Musanze: Abo VUP yakuye mu bukene bishimiye iterambere bagezeho

Abaturage bo mu Karere ka Musanze, barashima gahunda igenewe abatishoboye mu kubafasha kwikura mu bukene izwi ku izina rya VUP, aho abenshi batanga ubuhamya bayivuga imyato, bagaragaza uburyo yabakuye mu bukene bakaba bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wayibazaniye, aho bayita akabando bicumba bagana iterambere.

Rwahama Jean Claude wari ahagarariye LODA yishimiye uko yasanze abaturage bariteje imbere
Rwahama Jean Claude wari ahagarariye LODA yishimiye uko yasanze abaturage bariteje imbere

Ni ubuhamya batangiye mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru baturutse impande zose mu gihugu, ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), ari na cyo gifite mu nshingano VUP.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, abakozi banyuranye b’icyo kigo bagiriye mu Karere ka Musanze, mu rwego rwo kuganira kuri gahunda ya VUP no kureba aho igeze ikura abaturage mu bukene.

Abaturage bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Musanze, mu mbyino zuje akadiho, bagaragaje ko inkingi enye za VUP zose bazibonamo, aho hari icyiciro cy’abakora imirimo y’amaboko yaba iyoroheje n’ikomeye, urugero guharura imihanda, gukubura mu mihanda n’indi.

Icyo cyiciro kandi kirimo na gahunda ifasha abana b’imyaka ibiri kugeza ku myaka itandatu, mu rwego rwo kubitaho mu gihe ababyeyi babo bari mu kazi, hari n’abari mu cyiciro cy’abahabwa inkunga y’ingoboka n’abahabwa inguzanyo iciriritse.

Mu bagenerwabikorwa basaga 2000 bakora mu mirimo y’amaboko mu Karere ka Musanze, bamaze guhembwa agera muri miliyari ebyiri kuva VUP igeze muri ako karere mu mwaka wa 2009, buri munsi umukozi umwe agenerwa amafaranga 1500, hakaba n’imirenge by’umwihariko iyegereye Pariki y’ibirunga, aho umukozi umwe ahembwa amafaranga 2000 ku munsi, akazi bakora mu minsi ibiri mu cyumweru.

Bamaze gukora imihanda ireshya na km 72
Bamaze gukora imihanda ireshya na km 72

Abo baturage bakaba bagaragarije LODA ko VUP yamaze kubateza imbere aho bemeza ko bari abakene cyane ariko ubu bakaba baramaze kwigurira amatungo yaba amaremare n’amatungo magufi, baguramo amasambu, bubaka amazu abandi baka inguzanyo bagana ubucuruzi.

Umusore umwe muri bo, yavuze uburyo inka yaguze irimo kumuzamurira iterambere binyuze mu nguzanyo yahawe muri VUP.

Ati “Nahawe inguzanyo y’ibihumbi 100, nayaguzemo inka irabyara ikomeza kunguka ndishyura, ariko ubu ubworozi bumaze kunteza imbere, ubu twiteguye gucuka hagafashwa abandi bafite ikibazo twe byamaze gukemuka”.

Nyirampabuka Laurence ati “Iyi VUP yangiriye akamaro cyane, nari umukene wa wundi usabiriza, bampa akazi muri, iyo bagiye kumpemba bampa ibihumbi umunani nkazigama bibiri muri Ejo heza, birantunze cyane bimbeshejeho kandi n’ayo n’izigamira ni akabando k’iminsi”.

Nyiragisaninka Marie ati “Nafashe inguzanyo iciriritse y’ibihumbi 100, nkodesha isambu y’ibihumbi 50, nguramo umurama w’imboga za Chou-fleur ndazihinga nkuramo ibihumbi 200 muri izo mboga, ndagenda nguramo inyana ubu irenda kubyara. VUP yarampumuye, nari umukene cyane ariko murabona uko nambaye, abana banjye bane mbagaburira neza, mu myaka mirongo itatu nzaba ndi umuntu utanga akazi”.

Umwe mu batejwe imbere na VUP yemeza ko yari umukene cyane
Umwe mu batejwe imbere na VUP yemeza ko yari umukene cyane

Arongera ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame, yankuye ahabi none ndi umubyeyi wizihiwe, ubayeho neza cyane”.

Nkurikiye Jean Baptiste, umusaza w’imyaka 72 ati “VUP icyo nyishimira nari nshaje none nabaye uruhinja, nanjye ndazinduka ngakora mucaka nk’abasore imitsi yanjye ikananuka. ndashimira Perezida Paul Kagame, Imana izamwongerere imigisha myinshi cyane, amafaranga ibihumbi icumi mpabwa aramfasha mu busaza bwanjye, ndi umugapita ku muhanda”.

N’ubwo abo baturage bishimye kandi bagaragaje aho VUP yabavanye n’aho ibagejeje, bagaragaje ko bagifite imbogamizi zinyuranye, bamwe bavuga ko hari ubwo umusaruro ubabana mwinshi bakabura amasoko bagahomba by’umwihariko abahinga tungurusumu. Abandi bagaragaza ko umushahara w’amafaranga 10000 babona udahagije kuko utajyanye n’uburyo ibiciro bizamuka ku masoko, aho basaba ko wava ku bihumbi 10 ukagera byibura kuri 15000 dore ko bakatwa 2000 byo kuzigama muri Ejo heza bagacyura 8000.

Hari n’abagaragaje ko hari ubwo ayo mafaranga atabageraho ku gihe, uko gukererwa kubageraho bikabagiraho ingaruka zimwe na zimwe.

Bakora imirimo inyuranye
Bakora imirimo inyuranye

LODA yabemereye ko ibyo bibazo babajijwe bagiye kubivuganaho n’ubuyobizi bw’akarere mu rwego rwo kubikemura.

Ariko kandi abo baturage basabwa guharanira gukoresha neza amafaranga bakura muri gahunda ya VUP nk’uko babisabwe na Rwahama Jean Claude wari uhagarariye LODA muri urwo ruzinduko, abibutsa ko aribo bagomba kuba aba mbere mu gufata inshingano zibakura mu bukene.

Yagize ati “Inshingano ya mbere yo kwivana mu bukene ni mwe muyifite, Leta n’abafatanyabikorwa bayo baza babunganira, umuntu ni we ugomba kwikura mu bukene, akavuga ati ngomba kuva muri ubu buzima bubi nkajya mu bwiza, ariko wenda ibyo nkeneye ni ibi n’ibi, kugira ngo nshobore gutera intambwe noneho Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakagutera ingabo mu bitugu kugira ngo ubashe kubaho mu iterambere ry’imibereho myiza”.

Arongera ati “Mu izina ry’ubuyobozi bwa LODA, baturage bo muri uyu Murenge wa Musanze, bagenerwabikorwa ba VUP, mbashimiye ibyishimo mwatwakiranye bitugaragariza ko imibereho yanyu ugenda itera imbere kandi ni na byo twifuza. Ndabasezeranya ko tuzakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa bya ziriya nkingi zose, kugira ngo zirusheho kubagirira akamaro, ariko namwe tukaba tubasaba gukoresha neza iyo nkunga mubona, ntituzigere twumva abagiye mu kabare gutsindayo ayo mafaranga muba mwakoreye mu mihanda cyangwa muba mwagiye kuguza, mukore ibishoboka byose muve aheza mujye aheza kurushaho”.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yishimiye aho gahunda ya VUP igejeje abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yishimiye aho gahunda ya VUP igejeje abaturage

Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yavuze ko gahunda ya VUP yagize uruhare rukomeye mu kuzamura abaturage b’akarere ka Musanze mu kurandura ubukene, ashimira LODA ikomeje gufasha akarere mu kuzamura iterambere ry’abaturage bakennye.

Yatanze ingero ku baturage bagiye bagura amatungo biteza imbere, abandi babona imirimo inyuranye yaba ikomeye yaba n’iyoroheje ndetse n’abafite imishinga bahabwa inguzanyo zibafasha kwifasha, yishimira ko urubyiruko rusaga 600 rwafashijwe na VUP ruhabwa ibikoresho bibafasha guhanga umurimo abandi bigishwa imyuga.

Avuga ko mu ngamba zafashwe hagiye hakemurwa ibibazo binyuranye, birimo kuba amafaranga abaturage bakoreye yarajyaga rimwe na rimwe abageraho atinze.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze hari ibikorwa binyuranye byakozwe muri gahunda ya VUP muri uyu mwaka birimo imihanda ireshya n’ibirometero72, amaterasi i’indinganire ku buso bwa hegitari 286 n’amaterasi yikora kuri hegitari 1120.

Bavuga ko biteje imbere nyuma y'ubukene bukabije bahozemo
Bavuga ko biteje imbere nyuma y’ubukene bukabije bahozemo

Hubatswe ibyumba by’amashuri 18, amazu y’abatishoboye 20, hashyirwa amashanyarazi mu ngo 324, imiyoboro y’amazi yubakwa ku buso bwa kilometero 3 hunubakwa imidugudu n’ibigo nderabuzima binyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka