Musanze: Abatunze imbwa badafitiye ubushobozi bihanangirijwe

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, irihanangiriza abantu batunze imbwa mu ngo zabo batabifitiye ubushobozi, ibyo bikazitera kuzerera ari byo bitera ingaruka zo kurya abantu n’amatungo.

Barasabwa kurinda imbwa kuzerera
Barasabwa kurinda imbwa kuzerera

Ni ikibazo gikomeje kugaragara mu Karere ka Musanze by’umwihariko mu mirenge yo mu Mujyi wa Musanze, cyane cyane uwa Cyuve ahitwa Gashangiro, aho imbwa zikomeje kugaragara zizerera mu baturage ku manywa na nijoro.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko zidasiba kubarira amatungo, ndetse hakaba n’ubwo zihungabanyije umutekano w’abo zishaka kubarya.

Umusore witwa Nshimiyimana, aravuga ko aherutse gusanga imbwa mu kayira hagati, imwirukaho akizwa n’induru zavugijwe n’abaturage.

Ati “Imbwa nayisanze mu nzira ndatambuka, nsubije amaso inyuma mbora iraza insatira ndiruka inyurikaho inkubira umutego, maze kwitura hasi icyankijije ni induru abaturage bari aho bavugije igira ubwoba isubira inyuma”.

Arongera ati “Iyo abo baturage batahaba ikanduma sinzi ko mba nararusimbutse, ubu navunitse akabako no ku gatsinsino”.

Muri gahunda rusange yo gukingira imbwa mu rwego rwo kurwanya ibisazi by’imbwa byatwaye ubuzima bw’abantu ibihumbi 59 ku Isi muri 2021, iherutse kubera mu Karere ka Musanze muri Nzeri 2021, hakingiwe imbwa zigera kuri 200, aho byari mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibisazi by’imbwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo cy’imbwa zigenda mu midugudu gihari, cyane cyane mu Karere ka Musanze.

Ati “Hari ubwo dusanga imbwa zariye amatungo y’abaturage, turasaba ko umuntu yagombye gucirira imbwa ayishoboye akayizirika akayigaburira. Mu gihe yumva atakibishoboye yakagombye kwegera umuvuzi w’amatungo mu Murenge atuyemo, bakamufasha gukemura icyo kibazo cy’iyo mbwa”.

Imbwa zigomba gukingirwa
Imbwa zigomba gukingirwa

Arongera ati “Ikindi, abaturage nibatangire amakuru ku gihe, kuko niba umuntu aciririye imbwa ikabwagura ibibwana 10 adafite aho abishyira, bigatangira kuzerera mu baturage, bakwiye guhamagara inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bakaziha amakuru, icyo kibazo kigafatirwa umwanzuro. Nibutse abafite inyamaswa zibana n’abantu zirimo imbwa n’injangwe, ko bagomba kubanza kuzikingiza mu kwirinda ingaruka byagira ku buzima bw’abantu”.

SP Mwizeneza yavuze ko iyo imbwa igize icyo yangiza, icyo kirego kijya mu Bunzi, ariko mu gihe nyiri imbwa yaba ayishumurije abantu ku bushake, ibyo bijya mu nzego z’ubugenzacyaha.

Ingamba zifatwa iyo ayo makuru ageze mu nzego z’umutekano, SP Mwizeneza yavuze ko habaho imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu mirenge no mu turere, izo mbwa zigahabwa umuti uzica, zikavanwa mu baturage.

Nk’uko abaturage bakomeje kubitangariza Kigali Today, ahandi ngo hari kugaragara icyo kibazo cy’imbwa zirirwa zizerera, ni mu Karere ka Huye.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri kwezi mu Rwanda abagera kuri 35 bagana ibitaro bashaka ubutabazi bwo kwivuza iyo ndwara baterwa no kurumwa n’imbwa.

Dr Rusesa Edouard, impuguke mu by’ubuvuzi bw’abarumwe n’imbwa mu ishami rishinzwe ibyorezo no kubikumira, inama agira umuntu warumwe n’imbwa, harimo koza icyo gisebe n’amazi meza n’isabune hanyuma akihutira kujyanwa kwa muganga, kugira ngo ahabwe ubundi butabazi bwihuse burimo no guhabwa urukingo rubuza umuntu kugira ibimenyetso, kuko iyo umuntu ngo yagaragaje ibimenyetso aba yatakaje amahirwe yo kubaho.

Urukingo rusange rw'imbwa ubwo rwatangwaga muri 2021 rwaritabiriwe
Urukingo rusange rw’imbwa ubwo rwatangwaga muri 2021 rwaritabiriwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka