Musanze: Abayobozi b’Imidugudu bahigiye guca umwanda n’igwingira mu bana

Nyuma y’uko ikibazo cy’igwingira mu bana, imirire mibi n’umwanda byakomeje kuvugwa kenshi mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane cyane Akarere ka Musanze kagatungwa agatoki, abayobozi b’Imidugudu bagera kuri 80 bahigiye guhagarika ibyo bibazo byugarije abaturage.

Abayobozi 80 b'imidugudu bahuguriwe kurandura umwanda n'igwingira
Abayobozi 80 b’imidugudu bahuguriwe kurandura umwanda n’igwingira

Ni nyuma y’amahugurwa y’abayobozi b’imidugudu mu Murenge wa Nyange n’uwa Kinigi yabereye mu Kinigi tariki 12 Ukwakira 2022, aho bakanguriwe kurwanya ikibazo cy’abana bata ishuri, kurwanya igwingira mu bana no guca umwanda cyane cyane ku kibazo cy’ingo zikabakaba 5000 muri Musanze, byagaragaye ko bararana n’amatungo.

Ubwo Kigali Today yageraga mu isantere ya Kinigi, hagaragaye bamwe mu baturage badakozwa kumesa imyambaro.

Ku mpamvu batanga harimo akazi bakora umunsi ku wundi kababuza kwiyitaho, karimo guhinga, kwahirira amatungo n’ibindi.

Uwabaretse Faustin ati “Njye nazindukiye mu murima nshingirira ibishyimbo, niyo mpamvu nambaye iri koti ryanduye, maze icyumweru ndijyana mu kazi kandi icyumweru si cyinshi, ndisubiraho munsanganye umwanda ariko ejo muzasanga nisukuye”.

Munyabute Emmanuel ati “Kudafura ni ibiciro bikomeje kuzamuka urajya kugura isabune y’ijana ugasanga yuriye ni 200, ariko kuba iri koti nambaye ryanduye cyane ni uko mvuye kwahira ibyatsi by’inka, gusa ngiye kwisubiraho ntimuzongera kunsangana umwanda”.

Abo baturage bagarutse no ku kibazo cyo kurarana n’amatungo, aho bavuga ko babiterwa n’abajura babugarije.

Umwe ati “Turarana n’amatungo kubera abajura, ntabwo bazakwiba ihene ngo ejo bakwibe indi ngo uzirekere hanze, uhita ufata umwana akajya kuziraramo cyangwa ukazizana mu nzu ubamo, bitera umwanda birumvikana ariko nta kundi twabigenza, mudukize amabandi murebe ko tutifata neza”.

Muri ayo mahugurwa abayobozi b’imidugudu bahawe impanuro n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, z’uburyo bagiye kurwanya umwanda, guta ishuri n’igwingira mu bana.

Abayobozi b’imidugudu bahawe amahugurwa, bahigiye kwesa umuhigo basinyiye imbere y’ubuyobozi.

Maniraguha Fidèle ati “Ikibazo cy’umwanda kiraduhangayikishije, ni kenshi Parezida aza akatunenga kubera umwanda koko natwe turabibona. Ubu tugiye kugihagurukira, ku bararana n’amatungo ntibizongera, n’ikibitera twamaze kugishakira igisubizo kuko twashyizeho irondo ry’umwuga, ntawe uzongera kwibwa itungo”.

Nyirandinda Josephine ati “Ngiye guhangana n’abaturage bagira umwanda, ni gute umugore yajya guhinga akarara atoze! Nkimara kuva muri aya mahugurwa ngiye gutanga itangazo ku baturage ibyo kuzana umwanda mu mudugudu birangiriye aha, mfashe icyemezo ko umwanda ngiye kuwuca burundu”.

Ni amahugurwa yateguwe n’akarere ku bufatanye na SACOLA, Ishyirahamwe ry’abaturage baturiye Pariki y’ibirunga ifite inshingano zo kubungabunga iyo Pariki no kuzamura imibereho myiza y’abaturiye iyo Pariki.

Nsengiyumva Pierre Céléstin, Umuyobozi wa SACOLA, yavuze ko abakuru b’imidugudu bakorera ku mihigo aho uzakora neza yateganyirijwe igihembo.

Visi Meya Kamanzi Axelle
Visi Meya Kamanzi Axelle

Iryo shyirahamwe rimaze kuremera abaturage inka zisaga 300, aho na nyuma y’ayo mahugurwa, hatanzwe inka 20 ku baturage batishoboye, zifite agaciro ka 9,000,000Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka