Musanze: Abayobozi mu midugudu barashinjwa kuba indiri y’ubucukuzi bwa zahabu butemewe

Bamwe mu bagize nyobozi y’umudugudu wa Rugogwe mu kagari ka Nturo umurenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, bafatiwe mu gishanga gicukurwamo Zahabu saa yine n’igice z’ijoro ryo ku rishyira itariki 20 Kamena 2023, aho bamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano.

Mu bafashwe harimo ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Rugogwe, ushinzwe umutekano na Mutwarasibo muri uwo mudugudu, mu gihe Umukuru w’umudugudu nawe ari mu nzego z’umutekano aho aherutse gufatirwa muri ubwo bucukuzi mu mukwabo wakozwe mu cyumweru gishize.

Mu makuru Kigali Today yatangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza Dushimire Jean, yavuze ko abayobozi mu midugudu inyuranye ituriye icyo kirombe aribo bakomeje gufatirwa muri icyo gikorwa cy’ubucukuzi bwa Zahabu butemewe.

Yavuze ko ikindi kibabaje, abo bayobozi bakomeje guhamagara abatuye mu turere dusanzwe ducukura amabuye y’agaciro aho babacumbikira mu rwego rwo kubafasha kwiba iyo zahabu, nk’abantu bafite ubunararibonye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Uwo muyobozi avuga ko aho hantu hatemewe gucukurwa iyo zahabu, mu gihe hari gukorwa inyigo, mu rwego rwo guha abahatuye ingurane kugira ngo hacukurwe mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma y’uko haherutse gucukurwa na Kampani zibifitiye ibyangombwa mu 1960.

Ati “Kera muri za 1960 nibwo higeze gucukurwa, nyuma yaho abari bafite kampani yacukuraga iyo zahabu bashobora kuba barisubiriye iwabo kuko bari abanyamahanga, abaturage bagerageje kujya gucukura mu buryo butemewe abayobozi turababuza, hakorwa inama yari yitabiwe na Rwanda Mining n’izindi nzego zifite ibidukikije mu nshingano, bumvikana n’abaturage ko bagiye gushaka ba rwiyemezamirimo babizobereye mu rwego rwo kwirinda impanuka byatera”.

Arongera ati “Mu gihe hacyuzuzwa ibisabwa, nibwo abaturage batangiye gucukura rwihiswa hagasigara ibinogo, hakuzura amazi abantu bakagwamo, tubagira inama yo kubireka ariko ntibashaka kumva ayo mabwiriza, cyane cyane abayobozi akaba aribo bakomeje gufatirwa muri ibyo bikorwa, aho bacukura mu kajagari noneho ikibabaje bajya gucukura mu mirima y’abaturage ku ngufu, abaturage bavuga bakabirukaho babatera amabuye”.

Iyo zahabu ikomeje gucukurwa mu buryo butemewe n’amategeko, iri mu gishanga gihuza akagari ka Nturo n’akagari ka Musezero, ahari kwigwa iburyo bunoze bwo gucukura iyo zahabu, abaturage bahafite imirima bagahabwa ingurane mu buryo bumvikanyeho na Leta.

Gitifu Dushimire, yavuze ko abafashwe bashyikirijwe Polisi mu rwego rwo kugirwa inama, kugira ngo bumwe neza ingaruka ziri mu bucukuzi butemewe n’amategeko.
Yanenze abo bayobozi bari kwishora muri ibyo bikorwa bibi mu gihe bakagombye gutanga urugero rwiza, ati “Birababaje kuba ari abayobozi bari gufatirwa muri ayo makosa kandi aribo bakagombye kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo, bagakwiye kandi kubungabunga umutekano w’umutungo w’igihugu, ariko nibo bari kwitwikira ijoro bajya mu mafuti nkayo, ntibikwiye”.

N’ubwo uwo Muyobozi atashatse kugaragaza aho abo bayobozi bafashwe bafunguye, amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko abafashwe bajyanwa mu bigo ngororamuco by’igihe gito (Transit center), aho bagomba kumara amezi ukwezi bigishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka