Musanze: Abaturage biguriye imodoka y’umutekano biyemeza guhangana n’abawuhungabanya

Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nyuma yo kwishakamo ubushobozi bakigurira imodoka y’Umutekano, baratangaza ko igiye kubunganira muri gahunda yo kwibungabungira umutekano, no kujya bayifashisha kugira ngo abawuhungabanya bashyikirizwe byihuse inzego z’ubutabera.

Imodoka y'umutekano abaturage biguriye ngo ibunganire mu bikorwa byo guhashya abawuhungabanya
Imodoka y’umutekano abaturage biguriye ngo ibunganire mu bikorwa byo guhashya abawuhungabanya

Iyo modoka ya Pic up, ifite agaciro ka Miliyoni 14 z’Amafaranga y’u Rwanda, ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, akaba aribwo yamurikiwe abaturage b’uwo Murenge.

Bavuga ko bayibonye bari bayibabaye, bityo ngo ni igisubizo ku guca intege abakora ubujura, urugomo n’ibindi bikorwa bibahungabanyiriza umutekano.

Nyirasafari Sawiya wo mu Mudugudu wa Mwidagaduro Akagari ka Bukinanyana, yagize ati: “Ingorane n’ibibazo twahuraga na byo ni byinshi cyane, tugatekereza ko imodoka nk’iyi hari icyo yatwunganira. Hari nk’ubwo umuntu yahohoteraga mugenzi we amukoreye nk’urugomo, abajura cyangwa undi muntu wese wabaga afatiwe mu bikorwa bihungabanya umutekano, tukabura uburyo bwo kubageza byihuse kuri station ya Polisi ya Cyuve, kubera kutagira imodoka twifashisha mu buryo bwihuse”.

Abaturage bazajya bafatanya mu micungire y'iyi modoka
Abaturage bazajya bafatanya mu micungire y’iyi modoka

Maniriho Joseph, Umuyobozi w’Umudugudu wa Kibande, na we yemeza ko bagiraga imbogamizi zo kutabona ubutabazi bwihuse mu gihe hari abahungabanyije umutekano.

Yagize ati “Hari ubwo twabaga twafashe abateje umutekano mucye, twahamagara imodoka y’Akarere cyangwa iya Polisi, tugasanga zagiye gukorera ahandi kure, bigasabagutegereza umwanya munini. Kenshi abateje umutekano mucye twabaga twafashe, habaga harimo n’abaturusha ingufu, hakaba ubwo baturwanyije, bakaducika kubera ko ubutabazi bw’imodoka bwabaga bwaturutse kure, bukatugeraho butinze”.

Mu byaha bihungabanya umutekano bikunze kugaragara mu Murenge wa Cyuve, ubujura cyane cyane ubw’amatungo, ubusinzi, imikino y’urusimbi, urugomo rushingiye ku gukubita no gukomeretsa, abatunda ibiyobyabwenge n’ibindi.

Abaturage bishimiye iyi ntambwe bateye mu kwibungabungira umutekano
Abaturage bishimiye iyi ntambwe bateye mu kwibungabungira umutekano

Abaturage bavuga ko mu gihe habaga hari ababifatiwemo, byajyaga bigorana kubashyikiriza ubutabera ngo bubahane, kubera kutagira ikiborohereza mu rugendo.

Iyi modoka ngo ije kubunganira nk’uko Nibishaka Bernard wo mu Kagari ka Kabeza yabigarutseho.

Agira ati “Iyi modoka ni igisubizo tubonye ku mutekano wacu. Nabonye ari imodoka nziza kandi izashobora kugenda ahantu henshi hasHoboka mu buryo bwihuse bitayigoye. Natwe nk’abaturage tugiye kujya tuyunganira dufatanye n’irondo ry’umwuga, dukumire abaduhungabanyiriza umutekano n’igihe hari ababigaragayemo bashyikirizwe inzego bireba mu buryo bwihuse”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Bagirishya Pierre Claver, yabwiye abaturage ko kuba babonye imodoka y’umutekano, bidakuraho gukomeza kuwicungira.

Ati “Turasaba abaturage kutumva ko bagiye gusinzira cyangwa ngo baterere iyo bitwaje ko babonye imodoka, ntabwo ije ngo idukorere ibintu byose; ntabwo ariyo izaturarira amarondo cyangwa ngo itange amakuru y’aho ibyaha byabereye n’abafite umugambi wo kubikora. Imodoka ije koroshya urugendo rw’abakora ubutabazi bwihuse, kandi ni na byiza ko mu bikorwa byose izajya yifashishwamo, abaturage bagomba kujya bayunganira mu kwibungabungira umutekano, kandi ikintu cyose babonye kidasanzwe bagatanga amakuru hakiri kare”.

Bagirishya Pierre Claver yasabye abaturage kutirara ngo bibwire ko imodoka izabakorera byose
Bagirishya Pierre Claver yasabye abaturage kutirara ngo bibwire ko imodoka izabakorera byose

Kugeza ubu Imirenge ibiri muri 15 igize Akarere ka Musanze harimo uwa Muhoza na Cyuve, ni yo imaze kwigurira imodoka z’umutekano bigizwemo uruhare n’abaturage bagiye bishakamo ubushobozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, butangaza ko icyifuzo ari uko iyi gahunda yagera no mu yindi Mirenge, ndetse kuri ubu abo mu Mirenge ya Kinigi na Busogo, bo banatangiye kwegeranya ubushobozi, kugira ngo mu gihe kiri imbere bazigurire imodoka z’umutekano.

Imodoka abaturage b’Umurenge wa Cyuve biguriye yo kubunganira muri gahunda z’isuku n’umutekano, ngo izajya yitabazwa yaba mu masaha y’amanywa na nijoro. Uburyo bw’imicungire yayo no kuyitaho, buzajya buturuka mu bushobozi bw’abaturage bafatanyije n’Umurenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Initiative nziza rwose! Coup de chapeau ku banyacyuve!

Kecuru yanditse ku itariki ya: 19-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka