Musanze: Abarema isoko rya Kinkware babangamiwe n’ubucucike burigaragaramo

Abacururiza mu isoko rya Kinkware n’abarihahiramo, babangamiwe n’umubyigano w’abantu n’ubucucike bw’ibicuruzwa, bituruka ku kuba iri soko ari ritoya, bigatuma abarigana batisanzura, bakabiheraho basaba ko ryakwagurwa.

Abahacururiza bifuza ko ryakwagurwa kugira ngo bakorere ahisanzuye kandi hasakaye
Abahacururiza bifuza ko ryakwagurwa kugira ngo bakorere ahisanzuye kandi hasakaye

Iri soko riherereye mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, ricururizwamo ibyiganjemo ibiribwa, bikunze kuhagurishirizwa ku giciro cyo hasi ugereranyije no mu yandi masoko; ibi bikaba biri mu bituma abantu benshi baturuka mu turere dutandukanye, turimo Musanze, Gakenke, Nyabihu, Muhanga na Rubavu, bakaza kubihagurira.

Mukamulisa Epiphanie, Kigali Today yasanze arangura ibihaza muri iri soko, yagize ati: “Uyu mubyigano w’abaguzi n’abagurisha banyuranamo, usanga abantu babuze n’aho gukandagira, yewe no kubona aho gutereka ibyo wahashye bikaba ikibazo. Usanga n’abajura baboneraho, bakaza bagenzwa no gutwara utw’abandi, ku buryo urebye nabi udufaranga cyangwa ibyo wahashye babyijyanira. Iri soko ubuyobozi budufashije bukaryagura, byibura abarirema twagira ubuhumekero buhagije”.

Iryo soko rifite ibice bibiri harimo icyubakiye n’ikitubakiye, ari nacyo kigaragaramo umubare munini w’abahacururiza, usanga hababana hato, bikaba ngombwa ko bifashisha amabaraza y’amaduka bahacururiza. Hari n’abatandika ibicuruzwa ku nkengero z’umuhanda Musanze-Vunga, unyura muri iryo soko, ku buryo haba hari n’impungenge z’uko uko kunyuranamo kw’abaharemera isoko n’ibinyabiziga, kwanateza impanuka.

Ibicuruzwa byinshi biba birunze ku mabaraza y'amaduka kubera ko isoko ari rito
Ibicuruzwa byinshi biba birunze ku mabaraza y’amaduka kubera ko isoko ari rito

Kamanzi Viateur ati “Nk’ubu urareba ukuntu ibyo twaje kugurisha nk’imboga n’imbuto twabitanditse hasi, kubera ko nta hantu tugira hafatika tubishyira. Izuba riva ari ryinshi rikabyangiza, urugero niba ari nk’igitebo cya avoka zihiye, umuntu akaba yagurisha nka kimwe cya kabiri cy’izo yazanye, izindi akazimena kuko ziba zangiritse. Imvura na yo, yagwa ikatunyagirana n’ibicuruzwa, mbese tugahora mu bihombo bya buri kanya. Nibaturwaneho inyubako z’iri soko bazagure, tubone aho gukorera hisanzuye, hubakiye kandi hanasakaye”.

Undi mucuruzi ati “Urareba ukuntu ibi bitoki, imifuka ya avoka, ibijumba n’ibindi biribwa, ba nyirabyo baba babirunze kuri aya mabaraza y’amaduka ducururizamo, kubera ko nta hantu handi babibika hateganyijwe muri iri soko. Umukiriya iyo aje agasanga bahapakiye, gutambuka ngo yinjire mu iduka biramubangamira, bikaba byatuma ajya kugurira ahandi, amafaranga ukaba urayahombye”.

Umuyobozi w’isoko rya Kinkware, Kamugisha Laurent, na we ahamya ko iki kibazo kibahangayikishije, ndetse ngo bari baranakigaragarije ubuyobozi bw’Akarere, kari kanatangiye inzira zo kugishakira umuti, biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo Covid-19.

Ati “Kuba iri soko ari rito nyamara riganwa n’umubare munini w’abantu, natwe nk’ubuyobozi bituma duhorana umukoro utoroshye, wo guhora dukumira akajagari mu bucuruzi buhakorerwa, mu kwirinda ibishobora gukururira uwariremye ingaruka zirimo n’impanuka kubera umuhanda nyabagendwa uryegereye. Twari twagaragarije Akarere ko iki kibazo kidukomereye, ndetse karanatangiye kuza gusura no kugenzura aho ryakwagurirwa, ariko biza guhagarara kubera Covid-19”.

Yongeraho ati “Ubu ubwo cyatangiye kugabanyuka, natwe turasaba ko mu mishinga Akarere gateganya gusubukura, n’uyu w’isoko rya Kinkware harebwa uko utekerezwaho, impungenge abariga bagaragaza zikavaho”.

Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, avuga ko Akarere gafite gahunda yo kubaka amasoko mashya no kwagura ayo bigaragara ko ari mato, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubucuruzi mu bice by’umujyi wa musanze no mu nkengero zawo.

Yagize ati “Duteganya guhera ku masoko ari mu mujyi rwagati, hakazakurikizaho ayo mu nkengero z’umujyi no hanze yawo. Twahereye ku isoko ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri kuri ubu tukinoza inyigo yaryo, ubwo izaba isojwe, rikazahita ritangira kubakwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2022. Nyuma yaho, duteganya kuzubaka andi masoko mato aryunganira, muri santere z’ubucuruzi, zigaragaramo urujya n’uruza rw’abantu benshi, mu rwego rwo kurushaho kwagura ubucuruzi no korohereza abahatuye kubonera ibicuruzwa ahabegereye, bidasabye ko bakora ingendo ndende bajya mujyi, kuhashaka ibicuruzwa”.

Isoko rya Kinkware riganwa n'ababa baturutse mu Turere dutandukanye kubera ko rihendutse
Isoko rya Kinkware riganwa n’ababa baturutse mu Turere dutandukanye kubera ko rihendutse

Akomeza ati “Abarema ririya soko rya Kinkware nababwira ko ritibagiranye, kuko mu mwaka wa 2023, aribwo duteganya kurikorera inyigo, izahita ikurikirwa n’imirimo yo kuryagura. Mboneraho no gusaba by’umwihariko abaricururizamo, ko mu gihe ibyo bitarakorwa, na bo baba bashyiraho akabo, mu kubungabunga isuku no kwirinda kuhacururiza mu kajagari, hagamijwe ko n’aho hato bafite, byibura bahabungabunga”.

Umushinga mugari wo kubaka isoko rya kijyambere mu mujyi wa Musanze n’andi masoko atanu aryunganira, biteganyijwe ko azubakwa mu nkengero z’umujyi, uzakorwa mu byiciro bikurikirana mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka