Musanze: Abarenga 35% by’abagana ikigo cy’urubyiruko babonye imirimo

Josiane Mukasonga w’imyaka 33, ubu ni umukozi w’Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Rugarama.

Ikigo cy'urubyiruko cya Musanze
Ikigo cy’urubyiruko cya Musanze

Yarangije amasomo ya Kaminuza muri 2017. Mu mwaduko w’icyorezo cya Covid-19, yari rwiyemezamirimo mu Karere ka Musanze, ariko kubera ingaruka z’icyo cyorezo ubucuruzi bwe buza guhomba.

Igihe kimwe muri 2022, Mukasonga yagiye gushaka serivisi ku Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ahahurira n’umuntu amubwira ko hafi aho hari ikigo cy’urubyiruko yaboneraho iyo serivisi atiriwe ayishakira ku murenge.

Icyo ni Ikigo cy’Urubyiruko cya Musanze, giherereye muri metero nke cyane uvuye ku biro by’Umurenge wa Muhoza.

Avuga ko akimara kugera kuri icyo kigo bamwakiriye bakamwandika, ndetse ubwo atangira kwiga uko basaba akazi, banamufasha gufungura konti ku rubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) rushakirwaho akazi.

Kuva ubwo kandi ngo yatangiye kujya kuri iki kigo buri munsi, kubera ko hahoraga amahugurwa menshi ku bintu bitandukanye.

Mukasonga avuga ko n’ubwo yari yararangije kaminuza, kuri iki kigo yahigiye byinshi.

Ati “Hari n’ukuntu umuntu asoza kaminuza ariko ataramenya neza gukoresha mudasobwa, cyangwa se yaba anabizi kubera kumara igihe atayikoresha akaba yarabyibagiwe. Hariya rero umuntu yahoraga kuri machine (mudasobwa), akarushaho kwiyungura ubumenyi”.

Mukasonga avuga ko ubumenyi yungukiye muri iki kigo bwiyongera ku mpamyabumenyi ya kaminuza ndetse n’amahugurwa yahawe, ari byo byatumye mu mpera za 2023 abona akazi mu rwego rwa Leta.

Agira ati “Nakoze ibizamini nk’icumi mbona akazi. Nabanje kwiha muremure, nshaka kuba gitifu w’umurenge, ariko ngasanga nta burambe mfite, bigeze aho ntangira gukora ku Yindi myanya, birangira nkabonye”.

Mukasonga kandi avuga ko muri iki kigo hahurira urubyiruko rwinshi kandi rufite ubumenyi mu bintu bitandukanye, ku buryo bungurana ubumenyi kandi bagahana amakuru ku birebana n’akazi.

Ati “Ni ho hantu wasanga abantu 30 barangije Kaminuza badafite akazi, kandi bafte icyizere cyo kukabona”.

Mukasonga agira inama urubyiruko hirya no hino mu Gihugu kwegera ibigo by’urubyiruko aho biri, kuko uretse no kubafasha kumenya ahari amahirwe y’akazi, banahigira ibindi byinshi nk’ubukorikori, bakidagadura ndetse n’ibindi.

Ati “Umuntu utaramenye kiriya kigo yarahombye. Hari abavuga ngo ‘akazi kaba gafite ba nyirako’. Ndi umutangabuhamya w’uko akazi kadafite ba nyirako. Icyo bisaba ni ukwiyemeza ukagashaka”.

Abagana iki kigo bakoresha mudasobwa ifite internet ihagije
Abagana iki kigo bakoresha mudasobwa ifite internet ihagije

Ikigo cy’Urubyiruko cya Musanze kirimo ibice bitandukanye, harimo icyagenewe guhuza abashaka akazi ndetse n’abatanga akazi (Employment Service Ceenter), igice cyagenewe gutanga ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, icyagenewe imyidagaduro, icyagenewe ibikorwa by’ubukorikori (Musanze Hub center), isomer, ndetse n’igice cyagenewe imurikagurisha.

Ni ikigo cyubatswe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubwami bw’u Bubiligi, binyuze mu Kigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA).

Imibare iheruka y’Ikigo cy’Urubyiruko cya Musanze, igaragaza ko 35% by’abagannye iki kigo cyane cyane mu ishami rishinzwe gufasha urubyiruko guhura n’abakoresha ndetse no gushaka imirimo (Employment Service Center), babonye imirimo bakora.

Muri iri shami, hari za mudasobwa kandi zifite interineti ihagije, ku buryo urubyiruko ruhaza rugafashwa gushakisha ahari akazi, rugafashwa kwandika amabaruwa asaba akazi ndetse no gufashwa gutegura neza ibizamini by’akazi.

Bamwe muri aba babonye akazi mu nzego za leta n’iz’abikorera, abanda babonye aho bakorera imenyerezamwuga ndetse abanda babasha kwihangira imirimo.

Byiringiro Frank we aracyaza muri iki kigo cy’urubyiruko inshuro nyinshi mu cyumweru, kuko avuga ko ahamenyera amakuru y’ahari akazi, kandi akabasha kungurana ubumenyi na bagenzi be bahahurira ku buryo bakwitwara mu gihe cy’ibizamini by’akazi.

Byiringiro ati “Aha hari interineti y’ubuntu, imashini za mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho. Hari bagenzi banjye nzi bamaze kubona akazi kandi bafashijwe n’iki kigo, ku buryo nanjye mfite icyizere ko nzakabona”.

Jean d’Amour Munyemana, ushinzwe ikoranabuhanga n’ubujyanama ku isoko ry’umurimo mu kigo cy’urubyiruko cya Musanze, avuga ko muri rusange urubyiruko rugana iki kigo, ruhabwa ubufasha mu bintu bitandukanye, kandi kohari benshi bamaze kubona imirimo babikesha iri shami ryo gushakisha imirimo.

Agira ati “Imibare yacu iheruka yatwerekaga ko abarenga 35% by’urubyiruko rwanyuze hano bamaze kubona imirimo. Harimo ababonye akazi, abanda bari mu imenyerezamwuga ry’umwuga (professional internship) ndetse hari n’abihangiye imirimo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bugaragaza ko buri munsi iki kigo cyakira urubyiruko rubarirwa hagati ya 200 na 300, baza mu bice by’iki kigo bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko muri rusange iki kigo cyagiriye akamaro urubyiruko rwo muri aka Karere, haba mu kumenya amahirwe ahari ngo bashake imirimo, kwidagadura, gukora ubukorikori ndetse n’ibindi.

Uyu muyobozi avuga ko kuba hari zimwe muri serivisi zitaratangira gukora muri iki kigo bikiri ikibazo, ariko kandi ngo hari ubufatanye bw’abikorera Buhari ku buryo bitarenze ukwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2024, zimwe muri serivisi zitaratangira gukora zizaba zatangiye.

Iki kigo cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari imwe na miliyoni 700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka