Musanze: Abatuye mu nzu zitarasanwa n’abatagira izo babamo baratakambira ubuyobozi
Inzu 1595 mu Karere ka Musanze ni zo zabaruwe ko zikeneye gusanwa harimo n’izigomba kubakwa bundi bushya, bikaba byafasha abatishoboye kubona aho buba.
Abaturage b’amikoro macye batuye mu nzu zishaje n’abatagira aho bakinga umusaya, bagaragaza ko hari ingaruka nyinshi zirimo uburwayi no kubaho badatekanye bahorana, bagasaba ko iki kibazo cyavugutirwa umuti urambye, kugira ngo na bo ubwabo babashe kwiyitaho.
Urugero, ni urw’umuryango ubarizwa mu Kagari ka Ninda Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, wari ugizwe n’abantu bane ariko umwe muri bo w’umwana akaba aheruka gupfa, bikavugwa ko yaba yarazize indwara y’umusonga yatewe n’imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa ikabanyagirira muri iyo nzu y’ibyatsi, ntoya kandi ishaje uwo muryango ubamo.
Babonangenda agira ati: “Inzu ni ntoya, irenda guhirima kuko twayigondagondesheje ibyatsi nagiye ndogota mu mashyamba n’uduti dutoya nagiye nsobekamo ngo tubone aho byibura twakinga umusaya kabone n’ubwo twajya turara amaguru ari hanze”.
“Kubera ukuntu iyi nzu ari gatoya, kuryama ntibiba byoroshye na mba. Mfata umwanya nkamuraza hejuru yanjye undi na we atarapfa azize indwara y’umusonga yakomoye ku mvura yahora igwa ikatunyagira, yararaga hejuru ya nyina ariko ntibyabuzaga imvura kudushiriraho yose uko yakabaye, tukarara twese dutitira. Ni ubuzima bubi, bushaririye gutura mu nzu nk’iyi itagira urugi, y’imyenge mbese iteje agahinda ku mutima”.
Abagituye mu nzu nk’izi uretse imvura n’imbeho ngo bahora bahanganye n’inyamaswa ziba zishaka kubinjirana muri izo nzu, ubwoba bw’uko zishobora kubakomeretsa cyangwa kubavutsa ubuzima bakaba badatana na bwo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Théobard, avuga ko bakomeje gukora ibishoboka ngo ikibazo cy’abatagira inzu zo kubamo kigakemurwa mu buryo burambye, n’ubwo urugendo rukiri rurerure.
Ati: “Mu nzu twabaruye zigera mu 1595 harimo 1423 bigaragara ko zishaje zikaba zigomba gusanwa, n’izigera ku 172 zigomba kubakwa nshya shya zigatuzwamo abatagira amacumbi”.
“Muri izi zose, muri uyu mwaka w’Imihigo inzu 120 zirimo 70 ziri gusanwa, na 50 zirimo kubakwa, tubishyizemo imbaraga twihutisha ibyo bikorwa ngo abo zigenewe bazituzwemo. Navuga ko abaturage bacu bashonje bahishiwe nanabizeza ko urwo rugendo tukirukomeje dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu”.
Uyu muyobozi asaba abaturage kujya bihutira kumenyesha inzego zibishinzwe yaba mu Mudugudu, Akagari cyangwa Umurenge mu gihe hagize ugira ikibazo cyangwa imbogamizi zituruka ku kutagira icumbi, kuko iyo kimenyekanye hakiri kare hakorwa ubusesenguzi hakarebwa uburemere bwacyo umuntu akaba yakubakirwa cyangwa agakodesherezwa icumbi.
Kuba imyinshi mu miryanago ihanganye n’imbogamizi zo kutagira ahafatika ikinga umusaya, ahanini bibabera umuzigo wiyongera ku bindi bibazo baba basanganwe nko kubona amafunguro n’ibindi nkenerwa bya buri munsi mu buryo bugoranye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse neza,
Maze gusoma iyi nkuru nifuza gutanga ubujyanama. Iy leta ifashe ku ngengo y’imari ikubakira umuturage bitewe n’impamvu zidasanzwe nk’imidugararo( bakagusenyera), ibiza bitunguranye nk’inkangu, imyuzure, inkuba cg inzu yahiye ku bw’impanuka kandi nyirayo adafite ubushobozi na buke bwo kubona aho aba.Bivuze ko ibyo birangiye udakwiye gutegereza ko Leta izaza no gusana.Erega iyo ngengo y’imari iba ikenewe no kubaka ishuri cg ivuliro, gukora umuganda cg kubaka isoko, kugaburira abana ku mashuri no gufasha abahinzi kongera umusaruro. kugaruka ku muco mbere yo gushaka no gushinga urugo birakwiyegushaka aho umuryango uzaba niko byakoze ntagikwiye kubisimbura Murakoze kubyumva no kungereza ubutumwa kubo baturage bagenzi banjye.