Musanze: Abaturage batewe ubwoba n’Igitera cyatorotse Pariki

Mu Karere ka Musanze haravugwa inyamaswa yitwa ‘Igitera’, ishobora kuba yatorotse Pariki ya Gishwati, ikaba ikomeje kubangamira ituze n’umutekano w’abaturage, aho bagenda bafite ubwoba kuko hari n’abo ihutaza.

Igitera
Igitera

Urahura n’umugore agenda mu muhanda ukamubonamo ubwoba, ndetse bamwe bakanga kugenda mu nzira batari kumwe n’abagabo, nyuma y’uko ngo iyo nyamaswa yabateye ubwoba aho bemeza ko yibasira igitsina gore.

Iyo nyamaswa yatangiye kugaragara muri ako karere tariki 05 Kamena 2023, cyane cyane mu mirenge ya Muhoza, Kinigi na Musanze, aho ngo irimo guhura n’abagore ikabirukaho, yahura n’umugabo igahunga.

Tariki 05 Kamena 2023, ubwo yirukaga ku bagore babiri bo mu Murenge wa Musanze, ubwo bari bavuye ku kigo cy’amashuri cya Mpanga, umwe muri bo witwa Bazirete Chantal yarahavunikiye bikomeje.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ubwo yari yaje kunyuzwa mu cyuma mu bitaro bya Ruhengeri, yagize ati “Hari saa munani z’amanywa aho nari nagiye kuvugana n’ubuyobozi bw’ishuri abana banjye bigaho, ngisohoka mu kigo nzamutse mu mudugudu wa Rubara ntaha, sinzi uko narebye hepfo mu gashyamba mba mbonye icyo gisimba, umugore twari kumwe ati dore iyi ni ingagi, njye nti siyo. Tugisigana gisihoka mu ishyamba kiza kidusanga, tubonye ko nta mikino gifite turiruka nibwo nituye hasi nkuba ikirenge”.

Arongera ati “Nkimara kugwa numvise ko ibyanjye birangiye, nibwo nahise mvuza induru nikoreye amaboko, kiraza gifata ayo maboko kirayakunja, hanyura umugabo wari ufite igare arisunika, ndamutabaza na we ubwoba buramurenga, uko yagakubitaga igare hasi yiruka, kigira ubwoba nacyo kiriruka”.

Uwo mugore Ikigo nderabuzima cya Kinigi bamuhaye ubutabazi bwihuse, ariko biba iby’ubusa ukuguru gukomeza kubwimba ari nabwo yagannye ibitaro bya Ruhengeri, bakaba bamuhaye umunsi wo kumunyuza mu cyuma.

Uwo mugore udafite umugabo, avuga ko abeshejweho no gukora ikiyede akaba ariwo mwuga wari umutungiye abana, niho ahera asaba Leta ubufasha.

Ati “Icyo gisimba cyanteye ihahamuka rikabije, kuba navunitse nabyo byanteye ubukene sinzi uburyo nzivuza kuko amatike yashize. Ntacyo mfite ngaburira abana ubuyede nakoraga bwarahagaze, munkorere ubuvugizi Leta igire icyo imfasha imvuze mbone n’icyo guha abana, icyo gikoko cyateje abagore ikibazo gikomeye”.

Undi mubyeyi yabwiye Kigali Today uburyo iyo nyamaswa irimo kwibasira abagore n’abakobwa, aho abana bamwe batakijya ku ishuri.

Ati “Abagore twese dufite ubwoba kuko icyo gisimba nitwe cyibasira, kirabona abagabo kigahunga abagore kikabirukaho. Mfite umukobwa wiga Kampanga, ubwo bari batashye mu ma saa kumi n’imwe cyahubutse mu ishyamba kibirikaho, batabawe n’abasore bari aho hafi, uyu munsi yasibye ishuri kubera ubwoba, mudutabarize badukize icyo gikoko”.

Undi mugore wo mu murenge wa Musanze, ati “Umukecuru wanjye cyamusanze mu rugo ku mugoroba, gitaruka igipangu kigwa mu mbuga, umukecuru avuza induru aho cyaje gishaka kumufata, imbwa igerageza kurwana nacyo kugeza ubwo abantu baje baratabara”.

Yavuze ko hashize icyumweru uwo mukecuru adasohoka mu nzu kubera ubwoba n’ihungabana yasigiwe n’icyo gikoko, bakaba bakomeje gusaba ko bakizwa iyo nyamaswa.

Bazirete Chantal arasaba ubufasha nyuma yo kuvunika ahunga igitera
Bazirete Chantal arasaba ubufasha nyuma yo kuvunika ahunga igitera

Mu kumenya acyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko iyo nyamaswa yaba yaratorotse Pariki ya Gishwati.

Ati “Ni igitera, ku wa gatandatu nibwo nabimenye, ubu kigaragaye hano hafi ya Nyamagumba, nabajije muri RDB, Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga ambwira ko bakizi, ngo ni igitera kirimo kugenda kizenguruka batazi aho cyaturutse, ariko ngo gishobora kuba cyaravuye muri Gishwati kigera Nyabihu, aho kigenda kizenguruka kikaba cyageze i Musanze”.

Uwo muyobozi yasabye abaturage gutuza birinda guca igikuba, avuga ko ku bufatanye na RDB, ubuyobozi buri gushaka uburyo icyo kibazo cyakemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Icyo gitera bagisubije aho cyabaga

ISHIMWE CLESTIN yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

none s ubwo ikibazo nk’icyo ni icyo gusubiza ngo bari gushaka uburyo bakemura ikibazo cg bakabaye abagikemura basoje cg batangiye ?

Ana10 yanditse ku itariki ya: 20-06-2023  →  Musubize

Icyo gitera nibakirase kireke guhungabanya umudendezo wabaturage pe. Cyangwa niba Hari Uburyo cyasubizwa aho gikwiye kuba, bikorwe vuba rwose

Dudu yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Niba gihungabanyije umutekano wabaturage bakishe se,Wenda cyafata umugore mukuru da ariko c mwibaze gikubitanye nakana ka5ans byagendute abayobozi nibashyiremo agatege bakivane munzira

Kayitare yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Ngo wenda cyafata umugore mukuru hhhh wap nta sex y’igisimba n’umuntu . Abaturage ba musanze bajye bagendana inkoni zo kwitabara mugihe RDB itarasubiza mushyamba icyo gisimba

Alex yanditse ku itariki ya: 15-06-2023  →  Musubize

Icyonavuga nuko abanya musanze bamenyera ibitera nkuko nyagatare banana nabyo.muzabaze ingano y’ibitera biri mumujyi wa nyagatare kdi nzi ntashidikanya ko ntawe birahutaza.

Nsanzimfura yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka