Musanze: Abavuzi gakondo 60 barahiriye kwinjira mu muryango FPR-Inkotanyi

Abaturage bibumbiye mu rugaga rw’abavuzi gakondo mu Karere ka Musanze, barahiriye kwinjira Muryango FPR-Inkotanyi, nyuma yo gusaba amahugurwa ajyanye no kumenya byimbitse amahame yawo.

Abavuzi gakondo barahiriye kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi
Abavuzi gakondo barahiriye kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi

Ni nyuma y’uko byagiye bigaragara ko bamwe mu bavuzi gakondo bakora uwo mwuga mu buryo butanoze, bakanafatwa nk’abantu badafite agaciro, ibyo bikabasubiza inyuma mu mikorere.

Mu bavuzi 90 bahawe izo nyigisho, 60 bahise barahirira kwinjira muri uwo muryango, basabwa kuba umusemburo w’impinduka no kurushaho kunoza umwuga wabo, nk’uko Muhire Jean de Dieu, Umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere myiza mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Uyu munsi twatanze ibiganiro by’ubukangurambaga bwimbitse mu rugaga rw’abavuzi gakondo, ni ibiganiro bishimiye. Nyuma yo kumva amavu n’amavuko y’umuryango wa FPR Inkotanyi, amateka yayo n’imigabo n’imigambi, bafashe intambwe idasubira inyuma bemera kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, aho muri 90 twahuguye 60 bemeye kurahirira kwinjira mu muryango”.

Abanyamuryango bashya biyemeje kuba umusemburo w'iterambere
Abanyamuryango bashya biyemeje kuba umusemburo w’iterambere

Arongera ati “Icyo twabatumye, ni ukujya kuba umusemburo w’impinduka, imikorere myiza muri bya bikorwa byabo bya buri munsi, imiti batanga ikaba yujuje ubuziranenge, tubatuma kudufasha mu bijyanye n’ubukangurambaga bwo kumenya ese icyo Umuryango wa FPR-Inkotanyi wigisha muri sosiyete aho batuye baracyumva, ese uruhare rwabo ni uruhe mu kuzamura no guhindura imyumvire aho babarizwa. Bemera ko bagiye kuba umusemburo w’impinduka bihutisha gahunda za Leta, cyane cyane muri gahunda zijyanye n’ubuzima”.

Abo banyamuryango bitwa Impeshakurama bahujwe n’abaforomo n’ababyaza, bishimiye inyigisho bahawe bavuga ko kuba babaye Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bigiye kubafasha kurushaho kunoza imikorere, bagendera mu rugero rwiza batojwe.

Niyigirimbabazi, Umuyobozi w’abavuzi gakondo mu Karere ka Musanze warahiriye kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi, avuga ko intambwe bateye igiye kubafasha kurushaho kunoza imikorere.

Ati “Twabagaho nk’abasigaye inyuma, ariko ubu twahuguwe, tubwirwa ibyiza umuryango watugejejeho nubwo bimwe twari dusanzwe tubizi, ubu tugiye kurushaho gukorera mu mucyo dutanga serivisi zinoze. Ubuvuzi gakondo bwari bwarasigaye inyuma ariko tunejejwe no kuba abantu bagendana n’iterambere ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi twemera kandi dukunda”.

Mugenzi we Nyirabwubatsi Josephine, ati “Ubu ndi Inkotanyi, ndishimye cyane. Icyanzanye muri uyu muryango, ni uko utigeze udutererana nk’abavuzi gakondo, yaduhaye uburenganzira bwo gukora ku mugaragaro, batugirira icyizere, niyo mpamvu natwe tugomba kuyitaba nta zindi mpagarara zibayeho”.

Nyirahabineza Gertulde Uhagarariye abavuzi gakondo ku rwego rw’igihugu witabiriye uwo muhango, yavuze ko kuba bafite amahoro n’umutekano ari kimwe mubyo bashimira umuryango wa FPR, ari nayo mpamvu nk’abayobozi bakoze ubukangurambaga bwo gushishikariza abakora ubuvuzi gakondo kugana umuryango.

Nyirahabineza Gertrude, Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abavuzi Gakondo (AGA Rwanda)
Nyirahabineza Gertrude, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo (AGA Rwanda)

Yavuze ko kuba abakora ubuvuzi gakondo binjiye mu muryango wa FPR-Inkotanyi, bigiye kubafasha byinshi mu kunoza umwuga wabo.

Ati “Ubusanzwe ntabwo bari bazi neza amahame y’umuryango, njye mazemo imyaka itatu ariko nk’umunyamuryango wa RPF uzi ibyiza byawo numvaga nabibasangiza. Ntabwo ari hano gusa tubikoze, turifuza kuzazunguruka mu gihugu hose tubikangurira abavuzi gakondo, kuko no kumenya umunyamuryango ni ukujijuka, umuryango ni byose ni ubuzima ni iterambere ku Munyarwanda, ni iterambere ku muvuzi gakondo, kuba umunyamuryango wa RPF ni iby’igiciro kuri twe”.

Yongeye ati “Mu kazi bakora bararushaho kunoza umwuga, nshimira Perezida wa Repubulika wemeye ko tuvura itegeko rigenga umwuga wacu ritarasohoka, riri hafi gusohoka ariko yaravuze ngo tuvure, umuvuzi gakondo yishimiye uwo ari we, kera umuvuzi gakondo yajyaga kuvura bakamufata bakamufunga, ariko aho igihugu kibohorewe, kibonye amahoro kibonye umutekano turisanzuye, umuntu w’umunyamuryango wa RPF wafashe kuri iri darapo akarahira, aba ahindutse icyaremwe gishya, aba avutse ubwa kabiri”.

Muhire Jean de Dieu, Umuyobozi wa Komisiyo y'imiyoborere myiza mu muryango FPR-Inkotanyi muri Musanze
Muhire Jean de Dieu, Umuyobozi wa Komisiyo y’imiyoborere myiza mu muryango FPR-Inkotanyi muri Musanze

Abo bavuzi gakondo barahiye banitoramo komite Nyobozi igizwe n’abantu barindwi, basabye ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, kubongera andi mahugurwa, mu rwego rwo kurushaho gucengerwa n’amahame n’imikorere y’umuryango.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze Umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze kugira abanyamuryango basaga ibihumbi 230.

Morale yari yose nyuma yo kurahirira kwinjira muri FPR-Inkotanyi
Morale yari yose nyuma yo kurahirira kwinjira muri FPR-Inkotanyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka