Musanze: Ahitwaga Ikuzimu hagiye kwitwa Ahera

Bamwe mu batuye Akarere ka Musanze, barasaba ubuyobozi kubahindurira amazina atabahesha ishema yitiriwe uduce batuyemo, aho bemeza ko ayo mazina akomeje kubakurikirana mu bikorwa byabo.

Mu nteko y'abaturage, Meya Ramuli avuga ko ubuyobozi bwumvikanye n'abaturage ko aho hantu hagiye kwitwa Ahera
Mu nteko y’abaturage, Meya Ramuli avuga ko ubuyobozi bwumvikanye n’abaturage ko aho hantu hagiye kwitwa Ahera

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeye ubwo busabe, buvuga ko mu nteko y’abaturage bugiye kujya bufatanya nabo mu gukemura icyo kibazo, izina batishimiye rikaba ryahindurwa mu gihe bibaye ngombwa.

Abafashe iya mbere mu kugaragaza icyo kibazo, ni abo mu isantere yitwa “IKuzimu” mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze Akarere ka Musanze, aho bemeza ko izina Ikuzimu rikomeje kubakurikirana, haba mu mikorere no mu mico, bakemeza ko muri ako gace hakomeje kugaragara ubusinzi bukabije, ubujura n’izindi ngeso mbi.

Bavuga ko uwahise iryo zina rya Ikuzimu ari uwari Konseye wabo ngo bitaga Makoco, biturutse ku rugomo rwagaragaraga muri ako gace, nk’uko umwe mu bahatuye abivuga.

Ati “Ni izina ryazanywe na Konseye Makoco, abihereye ku mateka mabi y’urugomo rwagaragaraga muri aka gace, umuntu agahohotera undi akamugirira nabi. Rimwe Konseye aza gukiza abarwanye ari nabwo yahise izina agira ati, aha hantu mpise Ikuzimu, izina rirafata”.

Ni agace karimo isantere nto irimo inzu zitarenze eshatu, ariko mu masaha cyane cyane ay’umugoroba uhasanga urujya n’uruza rw’abaturage banywa inzoga n’imisururu, aho baba biteretse utujerekani n’amacupa avamo amazi yo mu nganda.

Aha niho bita Ikuzimu
Aha niho bita Ikuzimu

Abatungwa agatoki cyane mu kunywa izo nzoga ni abagore, bitabujije ko n’abana bazinywa, ngo iyo bamaze gusinda nibwo urugomo rutangira.

Bamwe mu bahatuye, n’ubwo hari abahakana ko hari ingeso mbi zikunze kugaragara muri ako gace, abenshi ni abemeza ko iryo zina rikomeje kubakurikirana ari naho bahera basaba ko rihinduka.

Umwe mu bagore twasanze banywa inzoga, ati “Ntabwo nabihakana ndanywa, akenshi mbiterwa n’ibibazo biba byandenze kugira ngo mbone ibitotsi”.

Undi ati “Kutajya mu kabare ku bagore byari ibya kera, ubu twahawe ijambo nta mpamvu yo kutimenamo agasururu, erega dutuye mu kuzimu”.

Abagabo nabo baremeza imyitwarire mibi ya bamwe mu baturage baho, umwe ati “Mu gutaha hari bamwe mu bagore dusanga mu mayira, batabasha kugenda kubera ubusinzi, ni ishyano rikomeye. Bakwiye guhindura inyito y’aha hantu nta cyiza cy’Ikuzimu”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko ayo mazina y’urukozasoni batayifuza, kuko ngo nayo ubwayo ashobora guhindura imico y’umuturage, nk’uko Umuyobozi w’ako Karere, Ramuli Janvier abivuga.

Ati “Amazina atandukanye uretse no mu Karere ka Musanze n’ahandi hirya no hino mu gihugu, ubona uvutse, ibyo ni ibintu bigenda bibaho, ariko mu by’ukuri ntabwo aribyo abayobozi tuba twifuza. Amazina mabi nk’ayo ashobora no kujyana abaturage mu myitwarire itari myiza yenda gusa n’ayo mazina, bakagira imyitwarire idakwiriye Umunyarwanda twifuza, ntabwo twifuza ko ibyo bintu byakomeza”.

Ahitwa Ikuzimu hari ababyukira mu nzoga
Ahitwa Ikuzimu hari ababyukira mu nzoga

Mayor Ramuli yagarutse ku izina ry’Ikuzimu n’ahitwa muri Cade (Tchad), aho mu nteko y’abaturage bagejeje icyo kibazo ku bayobozi bakaba baramaze kubiganiraho.

Agira ati “Ku kibazo cy’ahitwa Ikuzimu na Cade, twagiye mu nteko y’abaturage twumvikana ko hagiye guhinduritwa izina, ahari i Kuzimu hakirwa Ahera, ku bwumvikane n’abaturage bo mu Kagari ka Kabazungu iryo zina Ahera niryo rigiye guhabwa ahari Ikuzimu. Turi muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kumvikana n’abaturage ku ihindurwa ry’ayo mazina, kuko byagaragaye ko ashobora no gukururira abaturage imyitwarire mibi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka