Musanze: Abasenateri basabye ubuyobozi kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage kwirinda inkongi z’umuriro

Abo Basenateri batangaza ibi mu gihe hari abaturage by’umwihariko bakorera mu nyubako zihuriramo abantu benshi, nko mu masoko, mu ma banki, inyubako za Leta n’iz’abikorera, bagaragaza ko badafite ubumenyi buhangije bw’ubutabazi bw’ibanze bakwikorera byihuse, mu gihe haramuka habayeho inkongi y’umuriro.

Ba Senateri Mukakarangwa ubanza na Kanyarukiga ku ruhande rwo hirya, basuye isoko rya Goico
Ba Senateri Mukakarangwa ubanza na Kanyarukiga ku ruhande rwo hirya, basuye isoko rya Goico

Abo Kigali Today yasanze bacururiza mu isoko rinini rizwi nka Goico Plaza, barimo n’abacururiza ku ma seta yegereye ahashyizwe ibikoresho bigenewe kuzimya inkongi z’umuriro, ariko bakaba batazi uko bikoreshwa.

Barimo uwagize ati “Nkanjye urabona ko aha ndodera imyenda nkora negamiye urukuta bometseho kizimyamoto, ariko nkurahiye ukuri kose ko ntazi n’aho nakanda mu buryo bwihuse ngo nzimye inkongi y’umuriro mu gihe yaramuka ibayeho. Nawe urareba ukuntu muri iri soko, hagaragara uruvunganzoka rw’abantu bagurisha n’abahaha, ubwo se icyo cyago cy’inkongi kituziye uretse kuba abantu bose bakizwa n’amaguru, urabona ikindi twakora ari ikihe? Twe nk’abacuruzi bari ahangaha, hafi ya twese uretse kurebesha amaso ibi bikoresha, simpamya ko hari benshi babihugukiwe”.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, kimwe n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe No 001/2 yo kuwa 11/07/2014, biteganya ingamba zihamye mu kurinda umutekano w’abantu, n’uburyo bwo gukumira inkongi z’umuriro ku baturage.

Ni muri urwo rwego itsinda ry’Abasenateri ari bo Mukakarangwa Clothilde na Kanyarukiga Ephrem, bo muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ku wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, ryasuye Akarere ka Musanze, bagamije kureba uko ingamba z’ubwirinzi bw’inkongi z’umuriro zishyirwa mu bikorwa.

Barebye uko ingamba zo gukumira inkongi z'umuriro zishyirwa mu bikorwa
Barebye uko ingamba zo gukumira inkongi z’umuriro zishyirwa mu bikorwa

Senateri Mukakarangwa Clothilde wari uriyoboye, asanga n’ubwo hari intambwe igenda iterwa mu kunoza ingamba zo kwirinda inkongi z’umuriro, hakwiye no gushyirwa imbaraga mu gufasha abaturage kuzamura imyumvire mu kuzikumira.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi bigaragara nka nyirabayazana w’impanuka zishingiye ku nkongi z’umuriro, zishobora guturuka ku bumenyi budahagije ku ikoreshwa ry’amashanyarazi, ikoreshwa rya gaz, n’ibindi bitandukanye. Usanga bigikeneye ko abaturage bahabwa amakuru ahagije y’uburyo bitwararika ku ikoreshwa ryabyo, ariko no kumenya uko bakwikorera ubutabazi bw’ibanze, igihe bibaye ngombwa. Twasabye ubuyobozi bw’Akarere gushyiraho izo ngamba zihamye, kugira ngo birusheho gutanga umusaruro, inkongi zikigaragara hamwe na hamwe zigabanuke ku rugero rufatika”.

Uturere 18 twatoranyijwe mu gihugu hose, nitwo Abasenateri bagize iyi Komisiyo barimo gusura, ahahurira abantu benshi nko mu masoko, insengero, inyubako za Leta n’iz’abikorera, bagamije kureba uburyo ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo gukumira inkongi z’umuriro ryubahirizwa, no kumenya urwego rw’ubumenyi abaturage bariho mu gushyira mu bikorwa ayo mabwiriza.

Zimwe mu mbogamizi zikibangamiye Politiki yo gukumira inkongi z’umuriro, nk’uko byagaragaje na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, harimo ibikoresho bigenewe kwifashishwa mu kuzimya inkongi bidahagije, urugero itanga ni nk’aho imodoka igenewe kuzimya inkongi y’umuriro ikoreshwa mu turere twose tugize iyi Ntara ari imwe, ibituma habaho inzitizi mu gutanga ubutabazi bwihuse.

Hari abahamya ko bakeneye ubumenyi bwo gukoresha ibyabugenewe mu kuzimya inkongi z'umuriro
Hari abahamya ko bakeneye ubumenyi bwo gukoresha ibyabugenewe mu kuzimya inkongi z’umuriro

Mu zindi zigaragazwa ni imyumvire y’abaturage ikiri hasi, ituma bo ubwabo badafata ingamba zo gukumira inkongi z’umuriro nk’ikibazo kibareba.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, ahamya ko bagiye kongera ubufatanye hagati y’inzego, harimo abikorera ndetse na Polisi, yaba mu gukora ubugenzuzi bw’inyubako zaba iza Leta n’iz’abikorera mu buryo buhoraho, no gufasha abaturage kongera ubumenyi bw’ingamba zo gukumira inkongi.

Yagize ati “Urebye ingamba zo kwigisha abaturage kurwanya inkongi z’umuriro, wasangaga tutaziha umwihariko wazo, ugasanga n’ubwo bukangurambaga bwigisha gukumira inkongi, tubukora mu gihe hari nk’ahantu yagaragaye. Ubu isomo tuvanye muri uru ruzinduko rw’abasenateri, ni uko tugiye kujya dushyira umwihariko w’ubukangurambaga mu igenamigambi ry’ibikorwa by’akarere rihoraho, tutarindiriye kwigisha abaturage ari uko hari ikibazo cyagaragaye”.

Ati “Ikindi ni no kujya tugenzura mu buryo buhoraho ko amabwiriza agenewe mu gukumira inkongi z’umuriro yubahirizwa, cyane cyane dufatanyije n’abikorera, kuko iyo izo nkongi z’umuriro zibayeho, usanga ari bo zigiraho ingaruka z’umwihariko”.

Mu Karere ka Musanze guhera mu mwaka wa 2018 kugeza ubu, habarurwa impanuka zishingiye ku nkongi z’umuriro zigera kuri 20, muri uwo mwaka ndetse n’uwakurikiyeho wa 2019, hihariye impanuka z’inkongi zigera kuri 14 zabayeho, ibigaragaza ko mu myaka yakurikiyeho, zagiye zigabanuka.

Gusa ibi ngo ntibikwiye gutuma abaturage birara, ari nabyo ubuyobozi buheraho bwemeza ko bugiye kurushaho kongera ubukanguramba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka