Musanze: Abanyonzi ngo imisoro ihoraho irabagoye

Abatwara amagare bazwi nk’abanyonzi bo mu karere ka Musanze ngo bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imisoro bakwa buri munsi rimwe na rimwe ikagerekwaho amande ya hato na hato.

Abanyonzi bakorera Musanze bavuga ko gusora buri munsi, buri cyumweru na buri kwezi ngo bibaremereye cyane
Abanyonzi bakorera Musanze bavuga ko gusora buri munsi, buri cyumweru na buri kwezi ngo bibaremereye cyane

Aba banyonzi bibumbiye muri Koperative yitwa Cooperative de Velos de Musanze (CVM) ikorera mu karere ka Musanze bavuga ko buri munyonzi yishyura amafaranga 100 ku munsi buri uko yakoze, amafaranga 600 yishyurwa buri wa gatanu hakiyongeraho n’andi 300 ya buri kwezi; aya mafaranga bakavuga ko ari menshi ugereranyije n’ayo binjiza.

Abaganiriye na Kigali Today ntibifuje ko amazina yabo atangazwa. Umwe muri bo yagize ati: “Iyi misoro dusabwa gutanga ya hato na hato iri hejuru rwose, kuko iyo ufashe aya mafaranga dutanga n’ayo tuba twinjije, wakongeraho n’izindi nshingano tuba dusabwa kuzuza zirimo no gutunga ingo zacu, usanga dusa n’aho ntacyo ducyura’’.

Aba batwara abagenzi ku magare kandi(abanyonzi) banavuga ko hari amande y’amafaranga ibihumbi bitatu bahora bacibwa ku mpamvu babwirwa ko biba byatewe no guparika nabi. Undi yagize ati: “Hari igihe utwara umugenzi, igihe ugiye kumukura ku igare ukajya kubona ababishinzwe baraje bati uparitse nabi, bakaba baguciye amande y’ibihumbi bitatu, ashobora no kwiyongera akagera ku bihumbi bitanu mu gihe utinze kuyatanga, ibi tubibonamo akarengane rwose’’.

Aba banyonzi kandi bibaza aho ayo mafaranga yandikwa kuko iyo baciwe ayo mande kitansi bahabwa igaragaza ko bishyuye amafaranga ijana; bakavuga ko bifitanye isano n’ubujura kuko bigaragara ko uwayatanze yishyuye amafaranga ijana kandi mu by’ukuri yishyuye ibihumbi bitatu.

Ngayaberura Casimir umuyobozi wa Koperative CVM aba banyonzi babarizwamo, yavuze ko amafaranga 100 umunyonzi asabwa gutanga buri munsi ari umusanzu wa koperative mu gihe andi 500 ya buri wa gatanu aba agenewe parikingi.

Yagize ati: “Twe ntabwo twaka imisoro, ahubwo ayo mafaranga ijana bavuga ni ay’umusanzu wa buri munyamuryango wa Koperative, kuko niba tuvuga ko ari koperative ni ngombwa ko abayigize batanga umusanzu ugomba kuyifasha kubaho kugira ngo mu hazaza izabagirire akamaro, rero turashaka ko bisobanuka neza ko atari umusoro ahubwo ari umusanzu basabwa gutanga ungana n’ayo mafaranga’’.

Ku kirebana n’amafaranga Magana atanu bacibwa buri wa gatanu ho yagize ati: ’’ Ntaho byabaye ko abantu bashobora gukora birengagije ko hari gahunda bagomba kugiramo uruhare tugamije kunganira leta mu bikorwa bitandukanye, aya mafaranga yo bayasabwa nk’umusoro wa parikingi z’ahantu hatandukanye baba baparika, ikindi gikwiye gusobanuka neza n’uko iyo bakoresha imihanda badakwiye kwirengagiza n’uburyo bwo gukomeza kuyibungabunga, ibyo byose bitwara amafaranga’’.

Ku kibazo cy’amande acibwa aba banyonzi cyo Casimir yahamirije Kigali Today ko ubuyobozi bwa koperative butari bukizi; ngo habaye hari ababikora ni ku giti cyabo kandi mu gihe bamenyekana bagomba gufatirwa ibihano bikomeye, kuko bikoma mu nkokora iterambere aba batwara abagenzi ku magare baba baharanira kugeraho.

Mu karere ka Musanze harabarurwa abatwara amagare bagera kuri 840 b’abanyamuryango ba koperative CVM bujuje ibyangombwa n’umugabane shingiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka