa uli imfura pe umuntu yakwifuriza guhamana uwo mutima mwiza ufite

lg yanditse ku itariki ya: 14-07-2023  →  Musubize

"AKABABARO KA GITIFU WATEWE N’IBIZA BIGAHITANA ABATURAGE BABIRI !!!"
Iyi ni imvugo ikoreshwa ku muntu watakaje umutungo(amatungo, inzu ,ibihingwa...).
kuba Gitifu ari umuyobozi w’akagari ntibivuga ko umurenge, akagarari n’abaturage ari umutungo we bwite, kuburyo ibiza byatera mu murenge bigafatwa ko ari Gitifu watewe wiyibagije abaturage ibihumbi bitabarika bahatakarije ibyabo ? harya ubwo Gitifu niwe wabababye kurusha imiryango yabuze abayo ?

MAZIMPAKA yanditse ku itariki ya: 14-07-2023  →  Musubize

muraho niyubahwe mukasano yayoboye umurenge wa nyange akarere kangororero ariko ntazava mumitima yacu kumuganda niwe wakoraga cyane mbega azikwisanisha nabaturage nukuri mwifurije umugisha kuko yarenganuraga abarenganye mumunsuhurizs

nsanzimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-07-2023  →  Musubize

Umuyobozi uzi ibyo akora ni uyu nguyu. Atitaye kuri buri kimwe, urugero rwiza twagenderaho

Gitifu.

Celestine yanditse ku itariki ya: 13-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka