Musanze: Abasirikare bo mu bihugu 8 by’Afurika barategurirwa kuzasohoza inshingano zabo neza mu butumwa bwa UN na AU

Abasirikare bava mu bihugu umunani by’Afurika batangiye amahugurwa mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) agomba kubafasha gusobanukirwa inshingano zabo n’uburyo bazisohoza neza mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ubw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Umuyobozi w’Ishuri rya RPA, Col. Jill Rutaremara afungura ayo mahugurwa y’ibyumweru, kuri uyu wa 20 Nyakanga 2015, yavuze ko abakozi batandukanye bifashishwa mu butumwa bw’amahoro kugira ngo imirimo itandukanye igende neza.

Col. Jill Rutaremara ageza ijambo ku basirikare bitabiriye umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa.
Col. Jill Rutaremara ageza ijambo ku basirikare bitabiriye umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa.

Asobanura ko mu butumwa bw’amahoro uretse abayobora ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro hari n’abandi basirikare babafasha mu mirimo yabo ya buri munsi yo mu biro kugira ngo inshingano zabo babashe kuzigeraho. Abatangiye amahugurwa biganjemo igitsina gabo akaba ari ko kazi bategurirwa kuzakora mu butumwa bw’amahoro bazoherezwamo mu gihe kiri imbere.

Muri aya mahugurwa bazasobanurirwa uko igenamigambi ry’ibikorwa by’ubutumwa bw’amahoro ritegurwa, imikoranire y’inzego zitandukanye ziba ziri mu butumwa bw’amahoro ndetse n’ uko bakora imirimo yo mu biro by’umwihariko iyo bazaba bashinzwe.

Abitabiriye amahugurwa bashimangira ko ari ngombwa kugira ngo bazasohoze inshingano zabo neza.
Abitabiriye amahugurwa bashimangira ko ari ngombwa kugira ngo bazasohoze inshingano zabo neza.

Maj. Ujeneza Marie Chantal wo mu Ngabo z’u Rwanda, wagiye mu butumwa bw’amahoro muri Darfur mu w’i 2008 ashinzwe ibikoresho, ashimangira ko nubwo yari afite ubumenyi mu bya gisirikare ariko yagize ikibazo cyo gusohoza inshingano ze kubera ko yabonaga ari bishya kuri we.

Agira ati “Umuntu ugiye mu butumwa adafite amahugurwa y’ibyo agiye gukora murabyumva arahuzagurika aho abandi batangira akazi ubundi we ugasanga aratangira yiga kuko aba ari ibintu bishya.”

Yemeza ko kuba babonye amahugurwa mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro ngo biteguye kuzakora akazi kabo neza.

Aha bafataga ifoto y'urwibutso.
Aha bafataga ifoto y’urwibutso.

Capt. Hussein Mohammed wo mu gihugu cya Kenya ashima ubushake bwa bamwe mu bakuru b’ibihugu nka Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uza ku isonga, mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi. Cpt Hussein yakomeje avuga ko kugarura amahoro n’umutekano ari igikorwa kiba gisaba ubufatanye bw’ibihugu byinshi.

Aya mahugurwa, azasozwa tariki 31 Nyakanga 2015, yitabiriwe n’abasirikare 24 bava mu bihugu umunani birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Somaliya n’Ibirwa bya Comoros.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka