Musanze: Agahinda k’abana batagira aho baba

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ngo yatunguwe no kumva ko mu ntara ayoboye hakiri cy’abana b’inzererezi, yiyemeza kugishakira umuti.

Bamwe muri abo bana bari berekaga umunyamakuru wa Kigali Today aho barara
Bamwe muri abo bana bari berekaga umunyamakuru wa Kigali Today aho barara

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umunyamakuru wa Kigali Today wari mu kazi, yahuye n’abana banyagiriwe mu muhanda n’imvura ivanze n’urubura yari yiriwe igwa mu Karere ka Musanze.

Abo bana bageraga ku 10 batangaje ko batagira aho baba ahubwo iyo bwije barara munsi y’amateme y’imihanda. Bavuga ko kujya mu muhanda babiterwa ahanini n’amakimbirane hagati y’ababyeyi babo cyangwa se ubukene mu miryango.

Umwe muri bo yavuze ko kujya mu muhanda yabitewe no kuba ababyeyi be baramutereranye, hakabura uwemera kumufata ngo amurere.

Agira ati “Papa yatandukanye na Mama, ngiye kwa Mama arambwira ati sanga so. Najya kwa Papa umugore we akambwira ati ‘mvira aha vuba singiye kurera icyana ntabyaye’. Nta kundi nahise niyizira mu muhanda”.

Undi mwana ati “Papa na Mama bakimara gutandukana barantaye njya kwa nyogokuru. Nyogokuru akimara gupfa nahise nza mu muhanda, kuko ntagiraga undengera, kugeza ubu Papa na Mama sinzi aho baba”.

Benshi muri abo bana bavuye mu miryango yabo bitewe n'ubukene cyangwa amakimbirane
Benshi muri abo bana bavuye mu miryango yabo bitewe n’ubukene cyangwa amakimbirane

Abo bana bavuga ko hari bamwe bakijya ku ishuri, bavayo bagataha bajya mu muhanda, ariko ngo usanga bibagora ntibige neza uko bikwiye.

Umwe muri abo bana wari wambaye imyenda yishuri yanduye cyane, ati “Papa yagiye Uganda, njye na Mama inzu idusenyukiraho mpungira mu muhanda. Na Mama ni inzererezi yirirwa asabiriza akarara ku mabaraza. Ubu njye ndiga n’ubwo bitanyorohera kujya ku ishuri naraye mu kiraro n’inzara yanyishe, njya ku ishuri kabiri mu cyumweru ariko ndaza kurivamo”.

Abo bana bavuga ko bigeze gushyirwa mu kigo cyabafashaga, ariko ngo cyakiraga n’abagabo b’amabandi bararaga ijoro bajya kwiba.

Ngo iyo batahaga basinze banyweye n’urumogi, babafataga ku ngufu, bituma batoroka basubira mu muhanda.

Bavuga ko icyo kigo cyamaze gufungwa, bagasaba ko bashakirwa ikigo barererwamo kuko ubuzima bwabo bumeze nabi kubera kutagira ababitaho.

Bavuga ko batinya kwegera ubuyobozi ngo babagezeho icyo kibazo, ngo kuko ababigerageje bahise bajya kubafungira mu kindi kigo giherereye mu Kinigi nacyo kijyanwamo inzererezi. Gusa ngo ubuzima bwaho ni bubi ku buryo nta wifuza kuhasubira.

Guverineri Gatabazi yabwiye Kigali today ko yatunguwe n’icyo kibazo, kuko kitagakwiye kuba kigaragara mu ntara ayobora.

Ati “Amakuru nari mfite ni uko hari abagiye bafatwa bakabajyana mu bigo ngororamuco basanga bakiri abana bakabashyikiriza imiryango. Abatayifite bagashakirwa abagiraneza babarera, ahubwo undangire aho ubabonye njye kubirebera”.

Avuga ko we n’abo bayoborana muri iyo ntara bari bihaye gahunda y’uko ikibazo cy’abana b’inzererezi cyagombaga kuba cyarangiye muri Nyakanga 2018.

Abo bana bari mu muhanda, abenshi bafite hagati y’imyaka 10 na 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abo bana ntabwo ari mu Rwanda gusa babaho ni kwisi yose udakuyemo n igihugu kimwe icyo kibazo kirababaje kandi giteye agahinda iminsi torimo ubungubu n iminsi ikomeye cyane simvugako twahagarika iyo fenomene (phenomenon)kuko twatinze kuzinduka hakirikare ariko (is not to late also )nukwirinda kubyara abana benshi ntabwo ari umuti (remedy) ariko dushobora kworoherwa gato

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 17-09-2018  →  Musubize

Abobana nibitabweho kuko nibo rwanda rwejo murakoze. turabakunda

Tuyisenge jds yanditse ku itariki ya: 6-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka