Musanze: Abirukanywe Tanzania ngo bakeneye ubutaka ngo bahinge

Bamwe mu birukanwe muri Tanzania bagatuzwa mu murenge wa Nyange akarere ka Musanze, bishimira ko ubwo bageraga muri aka karere bakiriwe neza, bagahabwa ibyo kurya ndetse bakanatuzwa nk’abandi baturage, gusa ngo nta butaka bafite ngo bahinge.

Nubwo aba Banyarwanda basabwa gukora kugirango babashe kwiteza imbere, abatujwe mu mudugudu wa Kamicaca, akagali ka Kamwumba, umurenge wa Nyange, babyuka bicaye bukarinda bwira bitewe n’uko ngo ‘ntacyo bafite bakora’.

Nzabonantuma Gaetan, wagiye muri Tanzania mu 1990, avuga ko muri Tanzania yari umuhinzi, afite imirima ndetse n’ibindi byose nkenerwa ngo abashe kubaho, none ubu ngo abyuka yicaye kuko ntacyo afite yakora.

Ati: “Ubu ndabyuka nkicara gutya, bukarinda bwira. Nakora iki se ko nari umuhinzi nkaba ntaho mfite mpinga? Iyi nzu badukodeshereje niyo dufite”.

Nzabonantuma ku myaka ye 70, yemeza ko agishoboye kuba yahinga gusa ngo ntabona aho ahinga.
Nzabonantuma ku myaka ye 70, yemeza ko agishoboye kuba yahinga gusa ngo ntabona aho ahinga.

Ibi kandi byemezwa na Siperansiya Mukamusoni, wagiye muri Tanzania mu 1988 agiye guhaha, ushimangira ko ntacyo bafite bakora, nyamara ngo bakibonye bakura amaboko mu mifuka bakiteza imbere.

Ati: “Nk’ubu Musanze mvuye gutunda ibigori by’umuturanyi kugirango aze kumpa icyo ntekera umwana. Mfite imbaraga ariko kuko ntaho mfite mpinga, ndicaye”.

Icyifuzo cy’aba bantu cya mbere, ni uko Leta yabagezaho ubufasha bw’ibyo kurya, kuburyo ibyo gukora babigarukaho ari uko babibajijwe. Ibi bikaba bitandukanye n’intego nyamukuru yatumye bajya gutuzwa hamwe n’abandi Banyarwanda.

Martin Ntirenganya, ushinzwe kurengera abatishoboye muri Musanze, avuga ko aba bantu nta kibazo bakagombye kuba bafite cy’ibiribwa, kuko ubwo bajyanwaga mu mirenge, bahawe ibiribwa birimo ibigori, ibishyimbo n’amavuta, bakwifashisha kugirango babeho mu gihe bari gutangira ubuzima.

Ati: “Bava hano ku karere, bajyanye ibiribwa bizabamaza amezi atatu, ndetse bageze no mu midugudu, abaturage bagiye babakira bakabagenera ubufasha”.

Ushinzwe kurengera abatishoboye muri Musanze avuga kandi ko abayobozi b’inzego z’ibanze, basabwa gusura aba bantu kenshi, kugirango bakomeze kubibutsa ko batakiri mu nkambi, ahubwo ubuzima bwakomeje, bityo ngo bashyiremo imbaraga bashake icyo bakora.

Ati: “Twababwiye ko bagiye gukora. Abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe inshingano zo kubegera babasobanurira uko bagomba kubaho ko bagomba kwiteza imbere. Nanjye akenshi ndabasura nkabaganiriza”.

Uyu mugore iyo yibutse abana batanu yasize Tanzania amarira abunga mu maso.
Uyu mugore iyo yibutse abana batanu yasize Tanzania amarira abunga mu maso.

Aba bantu ngo bahise bagenerwa urupapuro rw’ubwisungane mu kwivuza kugirango uwarwara avuzwe, ndetse n’abana bajyanwe mu mashuri.

Baremeza ko u Rwanda ari rwiza kuruta Tanzania

Siperansiya Mukamusoni, avuga ko gukorera mu Rwanda bitandukanye no muri Tanzania, kuko ino hari umutuzo, bityo ibyo ukoze ukabigiraho uburenganzira busesuye, mu gihe aho bababaga bahoraga bateshwa.

Ati: “Tanzaniya urahinga bagahora bakwirukaho, utwo uhinze ntuturye, nta mutuzo. Iyo uhinze ukeza ntabwo ubisarura byose uko byakabaye. U Rwanda rumeze neza”.

Leonidas Barihenda, kuri ubu arashaje cyane, kuburyo atakibona ndetse ntabasha kumenya neza ibihe yagiriye muri Tanzaniya cyangwa ngo abe yavuga igihe yavukiye, avuga ko ibyo yumvana abo bazanye byerekana ko u Rwanda rumeze neza.

Ati: ‘Twaje mu modoka twicaye, imodoka zinyerera kuri kaburimbo nta kugenda iguceka. U Rwanda rwateye imbere cyane rwose. N’amazu ngo ni meza cyane kuruta Tanzania”.

Uyu musaza uri kota izuba, ngo imbeho y'i Musanze niyo yamugoye cyane.
Uyu musaza uri kota izuba, ngo imbeho y’i Musanze niyo yamugoye cyane.

Aba bantu, bavuga ko Abanyarwanda bose baba muri Tanzania atari ko birukanywe, cyane ko nk’uyu musaza yasize yo abana bagera kuri 17 yabyaranye n’abagore batatu yashatse, atahana umwana umwe gusa.

Ati: “Birukanye Abanyarwanda mu bice bitatu gusa. Hari Nyagakika, Cyamuchuzi na Kijumbula, abandi bose baracyahari. Abanyarwanda bariyo ndetse n’abirukanywe bashobora kuba bangana”.

Kugirango Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania babashe kwisanga mu muryango nyarwanda, bityo batangire kwiteza imbere kimwe n’abandi banyarwanda, akarere ka Musanze kagiye kabatuza mu midugudu itandukanye igize aka karere.

“Twabatuje iruhande rw’abandi baturage bagenzi babo, kugirango baberekere uko ubuzima bugenda, ko umuntu agomba kurya ari uko akoze”, ibi byavuzwe na Martin Ntirenganya Martin, umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage no kurengera abatishoboye.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 2 )

ubwo bageze iwabo ntibu=rirwa basaba kuko tuzi ko ibyo ari ubrenganzira bwabo, bashonje bahishiwe rero

dismasi yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

aba bantu bakomeze bitabweho bitabweho, babashe kwibona muri societe , babone itandukaniro ry’amahanga no murugo, uko abaturanyi bakomeje kugenda babitaho aho bari kugenda batuzwa, na leta yakabaye itekerezo kuko aba bantu babona aho bahera bubaka ubuzima bwabo,

peter yanditse ku itariki ya: 12-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka