Musanze: Afunzwe akekwaho kubyara umwana akamuta mu musarani

Umukobwa w’imyaka 16 wo mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Busogo, akaba akekwaho icyaha cyo kubyara umwana akamuta mu musarani.

Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2022, n’ubwo umwana yatawe mu musarani mu ijoro ryo ku itariki 10, nyuma y’uko umuturage yagiye mu bwiherero muri iryo joro, ariko agira amakenga ubwo yabonaga umwanda utamanuka mu cyobo.

Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bisesero, Turatsinze Edouard, yabitangarije Kigali Today, ngo uwo muturage yasubiye mu bwiherero mu gitondo ngo akore isuku anamenye ikibuza umwanda kumanuka, asutsemo amazi nibwo yabonye umurambo w’umwana.

Uwo muyobozi yavuze ko uburyo bamenye uwataye uwo mwana mu musarani, ngo byavuzwe n’abaturage bari bamaze iminsi bamubona atwite, ariko bishimangirwa na musaza we babanaga mu nzu dore ko batagira ababyeyi.

Ati “Afite gasaza ke gato babana, kuko nta babyeyi bagira ni imfubyi, niko kazindutse kavuga ko mushiki we yaraye abyaye umwana aramwica”.

Arongera ati “Twahise tujya kureba uwo mukobwa, tuhageze atubwira ko umwana ariwe wamwishe, ariko abitubwira mu bundi buryo, avuga ko yabyaye umwana ntarire akeka ko yavutse yapfuye”.

Uwo murambo bahise bawukura mu musarani ubu bakaba bagiye kuwukorera isuzuma mu bitaro, mu gihe uwo mukobwa yajyanywe kuri RIB Sitasiyo ya Busogo.

Gitifu Turatsinze yagize impanuro aha abaturage, ati “Aho kugira ngo umuntu abyare umwana amwice, yagombye kumushyira ahagaragara, dufite ba Malayika murinzi barera abana nk’abo bagakura, ariko niba yamwishe nyine yapfuye. Turasaba abajene bagenzi be kwirinda gutwara inda zidateganyijwe kuko akenshi nibwo usanga bakora amahano”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka