Musanze: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi barakataje mu bikorwa by’iterambere

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, barahamya ko uko imyaka ihita, ari nako ibikorwa byubakiye ku iterambere n’imibereho myiza birushaho kwiyongera, babikesha uwo muryango.

Amashanyarazi yagejejwe mu bice byinshi abaturage baca ukubiri n'umwijima
Amashanyarazi yagejejwe mu bice byinshi abaturage baca ukubiri n’umwijima

Mu gihe cy’imyaka ibiri isigaye ngo manda ya Perezida Paul Kagame irangire, ari na we Chairman Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, aba banyamuryango biyemeje gushyira imbaraga mu kubakira ku budasa, no kurushaho kwagura imitekerereze n’imikorere, kugira ngo ibitarashyirwa mu bikorwa, bizabe byagezweho 100%.

Ibi babigarutseho ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, mu Nteko Rusange yabahuje ku rwego rwa buri Murenge mu yigize Akarere ka Musanze uko ari 15. Ibikorwa remezo bigizwe n’imihanda, amagorofa y’ubucuruzi, amahoteli yo ku rwego ruhanitse rwo kwakira ba mukerarugendo mu byiciro byose, inganda, iterambere ry’ubuhinzi, ubworozi na serivisi; bigaragara muri ako karere, ngo ntibyari gushoboka RPF-Inkotayi iyo itabigiramo uruhare.

Bariyanga Sylvestre watangiriye ku buhinzi buciriritse, ariko ubu akaba ari umwe mu bashoramari bo mu Murenge wa Kinigi; ahamya ko ibyo amaze kwigezaho, abikesha impanuro zo guha agaciro umurimo.

Mu byo Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bamuritse harimo n'ibijyanye n'ubuhinzi
Mu byo Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bamuritse harimo n’ibijyanye n’ubuhinzi

Agira ati “Nahereye ku buhinzi buciritse ku buso bw’ubutaha bwa are 20, nza gukangurwa n’impanuro za Chairman wa RPF-Inkotanyi Perezida Paul Kagame, zidushishikariza gukunda umurimo, duhereye aho dutuye. Byarankanguye, ntangira ubuhinzi bw’umwuga bw’ibirayi, ngera kuri Ha 2. Zagiye ziyongera, ngera ku rwego rwo kwagura ibikorwa, nubaka izzu, nigurira imodoka zigeza umusaruro ku masoko, bigera n’ubwo ibyo bikorwa bibyara station ya lisansi”.

Mu bandi bagaruka ku byo bakesha umuvuduko w’iterambere bagejejweho na RPF-Inkotanyi, barimo na Shirubwiko Emmanuel wo mu Murenge wa Muhoza.

Ati “Turashimira RPF-Inkotanyi yabohoye Igihigu cyacu, abaturage by’umwihariko abikorera, bikatubera urugero rudufungura mu mutwe, twagura imitekerereze, ku buryo ubu twatangiye kubibonamo umusaruro ufatika, ku buryo tutakijya gushakira amahirwe y’ubuzima ahandi, ahubwo ab’ahandi akaba ari bo bagana ibikorwa byacu by’iterambere, bakabyazamo amahirwe natwe twungukiramo”.

Mu mujyi wa Musanze inyubako z'amagorofa zikomeje kuhuzura ku bwinshi
Mu mujyi wa Musanze inyubako z’amagorofa zikomeje kuhuzura ku bwinshi

Chairman wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier, yashingiye ku iterambere rigaragarira mu bikorwa remezo bimaze kugezwa mu Karere harimo umuriro w’amashanyarazi, ugeze kuri 74% wegerezwa abaturage, kandi urugendo rukaba rugikomeza.

Hiyongeraho amazi kuri 81%, ndetse n’imihanda ya kaburimbo, na yo iri gukwirakwizwa mu bice bitandukanye, ngo byorohereze ubucuruzi no kugeza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku masoko.

Yibukije abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, ko n’ubwo ibimaze kugerwaho bishimishije, ariko bagifite urugendo rukomeye.

Yagize ati “Turacyafite umukoro wo kuba twamaze gushyira mu ngiro ibikorwa RPF-Inkotanyi yiyemeje kuba yagezeho muri 2024. Nanone kandi icyo cyerekezo, kizaba kituganisha mu kindi cyerekezo 2035 cy’aho u Rwanda ruzaba rufite ubukungu bugereranyije, nacyo kikazaba kinategura icyerekezo kigari cya 2050 cy’ubukungu bukataje. Ibyo byose kubigeraho koko, biradusaba kurangwa n’ubufatanye, kwitanga no gushishoza”.

Dancille Nyirarugero, Guverineri w’Intara yAmajyaruguru, akaba na Chair Person wa RPF Inkotanyi w’iyi Ntara, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kinigi, aho bamugaragarije ko iterambere bagezeho bakesha ubuhinzi cyane cyane bw’Ibirayi ndetse n’Ibireti, rikomeje kubabera imbarutso y’ibindi bikorwa bibyara inyungu.

Imidugudu
Imidugudu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka