Musanze: Abayobozi bivuruguta mu mafuti bihanangirijwe mu ruhame (Amajwi)

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakoze amakosa anyuranye, bihanangirijwe mu ruhame ndetse basabwa kwisubiraho bitaba ibyo bagasezera akazi kagahabwa abandi.

Meya Habyarimana Jean Damascene yihanangirije abayobozi bafite umuco wo kwijandika mu makosa
Meya Habyarimana Jean Damascene yihanangirije abayobozi bafite umuco wo kwijandika mu makosa

Ibi byabereye mu nama yateranye kuri uyu wa kabiri, ikitabirwa n’abakozi bose b’akarere ka Musanze kuva ku rwego rw’utugari kugeza ku rwego rw’akarere.

Muri iyi nama Habyarimana Jean Damascene uyobora Akarere ka Musanze yagiye ahagurutsa bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari batungwa agatoki ko bijandika muri ayo makosa, abanengera mu ruhame.

Iyumvire Inkuru irambuye Meya Habyarimana ari kwihanangiriza abayobozi bijandika mu makosa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nyakubahwa Mayor ndakwinginze uhagurukire n’ikibaxo cy’abacitse Ku icumu batishyuwe imitungo yangijwe muri genocide.Dufashe twishyurwe wowe urashoboye biragaragara.Imana iguhe umugisha.

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 7-04-2018  →  Musubize

Nshimiye Uwo muyobozi rwose na bamwe bibanze ba Cyanika baravangira ubuyobozi bw’umurenge.harambe Mzee wacu.

alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2018  →  Musubize

Bravo Mayor wa Musanze. Aba nibo bayobozi igihugu cyacu gikeneye. Ni ngombwa ko ubuyobozi buhagurukira imikorere mibi y’abo bayobora. Abaturage baragowe pe.

nsekanabo yanditse ku itariki ya: 4-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka