Musanze: Abarimo Umupadiri bafatiwe mu misa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ubwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yari mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa mu nsengero, ku Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, yasanze abakirisitu basengera muri Centrale ya Muko bayarenzeho, bituma abagera kuri batandatu harimo n’Umupadiri wari uyoboye igitambo cya misa, bafatwa kugira ngo babazwe icyabateye kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Centrale ya Muko yafatiwemo abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Centrale ya Muko yafatiwemo abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mu byo Polisi yasanze bitubahirijwe muri iyi Centrale ya Muko, harimo nko kuba abakirisitu bitabiriye misa eshatu zose zahabereye kuri uwo munsi zikurikiranya, nta n’umwe wigeze yinjira mu gitambo cya minsa abanje gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune nk’uko amabwiriza abigena, kuko ubukarabiro bwose buhubatswe budaherukamo amazi.

Muri icyo gitambo cya misa ya gatatu, cyarimo kiberamo n’umuhango wo gukomezwa ku bana 24, mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, abari bawitabiriye bari banagiriwe inama n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko iyi Centrale iherereyemo, bubashishikariza ko badakwiye gukora ibihabanye n’ibyo amabwiriza agena kandi n’ubuyobozi bwa centrale ubwayo bugakosora amakosa bwari bwakoze muri misa zari zayibanjirije, ariko ngo babirenzeho, bongera kwinjiza abantu mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda.

Mu bantu 300 bangana na 30% iyi centrale ifitiye ubushobozi bwo kwakira bari barenzeho abagera kuri 42, bituma abakirisitu bari bitabiriye misa bicara ku buryo byagaragaraga ko nta ntera iri hagati y’umuntu n’undi.

CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage(Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yabibwiye Kigali Today ati: “Mu by’ukuri ntabwo dutekereza ko nyuma y’igihe kirekire hakorwa ubukangurambaga mu nsengero na za kiliziya, bugamije kurinda abaturage icyorezo, haba hakiri abagicunganwa n’inzego z’ubuyobozi na Polisi mu kubahiriza amabwiriza areba insengero muri iki gihe. Ibyakozwe muri iriya Centrale ya Muko, ntibikwiye ndetse n’ahandi aho ari ho hose byaba bikorwa muri iki gihe twugarijwe na Covid-19”.

Yongeyeho ati: “Ubundi bimenyerewe ko insengero ari ahantu abantu bagana, bakahasengera bizeye kuhakura umugisha. Tukaba twumva rero bitaba bikwiye ko ahantu nk’aho, mu mwanya wo kuhakura uwo mugisha, byaba bibabaje bahakuye ubwandu bw’icyorezo”.

Ati: “Polisi ikaba isaba abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’abayagana kudakorera ku jisho, kuko uko banyuranya n’ayo mabwiriza, bishyira ubuzima bw’abayagana mu kaga. Abanyamadini nibadufashe mu nyigisho batanga, bibuke ko badakwiye kwibagirwa gukangurira no gufasha abayoboke babo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cyugarije igihugu cyacu”.

Abantu batandatu barimo Umupadiri wari uyoboye igitambo cya misa n’abashinzwe gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ashyirwa mu bikorwa muri iyi Centrale, ni bo Polisi yahise ifata, ibajyana muri Stade Ubworoherane, kugira ngo bibutswe uko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa. Banaciwe amande, ndetse iyo centrale ifungwa mu gihe cy’iminsi 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Covid-19 iravuza ubuhuha, nitutayirinda iratwunyuguza, itumareho, hasigare mbarwa!!

Rwema yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Uyu mupadiri koko,azageza bangahe mu ijuru,twamenya ko iki cyorezo cyaduhagurukiye,natwe tugafata ingamba zo kugihashya,ko kitadukinisha!

Nkurunziza Cyrille yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Ubuzima bwacu,tugomba kububungabunga no kubushyira mu kaga biratureba,niba tutirinze ngo turinde n’abandi,Corona virus iratumarira ku icumu!!!

Nkurunziza Cyrille yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Ubuzima bwacu,tugomba kububungabunga no kubushyira mu kaga biratureba,niba tutirinze ngo turinde n’abandi,Corona virus iratumarira ku icumu!!!

Nkurunziza Cyrille yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Ikibazo si uko Leta igabanya umubare w’abajya mu nsengero.Ikibazo nyamukuru nuko n’ubundi izo nsengero ntacyo zimaze.Ntabwo zihindura abantu “abakristu nyakuri”.Dore ingero: Muli 1994,Abategetsi b’u Rwanda hafi ya bose (president,ministers,prefets,bourgmestres,conseillers,military and police officers,etc…),bitwaga abakristu bose.Nyamara hafi ya bose nibuze 95%,bakoze Genocide.Iyo nibuze baba Abakristu nyakuri ku kigero cya 50%,nta Genocide yari kuba.Yezu yerekanye ko Abakristu nyabo ari bake cyane.Urugero,intambara zuzuye mu isi,ahanini ni abakristu barwana n’abandi bakristu.Ubusambanyi,ruswa,amanyanga,etc..,bikorwa n’abitwa abakristu.Amadini ni organisations zigamije kwishakira imibereho gusa,bitwaje bible na korowani.

mayira yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Bajye bubahiriza amabwiriza. Ariko ubanza guhagarika misa yatangiye bigoye.

kkjhgh yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka