Musanze: Abasaga 400 barinubira kwamburwa amafaranga bakoreye
Abakozi 400 bakoreye sosiyete Rural development Solution Company (RDSCO), baravuga ko bategereje guhembwa amafaranga yabo bakoreye mu bikorwa byo gukora umuhanda none amaso yaheze mu kirere.
Aba bakozi bakoze akazi karimo ubufundi ndetse n’ubuyede ku muhanda w’igitaka wavaga Sonrise – Cyuve – C S Gasiza ukagera aho bita kwa Binyavanga, ngo barishyuza amafaranga bakoreye yo mu kwezi kwa gatanu kugeza mu kwa gatandatu hagati ubwo imirimo yarangiraga.
Daniel Kanyabitaro, avuga ko rwiyemezamirimo amurimo umwenda w’amafaranga ibihumbi 40, gusa ngo ubwo batahaga uyu muhanda, basabwe kutazamura ikibazo ahubwo abemerera kuzabahemba bitarenze ukwezi kwa karindwi ariko ngo kwarangiye ntacyo babonye.
Ati: “Ukwezi kwa karindwi yatwemereye kwararenze kandi dufite ikibazo cya mitiweli tutarabona. Nibura baduhaye amafaranga tukivuza nk’abandi byatugwa neza”.

Gasigwa Fabien, umwe mubagejeje ikibazo ku bugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Musanze, avuga ko bababazwa nuko uwabakoresheje atajya ababwira igihe bazahembwerwa, ahubwo agahitamo kubima amatwi.
Ati: “iyo tugiye ku biro byabo ntabwo batwakira, twagira amahirwe yo kumubona akatubwira ngo nta mafaranga ahari dukomeze dutegereze. Twatanze ikirego ku karere baramutumiza none tuje kureba uko biri bugende”.
Ubwo iyi sosiyete yitabaga ubugenzuzi bw’umurimo mu karere ka Musanze, yagaragaje ko ikibazo yahuye nacyo ari uko nayo itarishyurwa amafaranga yayo n’akarere ka Musanze, gusa ngo bitarenze uku kwezi azaba yamaze kwishyura abakozi bose yakoresheje.
Nkusi Gasana Yves, umugenzi w’umurimo mu karere ka Musanze, avuga ko iki kibazo yagikemuye ahamagaza impande zombi, maze bandikirana ko agiye kubishyura bitarenze uku kwezi gusa ngo ayabonye mbere y’iyi tariki yabahemba.
Avuga kandi ko bandikiranye urwandiko rwo kumvikana ku buryo bazishyurwa igice cy’umushahara wabo bari basanzwe bahembwa buri minsi 15, gusa ngo itariki itubahirijwe uyu mugenzuzi yajyana ikirego mu rukiko.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|