Musanze: Agakiriro gashya kitezweho kugabanya ubushomeri mu rubyiruko

Abiganjemo urubyiruko rurimo n’urwarangije kwiga imyuga itandukanye bo mu Karere ka Musanze, baratagaza ko kutagira aho gukorera hisanzuye biri mu byatumaga batabona uko bashyira mu ngiro ibyo bize, bikabatera ubushomeri none icyo kibazo kigiye gukemuka.

Agakiriro gashya karimo kubakwa mu Murenge wa Cyuve kitezweho kugabanya ubushomeri mu rubyiruko
Agakiriro gashya karimo kubakwa mu Murenge wa Cyuve kitezweho kugabanya ubushomeri mu rubyiruko

Ni ikibazo bishimira ko kigiye kubonerwa igisubizo mu gihe kidatinze, babikesha agakiriro ka Musanze karimo kubakwa mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve.

Imirimo yo kukubaka, irimo gukorwa mu gihe urubyiruko rwinshi rurimo abakora ububaji, ubudozi, abasudira, abakanishi n’abakora indi myuga itandukanye bakoraga batatanye ku mihanda, ku mabaraza y’amaduka cyangwa mu gakiriro gasanzwe gashaje kandi gato.

Byatumaga benshi babura aho bakorera, bikabakururira ubushomeri nyamara bafite ubumenyi buhagije bwo gukora iyo myuga nk’uko bivugwa na Mugiraneza Thierry, umusore w’imyaka 33 y’amavuko warangije kwiga ububaji mu mwaka wa 2018, akaba umwe mu biteze byinshi kuri aka gakiriro.

Yagize ati “Benshi mu bihangiye imyuga, hano muri Musanze bakunze kuba banyanyagiye hirya no hino ku mabaraza no mu bikari byo mu ngo zaba izituwemo cyangwa iz’ubucuruzi, ugasanga ni ibintu by’akajagari kandi ari ba nyamwigendaho, bigatuma tutabona abaguzi, imikorere ikaba mibi. Agakiriro gashya rero, tukitezeho kutuzanira impinduka zituma urubyiruko rukorera ahantu hisanzuye kandi hazakurura abaguzi benshi”.

Ako gakiriro gashya kazasimbura akari gaherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, kari katakijyanye n’igihe, kuko kari gashaje no kuba gato bikaba intandaro yo kuba abifuzaga gukora imirimo ishingiye ku myuga batabonaga aho bakorera.

Cyiza Alphonse ukuriye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Muhoza, ni umwe mu bahamya ko urubyiruko rubonye amahirwe yo kubona uko rwihangira imirimo.

Yagize ati “Umubare munini w’abize imyuga b’urubyiruko baracyagowe no kubona uko bashyira mu ngiro ibyo bize kubera kutagira aho gukorera. Agakiriro kari gahari nta bushobozi bwo gukorerwamo n’abantu benshi kari gafite kubera kuba gato kandi kanashaje, aho twahoranaga impungenge z‘uko n’inyubako zako zishobora guhirima ku bagakoreramo, bigatuma bamwe bifata bakiyemeza kuba abashomeri kubera kubura ikindi bakora”.

Yongera ati “Agakiriro gashya rero nk’urubyiruko twiyemeje ko aritwe tuzafata iya mbere tukishyira hamwe tukakabyaza umusaruro bitubere umusemburo wo kugaragaza ubushobozi bwacu mu guteza imbere imyuga natwe twiteze imbere. Twifuza ko ubuyobozi burangiza imirimo yo kukubaka byihuse, urubyiruko rubonereho kubyaza aya mahirwe umusaruro”.

Abakorera muri aka gakiriro gashaje bahorana impungenge zo kuba inzu zabagwaho kubera gusaza kandi ni hato
Abakorera muri aka gakiriro gashaje bahorana impungenge zo kuba inzu zabagwaho kubera gusaza kandi ni hato

Imirimo yo kubaka aka gakiriro igeze ku kigero cya 54% ishyirwa mu bikorwa. Ngo nibura bitarenze muri Nyakanga 2021, kazaba katangiye gukorerwamo, bikemure ikibazo cy’akajagari nk’uko Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yabihamirije Kigali Today.

Yagize ati “Umuntu yatekerezaga bizinesi y’ibarizo, gusudira cyangwa ateriye, akabishyira aho yishakiye, bigatuma umujyi wacu ubamo akajagari. Duteganya ko ibyo byazarangirana no kuba muri Nyakanga, aba mbere bazaba batangiye gukorera mu gakiriro gashya, bafite aho babaizwa hazwi kandi hagezweho”.

Kazaba gafite umwihariko w’uko byinshi mu bihakorerwa bizajya byibanda ku bukerarugendo nk’uko Mayor Nuwumuremyi yakomeje kubivuga.

Yagize ati “Twifuza kurushaho guhaza isoko ry’ibishingiye ku bukerarugendo bigizwemo uruhare n’abazaba bakorera imyuga y’ububaji, ubugeni, kudoda n’ibindi bitandukanye muri kariya gakiriro gashya. Niyo mpamvu dukangurira abantu cyane cyane bafite ubumenyi mu myuga ko bafite umukoro wo kunoza ibyo bakora no guhanga ibindi bishya, kugira ngo ubwo bazaba batangiye gukora bizabagirire akamaro”.

Agakiriro gashya karimo kubakwa mu Murenge wa Cyuve, kazuzura gatwaye asaga miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, kandi gafite ubushobozi bwo gukorerwamo n’abasaga 700.

Abazaba barimo ni abazakurwa mu gakiriro gashaje, inyubako zako zikazahita zisenywa, hagurirwe Ikigo cy’Urubyiruko cya Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka