Musanze : Agasozi ko muri Rwaza kamaze kurigitaho metero 8
Ubutaka bungana na hegitari ebyiri bwo ku gasozi ko mu mudugudu wa Kibingo, umurenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bugenda burigita uko iminsi ishira ku buryo bumaze kumanukaho metero zirindwi z’ubujyakuzimu.
Iki kibazo cyatangiye kugaragara mu mpera z’umwaka wa 2011, aho abaturage babyutse bagasanga ubutaka bwiyashije hamwe bwatangiye kurigita nka sentimetero 20.
Ubuyobozi bw’umurenge bwamenyesheje Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza n’impunzi yohereza abatekinisiyae barapima ariko ntabwo bigeze batangaza igitera uko kurigita. Mu rwego rwo kurinda ibibazo hatera abaturage, abaturage bahise bimurirwa ku musozi uri hafi aho.

Kuri uyu wa gatatu tariki 16/05/2012 umunyamakuru wa Kigalitoday yasubiye kuri ako gasozi kureba uko byifashe nyuma y’amezi atatu avuyeyo, asanga agasozi kamaze kumanukaho izindi metero esheshatu mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Umwe mu baturage wahavukiye ndetse akanahakurira witwa Nzabahimana Céléstin avuga ko muri iyi minsi ubutaka bw’aho burimo kurigita ku buryo bwihuse ugereranyije n’iminsi ishize kuko mu ijoro rimwe bushobora kumanukaho sentimetero mirongo ine.
Uwo mugabo w’imyaka 55 y’amavuko akomeza asobanura ko abantu benshi baza kwihera ijisho icyo cyiza kidasanzwe harimo n’abazungu, abenshi bakagira ubwoba bwo kuhegera.

Umwe mu miryango 15 yimuwe aho, Nzabahimana, ashima Leta ko yabarwanyeho ikabubakira amazu bimukiyemo mu gihe gitoya hanyuma bakava mu gusembera mu baturanyi.
Leta yatanze amabati n’amafaranga agera ku bihumbi 80 yo kuzamura inzu imwe n’abaturage bashyiraho akabo batanga umuganda wo kubumba amatafari.
Maniraho Jean Claude yicaye imbere y’inzu yimukiyemo araruhuka nyuma yo gucyura umubyizi wa saa sita yadutangarije ko Leta yabakoreye igikorwa cyiza cyo kubabonera amacumbi kandi ikaba ibateganyiriza n’ibindi byiza imbere.

Yasabye Leta ko yagerageza ikabashakira amafaranga y’ingurane y’ibibanza by’abaturage bubakiwemo amazu ndetse n’imyaka yabo yangijwe kuko bo nta bushobozi bafite.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
iri rigita ry’ubutaka rifitanye isano n’ibirunga hashobora kuzazamuka cyagikoma gitwika muminsi irimbere
ahubwo ndabona uko kurigita ndabona bifitanye isano n’ikiyaga cya Burera na Ruhondo kuko ikigaragara hashobora kuzavuka ikiyaga cya gatatu cy’Akarere ka Musanze, ahubwo abaturage bakwiye kuhitondera, Abo Bagabo ko numva batavuaga icyabaye ejo haramutse habaye ikibazo ku baturage bavuga iki!????????? kugaragaza ukuri birakiza kandi bikaruhura benshi.
Byaba byiza abashinzwe ibiza basobanuriye abantu ikibazo kiri kuri uyu musozi urigita, bamwe mubasizeyo imyaka yabo bajyayo rwihishwa nkabiyahuzi gusarura bashobora kuzahagirira ikibazo mugihe bataramenya ikibazo hafite. Iby’imana ikora biratangaje!!!!
MBANJE GUSHIMIRA LETA YU RWANDA MURIBYO BYIZA YAKOREYE ABANYAGIHUGU KUBAVANA HAFI YAHOHANTU MUGABO NIGERAGEZE IREBE NICYO YAKOMEZA KUBAFASHA KANDI TURIZEKO IZABIKORA HANYU KANDI IKABA YASUZUMA NEZA IKAREBA NIGITARA IRYO RIGITA RYUBUTABA KUKO USHOBORA GUSANGA BYATEZA INGORANE CYANE NDETSE NOMUGIHUGU CYOSE BAGATANGARIZA ABANYARWANDA IBYO ARIBYO NIKIBITERA JEWE NDUMUNYARWANDA UBA I BUJUMBURA MURAKOZE
Leta yagize neza gukura abaturage aho hantu kandi ikihutira kubafasha. Ako ni ka gaciro dutomba kwihesha no guharanira.
ibi bintu ko biteye ubwoba???