Musanze: Abaturage ngo ntibatunguwe na Guma mu Rugo

Abenshi mu batuye Akarere ka Musanze, baravuga ko kuba Leta yafashe icyemezo cya Guma mu Rugo mu karere kabo, batigeze batungurwa mu gihe ngo bakomeje kubona ubwiyongere bukabije bw’abandura Covid-19 muri ako karere.

Abantu ngo ntibatunguwe na Guma mu Rugo
Abantu ngo ntibatunguwe na Guma mu Rugo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo Kigali Today yageraga mu mujyi wa Musanze, byari urujya n’uruza rw’abantu banyuranamo ubona ko bihugiyeho cyane mu mihanda igize uwo mujyi, aho bari bafite umuvuduko udasanzwe, ku bagenda n’amaguru, abatwara abantu n’ibintu ku magare no ku ma moto.

Kigali Today yegereye bamwe muri bo, ngo imenye impamvu abantu benshi bigaragara ko badatuje muri ayo masaha, bavuga ko bari kubyaza umusaruro amasaha make basigaranye ngo Guma mu Rugo itangire.

Abenshi ni abajyaga guhaha, abandi bashakisha uburyo babona amafaranga bishyuza abakoresha, ngo babone ayo bagiye kwifashisha muri iyo gahunda, ariko batangaza ko batatunguwe n’icyo cyemezo bafatiwe cya Guma mu rugo, kubera uburyo ngo babona icyorezo cya Covid-19 gifata indi ntera.

Nsabimana Frodouard ukora akazi k’ubufundi, ubwo yari agiye kwishyuza umukoresha we yagize ati “Guma mu Rugo ntiyadutunguye natwe twayibonaga. Ibintu Leta yakoze ni byo ijana ku ijana kuko Covid-19 imeze nabi, ubu nanjye nzindutse njya kureba Bosi wanjye nubakira, ngo ampembe ndebe uko nahaha. Ndizera ko anyishyura kandi yarabidusezeranyije ko uyu munsi aduhemba, kugira ngo tujye muri Guma mu Rugo dufite akantu”.

Mugenzi we ati “Njye Guma mu Rugo ntiyigeze intungura kuko Covid-19 urabona ko irembeje abantu, ni ngombwa kugira ngo iyi myanzuro ifatwe turebe ko yagabanuka Ubu tugiye muri NPD dukorera, kureba ko Bosi yaduhemba tukajya muri Guma mu rugo twahashye umuceri na kawunga, kugira ngo tubone icyo turya muri iyi minsi 10”.

Munyanziza Jean D’Amour ukora akazi k’ubumotari ati “Iki cyemezo cya Guma mu Rugo twakimenye mbere y’uko Inama y’Abaminisitiri iba, twari tubyiteguye kandi natwe turacyubahiriza tugume mu rugo, kugeza ubwo iminsi 10 irangira, Leta nta kosa yakoze pe”.

Mu baganiriye na Kigali Today, basanzwe bakora akazi ka bubyizi, bavuga ko icyemezo cya Guma mu Rugo bagishyigikiye ariko bagasaba Leta kugira icyo ibafasha bakabona ibiribwa.

Hakizimana Saidi ukora akazi ka karaningufu ati “Ntabwo Guma mu Rugo yadutunguye, Covid-19 irahari kandi irica ariko n’inzara irica, Leta igire icyo igenera abantu nkatwe twakoraga bubyizi twaryaga ari uko twapagashije. Naho ubundi kwirinda COVID-19 ni inshingano z’umuturage ariko na Leta ikabigiramo uruhare, ntabwo twatunguwe rwose kandi iminsi 10 si myinshi, umuntu yayihanganira ariko na Leta igire akantu idufasha”.

Abaturage bihutiraga kujya guhaha
Abaturage bihutiraga kujya guhaha

Nyiramparagiza Janvière ati “Ubu se kandi hari uwo Guma mu Rugo yatungura n’ibyo iki cyorezo kimaze iminsi gikora! Ni byo rwose tujye mu rugo kandi twari tubyiteze”.

Arongera ati “Ni ukureba uko twirinda, ariko na Leta ibidufashijemo cyane cyane nkatwe turya tuvuye guca inshuro ikaduha ibyo kurya yaba idufashije pe”.

Guhera tariki 17 kugeza tariki 26 Nyakanga 2021, uturere twose tugize umujyi wa Kigali, n’uturere umunani mu ntara zinyuranye z’igihugu aritwo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana, turatangira gahunda ya Guma mu rugo, nyuma y’uko bigaragaye ko muri utwo duce ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera ku gipimo kiri hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka