Musanze: Abo mu bice by’icyaro barizezwa ko ikibazo cy’amazi kigiye kuba amateka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burizeza abaturage bo mu Mirenge y’icyaro bataragerwaho n’amazi meza, ko imishinga yo kuyakwirakwiza igikomeje, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yo kugabanya umubare w’abatagira amazi meza batuye mu bice by’icyaro.

Barakoreshwa imbaraga zishoboka ngo mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazabe bagerwaho n'amazi meza
Barakoreshwa imbaraga zishoboka ngo mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazabe bagerwaho n’amazi meza

Ibi biratangazwa mu gihe hari abaturage bo mu Mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Musanze, bavuga ko ibyo bibagaruriye ikizere cyo kubona amazi meza, kuko hari uduce twari tumaze hafi umwaka twaracukuwemo imiyoboro, abahatuye babwirwa ko hazanyuzwa amatiyo y’amazi, none ubu iyo miyoboro ikaba irimo kongera gusubiranywa batabonye ayo mazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, avuga ko Akarere kamaze iminsi gashyira mu bikorwa umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu bice by’icyaro, ku bufatanye n’Ikigo WASAC.

Yagize ati “Iyo Mirenge y’icyaro yibanzweho muri uwo mushinga wo gukwirakwiza amazi meza urimo kugana ku musozo, harimo uwa Gashaki, Remera, Cyuve, Busogo, Musanze na Muhoza; ariko hakaba ibice bimwe na bimwe by’imwe muri iyo mirenge byagiye bigaragara ko kuyahageza bisaba ingufu nyinshi. Byatumywe dufata umwanzuro wo kuzayahageza, binyuze mu wundi mushinga mushya tuzafatanyamo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, duteganya gutangira mu mpera z’uyu mwaka”.

Yongera ati “Icyo nabwira abaturage, ni uko aho ibyo bikorwa remezo by’amazi bagejejweho babibungabunga. Ariko kandi n’aho amazi ataragera, nababwira ko natwe ari ikibazo kiduhaangayikishije, ari na yo mpamvu twabishyize mu bibazo byihutirwa tugomba gukoraho. Nababwira ko bashonje bahishiwe, cyane ko tunamaze iminsi tunoza uko umushinga uzashyirwa mu bikorwa”.

Imiyoboro yagombaga kunyuzwamo amatiyo y’amazi, ikaba irimo kongera gusubiranywa bidakozwe, uyu muyobozi yirinze kugira byinshi abivugaho, gusa ahamya ko ibirimo gukorwa biri mu nyungu z’umuturage no kurinda impanuka byateza mu gihe byaba bikomeje kuhaba ntacyo bikoreshwa.

Mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu Mirenge ibarwa nk’igice cy’icyaro, habarurwa amavomo 48 akeneye gusanwa, aho uyu muyobozi yemeza ko bizaba byakozwe mu gihe kitarenga amezi abiri, abaturage bakongera kuyakoresha.

Amavomo atagikora hari gahunda yo kuyasana akongera gukoreshwa
Amavomo atagikora hari gahunda yo kuyasana akongera gukoreshwa

Ikibazo cy’amazi mu tugari tumwe na tumwe mu Murenge wa Remera, ngo cyari ihurizo rikomeye, dore ko n’amwe mu mavomo harimo n’ayo abaturage bishyize hamwe bakiyubakira, amwe n’amwe atagikora.

Umwe mu baturage ati “Ubu kuvoma bidusaba gukora urugendo nibura rw’amasaha abiri, tujya gushoka ibishanga cyangwa ikiyaga cya Ruhondo. N’ugerageje kwiyandayanda ashaka amazi nibura yo kunywa, yishyura amafaranga ari hagati ya 200 na 300 ku ijerekani imwe, nabwo bikamusaba gukora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri ajya kuyavoma, gusa akarere katwijeje ko byose bigiye gukemuka tukabona amazi meza hafi, biradushimishije”.

Mu ntego Leta y’u Rwanda yihaye, harimo ko bitarenze umwana wa 2024, abaturage bazaba bihagije ku mazi meza, ku buryo n’abazaba batayafite mu ngo zabo, bazaba bakora urugendo ruri hagati ya metero 200 na 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho? Muzadufashe natwe cyuve ,kabeza,bucuzi.baduhe amazi ahoraho rimwe mukwezi birarambiranye knd facture ikaza iriho amafranga atagira ingano .nukuri birababaza knd bitwa ngo barayakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka