Musanze: Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa kumva neza gahunda za Leta

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, arasaba aboyobozi b’inzego z’ibanze kumva kimwe gahunda za leta, kugirango babashe gesenyera umugozi umwe, maze gahunda ziba zatekerezwe zishyirwe mu bikorwa nta nkomyi.

Guverineri Bosenibamwe yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 04/10/2013, mu gikorwa cy’imurikabikorwa n’inteko y’abaturage byabaye hagamijwe guhuriza hamwe abaturage ngo baganire ku cyarushaho guteza imbere aka karere.

Guverineri Bosenibamwe yasabye inzego gukorana no kumva kimwe gahunda bifuza kugeraho.
Guverineri Bosenibamwe yasabye inzego gukorana no kumva kimwe gahunda bifuza kugeraho.

N’ubwo akarere ka Musanze ari kamwe mu turere dukize tw’igihugu, karacyari inyuma mu kugira abaturage bitabira ubwisungane mu kwivuza bituma katagira umwanya mwiza mu guhigura imihigo.

Ibyo bigaterwa n’uko abayobozi b’ibanze batumva kimwe gahunda za Leta, nk’uko Guverineri Bosenibamwe yabitangaje.

Yagize ati: “Dufite ikibazo gikomeye cyane ku rwego rw’umudugudu. Umuyobozi w’umudugudu nava ahangana yumve kimwe n’umuyobozi w’akarere ikibazo cya mituel de santé. Ntabwo abanyamusanze bakennye kurusha abandi bose. Kubera iki mituel de santé ihora iri hasi?”

Abayobozi b'inzego z'ibanze batandukanye bibukijwe uruhare rwabo mu gusobanukirwa na gahunda za Leta.
Abayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye bibukijwe uruhare rwabo mu gusobanukirwa na gahunda za Leta.

Si uru rwego abayobozi b’iimdugudu basabwa kumva kimwe n’ubuyobozi bukuru bw’akarere, ahubwo baranasabwa kumva neza gahunda z’ubuhinzi cyane cyane mu gukoresha inyongeramusaruro hagamijwe ubuhinzi bujyanye n’igihe.

Munyempamo Neftar, umuyobozi w’umudugudu wa Gakenke, akagali ka Migeshi, umurenge wa Cyuve ho muri Musanze, avuga ko kimwe mu byajyaga bisubiza akarere kabo inyuma ari uko hari bamwe mu batashakaga kugendera ku murongo biyemeje.

Ati: “Dufashe urugero nko kuri gahunda yo guhuza ubutaka, wasangaga hari bamwe biyiba bagatera ibitatoranyijwe. Ibi rero bikatwaka amanota. Ariko kubera ko twahoze dusinyana imihigo n’umuyobozi w’akarere, tugiye kubahugurukira ntibaduteshe amanita.”

Ufitinema Petronile, umuyobozi w’umudugudu wa Ruhindika, akagali ka Buruba umurenge wa Cyuve, akarere ka Musanze, avuga ko imwe mu mirenge iteza neza muri aka karere ituma ibyiyemejwe bitagerwaho ariyo ituma Babura amanota.

Akarere ka Musanze kari ku mwanya wanyuma mu ntara y’Amajyaruguru, mu mihigo yabanjirije ishize, nyamara mu mihigo iheruka aka karere kakaba karaje mu cyiciro cya kabiri n’amanota 95% bituma kaza ku mwanya wa mbere muri iyi ntara.

Iyi ntambwe rero aka karere kateye mu gihe cy’umwaka umwe, ikaba yashimwe cyane n’umuyobozi w’intara abasaba gukomereza aho ntibasubire inyuma.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka