Musanze: Abaturage bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC)ishami rya Musanze, Kayiru Desire, arizeza abatuye Akarere ka Musanze ko hari kwigwa uko ikibazo cy’amazi cyakemurwa mu buryo burambye, ahatangijwe umushinga wo kwagura uruganda rw’amazi rwa Mutobo.
Ni nyuma y’uko abaturage bakomeje kugaragaza ikibazo kibahangayikishije cy’ibura ry’amazi mu duce tumwe na tumwe tugize Umujyi wa Musanze no mu nkengero zabo, aho ijerekani y’amazi yageze ku mafaranga hagati ya 300 na 400.
Uwo muyobozi yavuze ko ikibazo cy’amazi abaturage bakomeje kugira muri iyi mpeshyi kizakemuka mu gihe uwo mushinga uzaba urangiye aho metero cube (m3) z’amazi yakoreshwaga ku munsi zigiye kwikuba inshuro zigera kuri enye, zikava ku bihumbi 12 zikazagera ku bihumbi 55.
Mu kiganiro Kayiru yagiranye na Kigali Today yagize ati “Umushinga dufite wo kwaguta imiyobora y’amazi muri Musanze waratangiye, dusanzwe dufite amazi angana na 12,000m3 akoreshwa ku munsi, ariko urwo ruganda rwa Mutobo ni rumara kwagurwa, amazi akoreshwa ku munsi azagera kuri 55,000m3, urumva amazi aziyongeraho metero cube ibihumbi 43, kandi uwo mushinga wamaze gutangira”.
Nk’uko bamwe mu abturage babitangarije Kigali Today, bavuga ko kubura amazi bikomeje kubagiraho ingaruka zishobora guterwa n’umwanda mu gihe icyo kibazo cyaba kidakemutse vuba.
Nyiransabimana Verena ati “Iwacu Nyarubande amazi yarabuze, ubu nakoze urugendo rurerure mva Nyarubande nza Gashangiro gushaka amazi, nta n’ubushobozi bwo kuyagura kuko ijerekani yageze ku mafaranga 400, ni ikibazo kitoroshye umwanda uratwugarije, ntitugikaraba, ntitugifura twarumiwe, mudukorere ubuvugizi tubone amazi”.
Mugenzi we ati “Abashinzwe amazi bakwiye kudusura bakadufasha kuko kubaho nta mazi ni ikibazo, ubu abari kubaka baduhaye akazi ngo dutunde amazi ariko turi kuza hano kuri robine tukahamara amasaha atatu”.
Arongera ati “Ni muri aka gace ka Nyarubande, Marankima n’ahandi ariko za Nyamagumba ho amazi arahari, hari ubwo ari kuza mu ijoro agasanga abantu basinziriye, rwose mudufashe amazi agaruke kuko niyo buzima”.
Ikigaragara n’uko bamwe mu basanzwe bakora umwuga wo kugurisha amazi aho bayatunda ku magare, bo bemeza ko batabangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi, aho babifata nk’amahirwe kuko ijerekani bari kuyigurisha ku giciro cyo hejuru, kandi bagakenerwa na benshi.
Turatsinze Phocas ati “Ni byiza kuba bayafunze kuko twe turi gukorera amafaranga, inyungu irimo n’uko nacyuraga amafaranga atarenze 3,000 mu buyede, ubu namaze kwigurira akagare kanjye ndi gutunda amazi ngacyura ibihumbi 12, ubu abanyonzi natwe tugiye gushisha, ubu abayede twakoranaga bari kuntinya, nahemba abayede bane”.
Ndayambaje Jaques ati “Kubura kw’amazi biri kuduhesha akazi, kuko twe turi gufata amagare tukajya kuyashaka aho ari, mu gihe amazi ahari nkorera amafaranga ibihumbi bitatu ku munsi ariko ubu ndi gucyura ibihumbi birenga 10, ubu ndi imari ihenze abakire bari kwirirwa bampamagara banyinginga ngo njye kubavomkera”.
Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Musanze kandi, aravuga ko ingano y’amazi itigeze igabanyuka, ngo ikibazo cy’ibura ry’amazi kiraterwa n’uko kuri iyi mpeshyi abaturage bakoresha amazi menshi, bitewe n’imirimo ikorwa irimo ubwubatsi n’ibindi.
Ati “Amazi arahari ariko tugomba gusaranganya hamwe na hamwe, bamwe bakavoma uyu munsi abandi bakavoma ejo, gusa mu Mujyi ho nta saranganya dukora amazi aba ahari buri gihe, muri iki gihe cy’impeshyi abaturage bakayakoresha ari benshi mu bikorwa bitandukanye, ariko rwose amazi ntiyigeze agabanyuka, gusa ufite ikibazo cyihariye yaduhamagara tukagikemura”.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuyobozi wa WASAC Musanze , narekere aho kuvuga ko Amazi mumujyi aza buri munsi.
Njyewe ntuye muri uwo mugi mugihe imyaka 8 irashize agace ka Nyarubande na Marantima ntikarigera kabona amazi guhera mugitondo ngo bigere nimugoroba cg wenda ngo kabona amazi iminsi 2 mucyumweru.
Birashoboka ko we abwirwa ko amazi ahari ariko nasohoke muri office agere mubaturage.