Musanze: Abasoje amahugurwa ku birebana n’Ubugenzacyaha bitezweho kunoza akazi kabo

Abanyeshuri 133 basoje amahugurwa y’ibanze mu birebana n’Ubugenzacyaha bakurikiranye mu gihe cy’amezi atandatu, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze, bakaba bitezweho kunoza akazi kabo.

Abitabiriye icyo gikorwa bafashe ifoto y'urwibutso
Abitabiriye icyo gikorwa bafashe ifoto y’urwibutso

Abakurikiranye ayo masomo, barimo abapolisi, abasirikare, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza.

Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi, CP Rafiki Mujiji, yasobanuye ko abayakurikiranye, bahawe amasomo y’ibanze atandukanye, harimo kwigishwa amategeko, kugenza ibyaha no gutunganya amadosiye y’ubugenzacyaha, ikoreshwa ry’ibimenyetso bifitanye isano n’ibyaha n’amahame ajyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Bigishijwe kandi uburyo bwo kwirwanaho badakoresheje intwaro, no kwirwanaho mu gihe bazifite n’ibindi.

Minisitiri Ugirashebuja yasabye abahuguwe kwirinda ibyabasitaza byatuma batuzuza inshingano zabo
Minisitiri Ugirashebuja yasabye abahuguwe kwirinda ibyabasitaza byatuma batuzuza inshingano zabo

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, akaba ari na we mushyitsi mukuru muri uwo muhango, yasabye abasoje ayo mahugurwa kubakira ku bumenyi bahakuye, bakarushaho guhangana n’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, bikomeje kugaragara muri iki gihe.

Yagize ati "Uyu munsi umuntu arafata mudasobwa yibereye iwe mu rugo cyangwa ahandi hantu, akiba amafaranga muri banki yo ku wundi mugabane, akayimurira ahandi. Muri iki gihe abantu benshi bayobotse ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bakoresheje internet. Uretse ibi, hari n’ibindi byaha bihangayikishije igihugu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’amacakubiri, kunyereza umutungo wa Leta, ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, ndetse no gusambanya abana".

Barahiriye imbere ya Minisitiri w'Ubutabera ko batazatandukira inshingano bahawe
Barahiriye imbere ya Minisitiri w’Ubutabera ko batazatandukira inshingano bahawe

Yakomeje agira ati "Zimwe mu nzira zo guhangana n’ibi byaha harimo no kongerera ubushobozi abakozi bo mu nzego zishinzwe ubutabera, cyane cyane abagenzacyaha, kugira ngo mugire ubunyamwuga buhagije mu kubikumira".

Minisitiri Ugirashebuja yakomeje abwira abarangije aya mahugurwa ko gukora akazi k’Ubugenzacyaha mu buryo bunoze, ari ishingiro ry’ubutabera bunoze kandi butanzwe ku gihe.

Yabasabye kurangwa n’imikorere inoze, ubwitange n’ubushishozi mu kazi bagiye kukomereza mu nzego bakorera, ibyo bigishijwe bakabigira intwaro yambere bashingiraho bubahiriza amahame agenga umwuga wabo, kugira ngo ubutabera batanga kimwe n’izindi nzego zirimo n’ubushinjacyaha bube ubunogeye abaturage.

Abitwaye neza kurusha abandi babishimiwe
Abitwaye neza kurusha abandi babishimiwe

Yabasabye kuyoboka ikoranabuhanga, kuko riri mu bizabafasha kwihutisha akazi ko gutahura abakora ibyaha, kubakumira no kubigenza; mu rwego rwo gutanga ubutabera bunoze.

Yagize ati "Mukorere ku ntego yo kwihutisha ubutabera muha ababagana kuko iyo butinze buba butakiri ubutabera. Mwirinde ibisitaza birimo ruswa ndetse n’icyenewabo mu kazi mushinzwe".

Abitabiriye aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ndetse na RIB, bazarushaho gushimangira imikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego zayitabiriye mu gushyigikira ubutabera bw’u Rwanda nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Ruhunga K. Jeannot.

Mu barangije ayo masomo, barimo akozi 99 ba RIB, abakozi 5 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (NISS) ,abasirikari 5 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ndetse na 24 baturutse muri Polisi y’Igihugu (RNP), banarahiriye imbere ya Minisitiri w’Ubutabera, kubahiriza inshingano zabo.

Abitabiriye ayO mahugurwa bahamya ko bungutse ubumenyi buzabafasha kunoza imirimo bashinzwe
Abitabiriye ayO mahugurwa bahamya ko bungutse ubumenyi buzabafasha kunoza imirimo bashinzwe

Christella Fatina Akoguteta, umwe mu bahuguwe yagize ati "Aya mahugurwa twari tuyakeneye kugira ngo tuzamure ubumenyi mu bunyamwuga. Ni byinshi nungukiyemo byanyubakiye ubumenyi buhagije mu kugenza ibyaha, ku buryo bizamfasha kunoza akazi kanjye kandi ku gihe".

Mu bize ayo masomo barimo ab’igitsinagore 36 mu gihe abandi 97 ari abagabo, bayatangiye tariki 10 Gicurasi 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka