Musanze: Abapolisi 30 bahuguriwe kubungabunga ibidukikije

Ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira2021, mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza hasojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yahabwaga abapolisi b’u Rwanda baturutse muri buri Karere k’u Rwanda, bakaba barimo guhugurwa ku kubungabunga ibidukikije hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga abuza ikwirakwiza ry’imyanda n’ibinyabutabire byangiza ibidukikije.

Ni amahugurwa yahabwaga abapolisi bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere (DPCEO), yatangwaga n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).

Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa witabiriwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CP Bruce Munyambo. Mu kiganiro yahaye abitabiriye amahugurwa, yababwiye ko ari imboni za Polisi ari yo mpamvu batoranijwe bagahagararira Polisi hirya no hino mu turere bagahuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.

Yabasabye kuzageza ku baturage ibyo bahuguwe mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.

CP Munyambo yagize ati "Mwahawe inshingano zo guhuza abaturage na Polisi, mwaje hano kugira ngo ku bufatanye na REMA muhabwe amahugurwa mu gukumira ibyangiza ibidukikije kandi akenshi bikorwa n’abaturage. Amasezerano mpuzamahanga yo gukumira iyambukiranya mipaka ry’imyanda n’ibinyabutabire abaturage benshi ntibayazi, tubatumye kubibasobanurira kugira ngo tuzafatanye mu kurinda ibidukikije."

Yakomeje agaragaza ko ibyo bahuguwe bagomba kubihuza n’izindi nshingano zitandukanye basanzwe bafite mu kazi kabo ka buri munsi, ndetse no kongera imbaraga mu byo bakora ariko cyane cyane bita ku bidukikije kuko biri mu bibeshejeho ikiremwa muntu.

Umuhoza Patrick, Umukozi ushinzwe kubahiriza ihame ry’amategeko mpuzamahanga yo kubungabunga ibidukikije muri REMA, yavuze ko iki kigo cyahisemo guhugura abapolisi nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko kandi bakaba bahura kenshi n’abaturage.

Yagize ati “Polisi nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, ni ngombwa ko abapolisi bakomeza kwihugura ku bikorwa bibangamira ibidukikije cyane cyane ku mategeko mpuzamahanga abirengera. Turabahugura kugira ngo batubere ijwi kuko akenshi banahura n’abaturage bakunze kwangiza ibidukikije.”

Yakomeje agira ati “Tumaze iminsi tubona imiti, amasashe n’ibindi bintu bituruka hanze y’u Rwanda, ibyo bikubiyemo ibyangiza ibidukikije kandi byinjira mu buryo butubahirije amategeko hirengagijwe amasezerano mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije. Ni yo mpamvu twanafashe gahunda yo kureba kuri aya masezerano mpuzamahanga icyo ateganya.”

Aba bapolisi kandi banahuguwe ku bikorwa bihungabanya ibidukikije birimo abakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, abarengera imbago z’ibishanga n’imigezi ni ibindi.

Banahawe impamba ku mategeko arebana n’abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko yo kubungabunga ibidukikije, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko bayishimiye kuko hari byinshi bayungukiyemo byiyongera ku byo bari basanganwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka