Musanze: Abanyarwanda bakwiye kwigishwa amahoro kugira ngo Jenoside itazongera

Imiryango ine ihuriye kuri gahunda y’uburezi bugamije amahoro (Peace Education Program) yahuguye abanyeshuri n’abarezi 160 bo mu Karere ka Musanze ku mahoro arambaye, kuko bizera ko habayeho uburezi bwiza Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ruvumuriza Ndahimana Jean Nepo, umukozi wa Aegis Trust ukuriye imishinga muri Rwanda Peace Education Program, ahamya ko iyo Abanyarwanda bahabwa uburezi bwiza busesengura ibitekerezo bitangwa n’abayobozi mbere yo kubishyira mu bikorwa Jenoside itari kuba.

Imbyino n'ikinamico ni ibihangano byakoreshwa mu gusakaza ubutumwa bwiza bw'amahoro.
Imbyino n’ikinamico ni ibihangano byakoreshwa mu gusakaza ubutumwa bwiza bw’amahoro.

Agira ati “Abanyarwanda bakwiye kwigishwa noneho inyigisho zibakangurira kuba abaturage beza bafite imitekerereze isesengura batayoboka ibitekerezo ibyari byo byose bivuzwe. Ibyo byose bishingiye ku burezi. Uburezi bahawe iyo buza kuba uburezi bwiza Jenoside ntiyari gushoboka.”

Imiryango ya IRDP, Aegis Trust, Shoah Foundation na Radio Benevolencia yari imaze ibyumweru bitatu mu gikorwa cyo gukangurira Abanyamusanze ibijyanye n’amahoro arambye ibinyijijwe mu imurika ry’amateka, amahugurwa y’abarezi ndetse n’abanyeshuri.

Umuvandimwe Edmund avuga ko ibyo yungukiye mu imurika n'amahugurwa.
Umuvandimwe Edmund avuga ko ibyo yungukiye mu imurika n’amahugurwa.

Mu cyumba cyabereye imurika usangamo amafoto meza aherekejwe n’inkuru z’amakimbirane, ukwishishanya hagati y’Abanyarwanda babarizwa mu cyiciro cy’abishe muri Jenoside, abiciwe ndetse n’abatahutse bavuye mu buhungiro.

Hamwe no kubakira ku rukundo, ubwumvikane ndetse no kuvuga ukuri ku byabaye, imibanire yabo yarahindutse iba myiza none bageze no ku rwego rwo gukora amashyirahamwe abafasha kwiteza imbere.

Uretse imurika ry’amateka, abarezi 40 n’ abanyeshuri bagera ku 120 bahuguwe ku mizi n’ amateka ya Jenoside, inzira zo kubabarira no kwiyubaka ndetse no gutanga ubutumwa bw’amahoro binyuze mu bihangano bitandukanye nk’ikinamico, imivugo, imbyino; ibiganiro-mpaka n’ibindi.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gusoza imurika n'amahugurwa bya Peace Education Program.
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gusoza imurika n’amahugurwa bya Peace Education Program.

Umuvandimwe Edmund, umurezi ku Rwunge rw’Amashuri rwa Muhoza II yabwiye Kigali Today ko ubutumwa bw’amahoro yahawe nk’umurezi uhura n’abanyeshuri benshi azabubagezaho na bo babugeze ku babyeyi babo.

Igabineza Triphinie, umunyeshuri wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Visenti we avuga ko mu nyigisho bahawe basanze abafite ibitekerezo bibi ari abantu bakuze. Ngo urubyiruko rwiteguye kubahindura bahereye ku babyeyi babo ndetse bakaba bandebereho ku ishuri.

Mu Karere ka Musanze gusa abantu bagera ku 2500 basuye imurika, mu turere 10 bamaze kugeramo abagera ku bihumbi 30 n go bamaze guhabwa ubutumwa bw’amahoro.

Mu myaka itatu uyu mushinga uterwa inkunga n’Ambasade ya Suede uzamara biteganyijwe ko uzagera mu turere 20.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

Inyigisho ni nziza,ariko hari ibyiciro byo gutangiriraho,njye nabaye i musanze igihe kinini hari ibyo ubona utamenya utabitinzeho muzanshake mbabwire aho mwahera mwigisha amajyaruguru n’uburengerazuba.

claude yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

iyi gahunda yo kwigisha amahoro ikomeze irange abanyarwanda muri rusange kandi aba bateguye aya mahugurwa bazanayageze ahandi maze igihugu cyose gikomeze kugira impumeko imwe

rwabarinda yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka