Musanze: Abubatse Maternité barataka inzara nyuma yo kumara amezi atatu badahembwa

Abaturage bamaze iminsi bubaka Maternité ku Kigo nderabuzima cya Karwasa giherereye mu Karere ka Musanze, barataka inzara no kunanirwa kubeshaho abo mu miryango yabo, nyuma y’uko bamaze amezi atatu badahembwa amafaranga bakoreye.

Bamwe mu babatse Maternité yo ku Kigo nderabuzima cya Karwasa basaba guhembwa amafaranga bakoreye
Bamwe mu babatse Maternité yo ku Kigo nderabuzima cya Karwasa basaba guhembwa amafaranga bakoreye

Abo baturage bivugwa ko basaga 80, ubwo bahabwaga akazi ko kubaka iyo Maternité, bari babwiwe ko buri minsi 15 bazajya bayihemberwa; gusa bakaba bababazwa n’uko ibyo basezeranyijwe bitubahirizwa kugeza ubwo harimo n’ababerewemo amafaranga y’ibirarane abarirwa mu bihumbi amagana.

Nkurikiyimana Léonard agira ati: “Twubatse iyo Maternité dutegereza guhembwa turaheba. Ubu muri twe hari abo barimo ibihumbi birenga 300, abandi ibihumbi bibarirwa muri 200 n’abandi gutyo gutyo.

Arongera ati, “Tugirana amasezerano n’abashinzwe kudukurikirana barimo na Reserve Force, byagaragaraga ko buri minsi 15 (Kenzeni) imwe tuzajya duhembwa. None dore zibaye kenzeni zibarirwa muri enye. Abafite imirima bahingaga yaraye kubera kubura imbuto, ifumbire n’ayo guhemba abaduhingira, abana bacu babuze uko bajya kwiga ubu natwe n’imiryango turashonje. Twategereje ko bayaduha twararambiwe, turi kurara tudasinziriye mbese ibibazo biduteye agahinda ni byinshi”.

Akomeza agira ati, “Ntidusiba kubabaza igihe amafaranga bazayaduhembera, na bo bakadusubiza batubwira ngo twihangane. Byageze n’aho imirimo yo kubaka bayisubika iyo Maternité ituzuye. Ubu inyubako zibereye aho gusa, abazamu bashinzwe kuyicunga ni bo bahasigaye bonyine”.

Bari mu ihurizo ry'imibereho nyuma yo gukora ntibishyurwe
Bari mu ihurizo ry’imibereho nyuma yo gukora ntibishyurwe

Muri aba baturage barimo n’abagiye baturuka mu zindi Ntara, babayeho mu bukode, kuri ubu bakomeje kuba mu ihurizo ry’ahazava ubwishyu bwa ba nyiri inzu bacumbitsemo; ndetse bamwe ngo ntibakivuga rumwe n’abo basize mu miryango yabo biturutse ku kuba batabasha kubabonera ibibabeshaho.

Umwe mu baturutse mu Ntara y’Amajyepfo agira ati: “Navuyeyo umugore n’abana mbasigayo nitwa ko nje gukorera urugo, nshaka inzu hafi y’akazi ngira ngo byibura njye ngira udufaranga nsagura, ntuboherereze tuve mu mibereho mibi twarimo. Ubu simfite n’igiceri cy’100 yaba ku mufuka cyangwa ahandi hantu aho ariho hose. Inzara itumereye nabi, abo naje guhahira bahora bampamagara kuri telefoni bantabaza ko bagiye kwicwa n’inzara, ndetse byageze n’aho umugore anshinja ko nyahembwa nkayamarira mu bandi bagore n’inzoga nyamara ataribyo koko”.

Akomeza agira ati, “Maze iminsi ntumvikana n’umugore ndetse bigeze n’aho ntakimwitaba kuri telefoni ngo tutavugana nabi. Nibaza niba nakwisubirira mu rugo, ariko natekereza kuhahinguka ntafite na kimwe mbajyaniye nk’umuntu byitwa ko naje gukorera amafaranga, bikanshobera nkahitamo kubyihorera cyane ko nta n’itike nabona ingezayo. Byibura ababishinzwe nibadukurikiranire iby’iki kibazo amafaranga twakoreye tuyishyurwe, turebe uko twongera kwiyunga n’imiryango, twongere tugire umutekano mu ngo zacu. Byongeye kandi n’imirimo yo kubaka yongere isubukure dukore nta ngingimira, bizaba bidufashije”.

Ntibyoroheye umunyamakuru kumenya ingano y’amafaranga abo baturage baberewemo bose hamwe, n’umubare nyirizina wabo, kuko umukozi ushinzwe gukurikirana umunsi ku munsi imirimo yo kuyubaka, atemeye kugira icyo abibwiraho itangazamakuru, n’ubwo mu mvugo ye yiyemerera koko ko hari amafaranga barimo abaturage bahubatse.

Muri aba baturage barimo n'abagiye baturuka mu zindi Ntara
Muri aba baturage barimo n’abagiye baturuka mu zindi Ntara

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, mu butumwa bugufi yasubije binyuze kuri telefoni y’Umunyamakuru, yagize ati “Iki kibazo sinakimenye, reka nshake amakuru ngikurikirane”.

Maternité y’ikigo nderabuzima cya Karwasa, giherereye mu Murenge wa Cyuve, ni imwe muri eshatu ziri kubakwa mu Karere ka Musanze, mu mushinga mugari aka Karere kari gushyira mu bikorwa, wo kwagura ibigo nderabuzima no kubyongerera ireme rya serivisi biha ababyeyi babyara no kuborohereza kubyarira hafi, mu kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ibyo bigo nderabuzima bindi birimo icya Shingiro ndetse n’ikigo nderabuzima cya Rwaza.

Buri Maternité muri zo, izaba igizwe n’ibyumba bisaga 18 birimo ahagenewe kwakirirwa ababyeyi bisuzumisha inda, ahakirirwa abategereje kubyara, aho babyarira, aho kuruhukira nyuma yo kubyara, ibigenewe abaforomo n’ibindi bitandukanye byose bifite ubushobozi bwo guha serivisi ababyeyi bari hagati ya 40 na 60 ku munsi buri imwe. Zose hamwe zikazuzura zitwaye miliyoni zisaga 480 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka