Musanze: Abaturage batewe urujijo n’ubutaka bwabo butangiye kwika

Mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, haravugwa amakuru y’ubutaka buri kwika, nyuma y’uko abaturage babyutse mu gitondo bajya mu mirima yabo babura aho banyura, aho umuhanda wari wamaze kwangirika.

Abaturage batewe urujijo n'ubutaka bwabo butangiye kwika
Abaturage batewe urujijo n’ubutaka bwabo butangiye kwika

Ni ikibazo cyatangiye kugaragara mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 05 Nyakanga 2024, aho abaturage bazindukiye ku kazi basanga umuhanda bajyaga bifashisha umunsi ku wundi wajemo umututu, wasadutsemo ibice bibiri.

Umwe mubaganiriye na Kigali Today yagize ati, “Twatunguwe no kubyuka mu gitondo tujya mu masambu yacu tubura aho tunyura, aho umuhanda wacu ugenda usadukamo ibice bibiri, ntituzi icyateye iki kibazo kuri iri zuba, turi mu rujijo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rwaza, Octavie Niragire, nawe aremezo ko icyo kiza cyatunguranye, aho ngo uwo muhanda bari baraye bawifashishije ari muzima bucya wasadutsemo ibice bibiri.

Yagize ati “Biriya bintu byizanye, byatangiye kuriya ari umututu bigenda bikura, ejo kuwa gatanu mu gitondo nibwo byagaragaye ko umututu wabaye munini, ejobundi umuhanda wari nyabagendwa ndetse n’imodoka zihanyura zijya gupakirira abaturage imyaka, urabona ko hari n’ibirombe by’amatafari aho imodoka zazaga kuyapakira”.

Arongera ati “Ni ikiza cyizanye abantu baracyashakisha amakuru y’icyaba cyabiteye, gusa nta ngo zituye aho hafi ariko ni mu myaka y’abaturage, ikiza kiza igihe gishakiye, niyo mpamvu abantu baba bakwiye kuba maso, ntabwo ariho honyine bibaye hari n’ahandi nzi byigeze kuba mu gihe cy’izuba, nyine ubwo ni imihindagurikire y’ikirere, gusa buriya abashakashatsi barakomeza bashake impamvu zaba zabiteye”.

Gitifu Niragire, yavuze ko bagiye gusura abatuye muri ako gace, mu rwego rwo kubarinda kwegera aho hantu hashobora kuba habatera impanuka yabatwara ubuzima, avuga ko ni biba na ngombwa hari abahakurwa.

Ati “Ikiri gukorwa, ni ukugira ngo abaturage bataza kuhegera bikaba byakomeza kugenda bikura bikabateza impanuka, turakomeza kubahumuriza no kubereka ko ni bishoboka abahegereye bahava, ubu niyo turi kwerekeza, mu kanya tugiye gukorana nabo inama mu kubereka icyo gukora kijyanye cyane cyane no kwirinda”.

Kugeza ubu iyo nzira yagaragayemo icyo kibazo yamaze gufungwa, mu kurinda ko hari umuturage wahagirira ibyago.

Mu gihe Kigali Today iza kuganira n’impuguke ku bijyanye n’imiterere y’ubutaka n’ibiza, irabagezaho amakuru y’icyaba cyateye icyo kibazo cy’ubwo butaka bwo mu Murenge wa Rwaza bukomeje kwika mu gihe cy’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye ntekerezako icyokizacyaba cyatewe ahohantu Ari hejur y’amazi,igihe amazi akama ubutaka bukegerana bigatera isenyuka ry’ubuta.
Ibi mbivuze nshingiyeko iyo ufashe itaka ukabumbamo itafari,iyoririkuma habaho gusenyuka nubwo kwaba koroheje.MURAKOZE.

Samwel yanditse ku itariki ya: 6-07-2024  →  Musubize

Njye ntekerezako icyokizacyaba cyatewe ahohantu Ari hejur y’amazi,igihe amazi akama ubutaka bukegerana bigatera isenyuka ry’ubuta.
Ibi mbivuze nshingiyeko iyo ufashe itaka ukabumbamo itafari,iyoririkuma habaho gusenyuka nubwo kwaba koroheje.MURAKOZE.

Samwel yanditse ku itariki ya: 6-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka