Musanze: Afunzwe akekwaho gukomeretsa umugore we

Mu Kagari ka Gashinga, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Hakizimana Innocent w’imyaka 41, ukekwaho gukomeretsa umugore we amutemye agatsinsino mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023, ubu akaba afunze.

Mu makuru Kigali Today yahawe n’abaturage, ngo bapfuye imbuto y’ibigori uwo mugabo yashakaga kugurisha, hakiyongeraho no kuba uwo mugore atotezwa n’umugabo mu makimbirane bamazemo imyaka umunani ashingiye ku bushoreke, dore ko ngo uwo mugabo yinjiye urundi rugo mu mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Bikara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius, yabwiye Kigali Today ko uwo mugabo amaze kugezwa mu nzego z’umutekano, nyuma yo gutema umugore we akamukomeretsa, aho bishingiye ku makimbirane.

Ati “Uwo mugabo yagejejwe mu nzego z’umutekano, ni amakimbirane bafitanye yo mu muryango. Urebye icyaha uwo mugabo yagikoze mu gitondo mu ma saa mbiri, ntabwo ari ukuvuga ngo yari yasinze, ni amakimbirane ubwabo bafitanye”.

Mu gihe uwo mugabo yashyikirijwe Polisi, umugore ari kwitabwaho n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Nyakinama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bikomeje kuba ibibazo, Abagore b’ikigihe nabo kugirwa inama.

Kaga yanditse ku itariki ya: 18-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka