Musanze: Abasore icyenda bafunzwe bakekwaho kubuza abaturage umudendezo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yataye muri yombi abasore icyenda bo mu Murenge wa Kinigi, aho bakekwaho icyaha cyo kubuza abaturage umudendezo.

Abasore icyenda b'i Musanze bafunzwe bakekwaho kubuza abaturage umudendezo
Abasore icyenda b’i Musanze bafunzwe bakekwaho kubuza abaturage umudendezo

Abo basore bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ku nzego z’umutekano, bashinja abo basore urugomo, nyuma y’uko biyise izina rya Pabuliki (Public).

Nk’uko abaturage babivuga, ngo abo basore icyenda batawe muri yombi, ntibasibaga buri munsi mu isantere ya Susa mu Kagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi, aho ngo imigambi yabo y’urugomo bayikoraga bamaze gusinda.

Ngo bitwaza intwaro gakondo zirimo ibyuma (imishyo) ndetse n’imihoro, bakanywa bamara gusinda bagatangira gukubita umuhisi n’umugenzi, butike n’utubare bigafungwa, kugeza ubwo bamwe mu baturage bahakomerekera bakajyanwa mu bitaro.

Umwe mu bo baherutse gutera icyuma agakomereka bikomeye, agira ati “Aba basore biyise aba Pabuliki ni itsinda ry’abambuzi, twarahuye barampagarika umwe muri bo antera icyuma, arongera akinsongezamo. Mbonye ko bagiye kunyica uwo wanteye icyuma ndamufata ndamukomeza, mu gihe nkirwana na we abandi banteragura ibyuma mu maso, nkizwa n’abaturage”.

Umugore umwe ati “Ni abasore batagira icyo bakora, baza hano mu isantere bakanywa bamara gusinda bakadukubita. Nanjye mfitemo umwana, yigeze gufata najoro ayinkebesha ku ibere ndakomereka cyane ubu mfite igisebe, ni umwana wanjye nibyariye yarananiye na we ari muri iryo tsinda”.

Umwe mu bo bakomerekeje
Umwe mu bo bakomerekeje

Undi ati “Bitwaza ibyuma bityaye cyane bimeze nk’indiga, nta muntu ukigera saa moya ari mu nzira, kuko na mutekano wacu bamuteye ibuye baramukomeretsa”.

Mu cyumweru gishize nibwo Polisi yakoze umukwabu ifata bane muri abo basore, batanu baratoroka, abo batorotse na bo bafashwe ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, bakaba bafungite kuri Polisi Sitasiyo ya Kinigi nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza abitangaza.

Ati “Mu minsi ishize hari hafashwe bane abandi baratoroka bakomeza gushakishwa, kugeza ubu abagaragaragaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano muri ako kagari uko ari icyenda bamaze gufatwa, bari mu maboko ya Polisi”.

SP Mwiseneza avuga ko abo basore bakomoka mu duce dutandukanye two mu Murenge wa Kinigi, ariko bagahurira muri iyo santere y’ubucuruzi, ari na ho bacuriraga umugambi wo gukora urugomo.

SP Mwiseneza yahumurije abaturage bari bafite impungenge n’ubwoba baterwa n’abo basore, avuga ko umutekano ari wose.

Ati “Turahumuriza abaturage tubabwira ko umutekano ari wose, kugeza ubu nta kibazo gihari inzego z’umutekano zirahari, Polisi ibari hafi, icyo twabasaba ni ugukomeza gutangira amakuru ku gihe”.

Arongera ati “Iperereza rirakorwa kuri bo, turebe ko hari ibyaha bashobora gukurikiranwaho, niba hari abo bakoreye urugomo, baratanga ikirego abo basore bakurikiranwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)”.

Abatuye iyi santere bahoranaga ubwoba mbere y'uko abo basore bafatwa
Abatuye iyi santere bahoranaga ubwoba mbere y’uko abo basore bafatwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kbs abo bakora urugomo bene Ako kageni bakwiye kujyanwa mubigo ngorora muco bakongera bakibutswa ko gutatira umucyo Ari ubugwari kdi kwifuza kurya icyo utavunikiye mu mucyo nyarwanda Ari kirazira babahane cyane nabandi baba bashaka guhemukira rubanda bibabere urugero

Nizeyimana john chrisman yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka