Musanze: Abatuye mu murenge wa Rwaza bavuga ko badindizwa no kutagira isoko rya kijyambere

Abatuye mu murenge wa Rwaza Mu karere ka Musanze bavuga ko iterambere ryabo rikomeje kudindizwa no kuba badafite isoko rya kijyambere bagurishirizamo umusaruro.

Bavuga ko kugira ngo bagurishe ibicuruzwa biva mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bwabo, bibasaba kugenda urugendo rurerure, bakajya mu yandi masoko aho bemeza ko kuyageramo hari intera ndende.

Aba baturage bagaragaza ko barema andi masoko arimo: Cyinkware mu murenge wa Nkotsi, mu karere ka Musanze, mu Masha muri Cyabingo ya Gakenke, Ryabazira ya Gakenke, Mukinga na Nyirabisekuru yo mu murenge wa Remera, ubundi bakajya mu mujyi wa Musanze.

Bavuga ko kujya kurema aya masoko bitaborohera, bitewe n’uko umurenge wa Rwaza nta soko ugira.

Mushimiyimana Agnes yagize ati:" Mu murenge wa Rwaza nta soko tugira,usanga turi kurema andi masoko, nk’isoko rya Mukinga riherereye mu murenge wa Remera,abandi tukajya mu mujyi ku buryo ubona ko hari urugendo rurerure, bamwe inyungu twakabonye mu byo twacuruje tuyikoramo itike".

Icyo bose bahurizaho ni uko babona isoko ryabo kugira ngo umusaruro wabo ugurirwe hafi ngo kuko babona aribyo byabazamura vuba ndetse bikanabavuna amaguru yirirwaga arenga imisozi bajya mu y’andi masoko.

Ntuyehe Evariste yagize ati:" Turamutse twubakiwe isoko rya bugufi Wenda natwe byatworohereza ntidukomeze kuvunika tujya iriya hose, umusaruro wacu wagurirwa hafi ya yandi twategeshaga tukayakoteza mu bimina mbese tukiteza imbere, kuba tujya kure bituma hari n’abagakwiye kurema isoko babireka kubera uburebure bw’urugendo".

Usibye kuba bagaragaza ko kubakirwa isoko byaha agaciro umusaruro w’bihingwa n’ibikomoka ku bworozi bwabo, bemeza ko n’urubyiruko n’abakuze bakungukiramo amahirwe yo gutangiza urucuruzo nk’uduconco n’ibindi... mu rwego rwo kwirinda gutega amaboko.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwaza bugaragaza ko ikibazo abaturage bagaragaza cyo kutagira isoko gifite ishingiro, cyakoze ngo hari gahunda ya ryo iteganyijwe.

Bashimire Yohani umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza yagize ati:" Nibyo koko hano mu murenge wacu nta soko rihari ariko hari akantu k’agasantere (centre)kiremye Kuva kera gakorera hafi ya kaburimbo, twabishyize mu byifuzo abaturage batanze biri hagati mu mwaka wa 2023-2024 kugeza hafi ya 2027, icyo cyifuzo rero muri Action Plan y’umurenge kirimo, twabisabye ko nibura akarere kazadufasha kakarisakara kuko tere (terain) yo irahari ndetse iki cyifuzo n’Akarere karagifite".

Umurenge wa Rwaza ugizwe n’utugari dutanu n’imidugudu 33,utuwe n’abaturage barenga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25 000).

Ubukungu bw’abawutuye bukomoka ahanini ku buhinzi n’ubworozi.

Bakunze guhinga cyane Intoryi, ibisheke, ibijumba n’ibishyimbo naho ubworozi bwabo bukibanda ku matungo magufi arimo :Ihene, Intama, inkoko, ingurube hakiyongeraho n’Inka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka