Musanze: abaturage bimuwe kubera umusozi warigise barasaba amabati
Imiryango 16 y’abantu 75 bakuwe mu byabo no kurigita k’umusozi wa Kibingo mu kagari ka Musezero mu murenge wa Rwaza, akarere ka Musanze barasaba gufashwa kugira ngo babashe kubaka amazu babamo kuko ubu bacumbitse ku baturanyi.

Bikimara kumenyekana ko uwo musozi urigita uko bwije n’uko bucyeye, ubuyobozi bw’umurenge bwasabye abaturage bahatuye kuva mu byabo bagacumbikirwa n’abaturanyi.
Ubuyobozi bw’inzego zibanze bufatanyije n’abaturage bashatse ibibanza byo kububakira ndetse n’amazu amwe yatangiye kuzamuka ariko hari ikibazo cy’amabati bazasakarisha.
Aho abacuwe mu byabo bacumbitse babayeho mu buzima bubagoye kuko babana n’indi miryango mu nzu nto usaganga bacucitse nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’umurenge wa Rwaza, Mimi Justin.
Kuva mu Kuboza 2011, agasozi ka Kibingo gatangiye kurigita kuburyo ubu ubuso bungana na hegitari ebyiri zimaze kumanukaho metero ebyiri. Tariki 14/02/2012, akandi gasozi kuri muri uwo murenge karatengutse gahitana ibyari bikariho byose biteye kuri hegitari yose.

Abaturage bafatanyije n’ingabo na police bakora umuganda buri munsi kugira ngo bashobore kuzuza amazu y’abakuwe mu byabo ariko haracyakenewe amabati bazasakarisha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|