Musanze: Abaturage bamurikiwe imihigo Akarere kahize basabwa kwitandukanya n’ibyatuma iteswa
Imihigo Akarere ka Musanze kahize gushyira mu bikorwa muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2024-2025 uko ari 112, ubuyobozi bwako hamwe n’inzego zishinzwe umutekano, bwayimurikiye abaturage, buboneraho gukebura abishoraga mu bikorwa birimo nk’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kwitandukanya nabyo, kuko bikurura uruhererekane rw’ibibazo bibangamira ishyirwa mu bikorwa ryayo, bityo n’uruhare rwabo mu kuyishyira mu bikorwa ntirugaragare.
Ikibazo cy’ubusinzi bwugarije abiganjemo urubyiruko, kivugwa hamwe na hamwe mu Karere ka Musanze harimo no muri Santere y’ubucuruzi ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, bibangamiye imiryango.
Nyirandimwabo Jacqueline agira ati: “Abana bacu b’urubyiruko banywa inzoga mu mafaranga bakura mu biraka baba bakoreye cyangwa bakanazigurirwa na bagenzi babo, bataha bakaturaza ku nkeke tukabura umutekano kuko ziba zibasindishije. Duhangayikishijwe n’abantu bazenga, kuko bishoboka cyane ko baba bazivangavanzemo ibindi binyabutabire, birimo n’amatabi bibagira nk’abasazi, bakabura ubwenge, bakaba batakitwubaha nk’ababyeyi ahubwo bakadukorera urugomo”.
Ubwo businzi hari abaturage batekereza ko bwaba butizwa umurindi no kuba hari ba nyiri utubari biyiba bakadufungura guhera mu masaha ya mugitondo, abirirwa batunyweramo izo nzoga z’inkorano, zabasindisha ntibabe bagifite ubushobozi bwo gukora indi mirimo cyangwa ngo banagire uruhare mu zindi gahunda za Leta.
Izo nzoga hari n’abagenda bazita amazina, bagendeye ku bukana ziba zifite aho harimo nk’iyitwa Umumanurajipo, Nzogejo, Muhenyina hakaba n’indi bavuga ko iba yenganywe ubukana bwinshi bise Kinyundo.
Kanyabugoyi agira ati: “Igice cy’icupa rimwe cyonyine kiba gihagije kugira ngo uwakinyweye ahinduke umutamutwe. Uburyo ziba zenzemo bwatubereye amayobera kuko abazinywa, bahera mu gitondo bakageza amasaha akuze bari muri utwo tubari basinze. Amabwiriza n’amategeko n’izindi gahunda Igihugu kiba cyashyiriyeho abaturage babimenya bate kandi ubwabo na bo baba batakurikiranye ngo bamenye iyo ibintu biva n’iyo bigana”?
Undi agira ati: “Ubuyobozi nibudufashe utwo tubari dukomeje kurarura abo mu miryango yacu no kubayobya dufungwe, ba nyiratwo bafashwe kujya bubahiriza amasaha dufunguriraho, kandi n’izo nzoga bacuruza zitujuje ubuziranenge bazice burundu, wenda twagira umutekano, utwo umuntu ariye tukamugera ku nzoka, tukajya turyama tugasinzira. Nibwo bufasha dukomeje gutabaza dusaba ubuyobozi ngo buturinde kurindagizwa n’ubusinzi bukomeje gutuma benshi batagira ikintu na kimwe bigezaho”.
Mu Mihigo Akarere kahize kuzashyira mu bikorwa uko ari 112 muri uyu mwaka wa 2024-2025; imyinshi muri yo, abaturage ubwabo ni bo bagiye bayitoranyiriza, bayitangaho ibitekerezo, ikorerwa inonosorwa n’isesengura, ihindurwamo ibikorwa n’imishinga, iremezwa kandi inashakirwa ingengo y’imari.
Mu gikorwa cyo kugaragariza abaturage ibikubiye muri iyo mihigo, cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Mukamira Community Base Organisation (MCBO), cyabereye mu Murenge wa Busogo muri iki cyumweru, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, SP James Bagabo, yagaragaje ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo ridashobora kugera ku ntego mu gihe abakabaye bafatanya n’ubuyobozi baba bakomeje kwibera mu bidafite umumaro.
Ati: “Ubusinzi ni izingiro ry’ibindi byaha bikomeye birimo urugomo n’amakimbirane avamo impfu za hato na hato bihungabanya umutekano w’imiryango. Kugira ngo imihigo tuyigire iyacu, kandi tuyese uko bikwiye, biradusaba kutirara ngo twishore muri ubwo businzi duterere iyo twibwira ko hari abashinzwe kuyishyira mu bikorwa; ibyo ntibikwiye na mba”.
Ibi kandi byabagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Uwanyirigira Clarisse. Ati: “Imihigo twahize yose iri mu murongo uganisha ku kuzamura iterambere ry’abaturage kandi ibyo ntitwabigeraho hakigeragara abijandika mu bikorwa bidafututse harimo ibiyobyabwenge n’ubwo businzi. Amabwiriza agenga utubari n’amasaha tuba tugomba gufunguriraho arahari kandi arasobanutse ndetse tugiye kurushaho gukaza ubugenzuzi bureba ko akurikizwa, ubirenzeho azajya abihanirwa”.
Mu mihigo yose y’uyu mwaka Akarere kazashyira mu bikorwa harimo 64 yubakiye ku mibereho myiza, 26 izibanda ku bukungu na 22 izubakira ku miyoborere myiza; yose hamwe izashorwamo miliyari 16 na miliyoni zisaga 121 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri uko kuyishyira mu bikorwa, bijyanye no kuba abaturage bayisobanukiwe, kandi bayizi, cyane ko n’inyandiko ziyibasobanurira ubu zitakigaragara mu rurimi rw’Icyongereza gusa, ahubwo zanahinduwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Akarere kabifashijwemo n’Umufatanyabikorwa wako MCBO, zinegerezwa abaturage ku rwego rw’Imirenge, Utugari n’Imidugudu ngo bijye byorohera buri muturage wese ukeneye kugira amakuru amenya y’ibikubiye mu mihigo.
Ohereza igitekerezo
|