Musanze: Abasenyewe n’ibiza barasaba kubakirwa amacumbi bamaze igihe barijejwe
Imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze yakuwe mu byayo n’ibiza bikomoka ku mazi ava mu birunga, irasaba kubakirwa amacumbi yemerewe, igatandukana no gukomeza kugorwa n’imibereho yo gucumbikirwa mu bukode.

Muri uyu Murenge habarurwa imiryango igera kuri 59 yagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye ibice bimwe na bimwe by’uyu Murenge mu mwaka wa 2023.
Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Cyogo, imvura yaguye umwaka ushize, yamusenyeye we n’abo bari baturanye, ndetse inangiza imyaka bari bahinze, ntibagira na kimwe baramura, kugeza ubu baracyagowe no gutura mu nzu bacumbikiwemo n’ubuyobozi bubakodeshereza.
Yagize ati: “Imvura igihe cyose iguye itangatanga ikibaya hafi ya cyose ikangiriza imitungo yacu. Nk’ubu njye iyaguye umwaka ushize, yansanze mu nzu mbanamo n’akuzukuru kanjye nijoro, mu gukangukira hejuru dusanga amazi yaturengeye umubiri wose hasigaye agace gato k’umutwe, tuyajabukamo dukizwa n’amaguru. Hari abantu twari tuziranye byahitaniye ubuzima abandi bibasenyera burundu inzu babagamo”.
“Icyo gihe ubuyobozi bwahise budukodeshereza inzu, nyuma yaho abari bafite ibibanza ahandi bagerageza kuzamuramo amazu Leta na yo irabunganira ibaha isakaro, abataragiraga na busa bubakirwa inzu abandi basanirwa inzu, twe dusigara nta na kimwe usibye kudukodeshereza, kandi nabwo nkanjye nyiri inzu mbamo amaze iminsi yaranteguje kuyivamo nkajya gushaka ahandi ntura kubera ko atishyurirwa ku gihe”.
Ibiza bikunze kwibasira ako gace k’ikibaya cya Kinyababa gihuriweho n’Imidugudu ya Kadahenda na Kabere, bikomoka ku mazi y’imvura igwa mu birunga, ku gice cy’Umurenge wa Busogo, Shingiro, Gataraga, ndetse n’ikindi gice cy’Akarere ka Nyabihu; akamanukana umuvumba akiroha mu mugezi wa Mutobo, agakomereza mu mugezi wa Mbizi n’utundi tugezi duto turimo akitwa Nyabeshaza, Mararo, Nyamukwana, Kagenza n’utundi tugenda tuyishamikiraho. Iyo ageze muri icyo kibaya asandarira mu ngo n’imirima by’abaturage, kuko nta handi aba afite akomereza urugendo rwayo.
Imiryango itishoboye yari yagizweho ingaruka n’ayo mazi yayibasiye umwaka ushize, igakurwa mu byayo, yahise icumbikirwa mu nzu ikodesherezwa n’ubuyobozi. Imwe muri yo igenda yubakirwa, ariko hakaba n’igitegereje kugerwaho, ari na yo kugeza ubu ivuga ko igihanganye n’ingaruka zo kubaho itarubakirwa amacumbi.

Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, agira ati: “Ayo mazi atizwa umurindi no kuba bimwe mu Bibare/Ubuvumo yakarigitiyemo bikunze kuzibywa n’ibibuye binini hamwe n’imyanda bimanurwa n’amazi aba yaturutse hejuru mu birunga, dore ko icyo kibaya gikikijwe n’imisozi”.
“Abaturage bakora iyo bwabaga bagakora umuganda kenshi gashoboka wo kubizibura, ariko bikanga bikaba iby’ubusa bikananirana. Aho bigeze twe tubona hakenewe ubufasha bwatuma haboneka ingengo y’imari yihariye hagashyirwaho abakozi bahoraho bagomba kujya basibura ibyo bibare bisaga 12 bihari abantu bakagira agahenge”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, agira ati: “Hari ubuvugizi bukiri gukorwa muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo gukumira ibiza, kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kuba iyo miryango yakubakirwa byihuse, ndetse natwe nk’Akarere tugiye kurebera hamwe uko hajyaho itsinda ry’abantu bazajya bazibura ibyo bibare mu buryo buhoraho, hirindwa ko byakongera kujya biziba bikangiza iby’abaturage”.
Imiryango yari yakuwe mu byayo n’ibiza byaturutse kuri ayo mazi umwaka ushize ibarirwa muri 59.
Igera kuri 25 muri yo, yasaniwe inzu zari zangijwe na yo, isigaye ikaba ari yo igitegereje gukurwa mu bukode ikubakirwa bundi bushya, kuko aho yari ituye amazi yahangije mu buryo hatakongera guturwa.
Ohereza igitekerezo
|